Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Mu Bwongereza no muri Pays de Galles, “umubare w’abashyingiranwa wagiye ugabanuka, ubu ukaba ari muto cyane kuva aho batangiriye kwandikisha ishyingiranwa,” mu mwaka wa 1862.—IKIGO GISHINZWE IBARURISHAMIBARE MU BWONGEREZA.

Muri Amerika, abayobozi b’amasosiyete mato y’abikorera ku giti cyabo barenga 50 ku ijana “baba biteze ko mu gihe cy’umwaka abakozi babo baziba [isosiyete yabo] ikintu cy’agaciro.”—IBIRO NTARAMAKURU BYA REUTERS, MURI AMERIKA.

Ikigo cy’u Bushinwa Gishinzwe Kurwanya Porunogarafiya n’Inyandiko Zitemewe, cyavuze ko mu gihe kitageze ku mwaka abategetsi b’u Bushinwa batangije gahunda yo “gufunga” imiyoboro ya interineti y’ubwiyandarike, “bafunze imirongo ya porunogarafiya irenga 60.000.”CHINA DAILY, IKINYAMAKURU CYO MU BUSHINWA.

“Abantu barenga miriyoni 215,—ni ukuvuga abaturage batatu ku ijana mu batuye isi, [baba] hanze y’ibihugu bavukamo.”—IKIGEGA CY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE CYITA KU ITERAMBERE RY’UBUHINZI, MU BUTALIYANI.

“Mu banyeshuri 19 biyahura buri munsi mu Buhinde, batandatu [babiterwa] no gutinya gutsindwa ibizamini.”INDIA TODAY INTERNATIONAL, IKINYAMAKURU CYO MU BUHINDE.

Uburyo bwo kwamamaza bukoreshwa n’abacuruzi b’urusimbi

Mu Budage, umuntu wese wabaswe n’urusimbi atakaza amafaranga akubye incuro zirenga icumi ay’utarabaswe na rwo. Ku bw’ibyo, hari ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyavuze ko abantu babaswe n’urusimbi ari bo “bakiriya barwo b’imena” (Süddeutsche Zeitung). Kugira ngo abacuruzi b’urusimbi bunguke cyane, bakora imashini kandi bakazishyiramo imikino y’urusimbi mu buryo butuma abarukina babatwa na rwo. Iyo imashini bakinisha urusimbi zikora vuba, bituma umukinnyi warwo atwarwa vuba, maze akabatwa na rwo. Ubwo buryo bugira icyo bugeraho, kuko 56 ku ijana by’amafaranga izo mashini z’urusimbi zinjiza, ava mu bantu babaswe na rwo. Mu mazu y’urusimbi ho, abo bantu batanga 38 ku ijana by’amafaranga yinjira, naho ababaswe na rwo barukinira kuri interineti bakinjiza 60 ku ijana.

Igihe cyiza cyo kuburana ni ikihe?

Ese ibintu bidafashije bishobora kugira uruhare ku cyemezo cy’umucamanza? Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko bishoboka. Itsinda ry’abashakashatsi ryasesenguye imyanzuro y’imanza zirenga igihumbi zaciwe n’abacamanza b’inararibonye muri Isirayeli. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu manza ziburanishwa abacamanza bamaze gufata amafunguro, cyangwa bagize akandi kantu bafata, umubare w’abarenganurwa ugenda ugabanuka uko igihe kigenda gihita, ukava kuri 65 ku ijana ukagera hafi kuri zeru ku ijana. Iyo umucamanza amaze gufata akandi karuhuko, uwo mubare uhita wongera kuzamuka ugasubira kuri 65 ku ijana. Abo bashakashatsi babonye ko imyanzuro y’imanza idashingira buri gihe ku byabaye no ku mategeko, ahubwo ko “ishobora no gushingira ku bindi bintu bitagombye kubigiramo uruhare.”