Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

Uko wakwikiranura n’abandi

Uko wakwikiranura n’abandi

BIBILIYA ivuga ko abantu ‘bose bakoze ibyaha, maze bakananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana’ (Abaroma 3:23). Kubera ko abantu barenga miriyari ndwi batuye isi badatunganye, ntibashobora kubana batagirana amakimbirane. None se mu gihe havutse amakimbirane, twakora iki kugira ngo twikiranure?

Bibiliya itanga inama nziza. Ivuga ko Umuremyi wacu Yehova ari “Imana y’amahoro” (Abaheburayo 13:20; Zaburi 83:18). Yifuza ko abana bayo bo ku isi babana amahoro, kandi yatanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Igihe umugabo n’umugore ba mbere bacumuraga ku Mana, bakangiza imishyikirano myiza bari bafitanye na yo, yahise itera intambwe zo kwiyunga n’abantu (2 Abakorinto 5:19). Dore ibintu bitatu wakora kugira ngo wikiranure n’abandi.

Jya ubabarira ubivanye ku mutima

Icyo Bibiliya ibivugaho. “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”​—Abakolosayi 3:13.

Aho ikibazo kiri. Birashoboka ko hari impamvu yumvikana yatumye ‘ugira icyo upfa’ n’umuntu, kandi ukaba wumva bikwiriye ko mucana umubano. Ushobora no gutekereza ko uwagukoshereje ari we wagombye gufata iya mbere akagusaba imbabazi. Ariko niba uwo muntu atazi ikosa yakoze, cyangwa akaba yumva ko ari wowe uri mu makosa, ikibazo mufitanye gishobora kudakemuka.

Icyo wakora. Kurikiza inama yo muri Bibiliya, maze umubabarire ubivanye ku mutima, cyane cyane niba ikibazo mufitanye kidakomeye. Wibuke ko iyo Imana iramuka yitaye ku makosa yacu, nta wari kuyihagarara imbere adatsinzwe (Zaburi 130:3). Bibiliya igira iti “Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe, atinda kurakara kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo. Kuko azi neza uko turemwe, akibuka ko turi umukungugu.”​—Zaburi 103:8, 14.

Zirikana nanone umugani wo muri Bibiliya, ugira uti “ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe” (Imigani 19:11). Ubushishozi budufasha kureba kure, tugatahura icyatumye umuntu avuga amagambo runaka cyangwa akora ibikorwa runaka. Ku bw’ibyo, ibaze uti “ese ntiyaba yankoshereje bitewe n’uko yari ananiwe, arwaye cyangwa afite ibintu bimuhangayikishije?” Gutahura impamvu nyakuri yatumye umuntu agukosereza, ukamenya uko yiyumvaga n’ibibazo yari afite, bishobora gutuma ucururuka ukamwihanganira.

Biganireho na we

Icyo Bibiliya ibivugaho. “Umuvandimwe nakora icyaha, ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa. Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe.”​—Matayo 18:15.

Aho ikibazo kiri. Ubwoba, uburakari n’ikimwaro bishobora gutuma utegera umuntu mufitanye ikibazo kugira ngo mugikemure. Nanone ushobora kubyasasa ushaka abayoboke, ibyo bikaba byatuma icyo kibazo gifata indi ntera.

Icyo wakora. Mu gihe ikibazo gikomeye ku buryo wumva utacyirengagiza, uzegere uwagukoshereje mubiganireho. Dore uko uzabyitwaramo:

(1) Ntuzatinde. Ntugatinde kuganira na we, kuko byatuma ibintu birushaho kuzamba. Uzagerageze gushyira mu bikorwa inama Yesu yatanze, igira iti “niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.”​—Matayo 5:23, 24.

(2) Ntukabyasase. Ujye wirinda kumutaranga. Bibiliya igira iti “ikiranure na mugenzi wawe kandi ntukamene ibanga ry’undi.”​—Imigani 25:9.

(3) Muzaganire mutuje. Uzirinde ikintu cyo gushaka kumenya uri mu makosa n’umwere. Intego yawe ni ugushaka amahoro; si ukugaragaza ko ari wowe uri mu kuri. Gerageza gukoresha ngenga ya mbere y’ubumwe, aho gukoresha ngenga ya kabiri y’ubumwe. Kubwira umuntu uti “icyambabaje ni . . . ,” ni byo byaba byiza kuruta kuvuga ngo “warambabaje.” Bibiliya ibivuga neza igira iti “dukurikire ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga.”​—Abaroma 14:19.

Jya wihangana

Icyo Bibiliya ibivugaho. “Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Ahubwo, ‘umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa.’”​—Abaroma 12:17, 20.

Aho ikibazo kiri. Iyo uganiriye n’umuntu ku kibazo mufitanye ku ncuro ya mbere ntabyitabire, ushobora kumva ucitse intege.

Icyo wakora. Jya wihangana. Abantu bafite kamere zitandukanye, kandi ntibakuze mu rugero rumwe. Hari abo bifata igihe kugira ngo bacururuke. Abandi bo baracyahatanira kugira imico ya gikristo. Komeza kumugaragariza ineza n’urukundo. Bibiliya igira iti “ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.”​—Abaroma 12:21.

Kugira ngo twikiranure n’abandi, bidusaba kwicisha bugufi, kugira ubushishozi, kwihangana n’urukundo. Birakwiriye rwose ko twikiranura n’abandi, icyo byadusaba cyose.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Ni iki cyagufasha kubabarira umuntu ubikuye ku mutima?—Abakolosayi 3:13.

● Ni iki cyagufasha kwegera umuntu ngo mwikiranure?​—Matayo 5:23, 24.

● Wakora iki mu gihe ugerageje kwikiranura na mugenzi wawe, ariko ntibishoboke?—Abaroma 12:17-21.

[Amagambo yo ku ipaji 11]

“Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe.”​—IMIGANI 19:11