Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya umenya kwifata mu gihe urakaye

Jya umenya kwifata mu gihe urakaye

Jya umenya kwifata mu gihe urakaye

HASHIZE imyaka irenga 2.000 umuhanga mu bya filozofiya w’umugiriki witwa Aristote, avuze ko mu gihe abantu bahungabanyijwe n’umukino uteye agahinda bamaze kureba, bagomba kugaragaza ako gahinda kugira ngo ibyo babonye bibavemo. Yashakaga kumvikanisha ko iyo umuntu agaragaje ibyiyumvo bimurimo, bituma yumva aruhutse.

Mu ntangiriro z’ikinyejana gishize, umuganga w’indwara zifata imyakura wo muri Otirishiya witwa Sigmund Freud, na we yashyigikiye icyo gitekerezo. Yavuze ko iyo abantu bapfukiranye uburakari, amaherezo bishobora kubarenga bigatuma bahungabana bagasara. Freud yashakaga kumvikanisha ko umuntu yagombye kugaragaza uburakari bwe aho kubupfukirana.

Vuba aha mu myaka ya za 70 na 80, abahanga bakoze ubushakashatsi kugira ngo berekane ibyiza byo kugaragaza uburakari mu gihe umuntu arakaye, ariko nta byo babonye. Ibyo bagezeho byatumye umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa Carol Tavris, yandika ati “igihe kirageze ngo abantu bumve ko inyigisho ivuga ibyo kugaragaza uburakari idahuje n’ukuri. Nta bushakashatsi bwigeze bushyigikira igitekerezo cy’uko iyo abantu bagaragaje uburakari, ari bwo urwango bari bafitiye ababarakaje rushira.”

Undi muhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu witwa Gary Hankins, yaravuze ati “ubushakashatsi bwerekana ko iyo umuntu agaragaje uburakari nta kindi bimara, uretse gutuma arushaho kurakara.” Koko rero, abahanga mu birebana n’uburwayi bwo mu mutwe ntibashobora kuzigera bavuga rumwe kuri icyo gitekerezo. Icyakora abantu benshi babonye ko Bibiliya, ari indi soko bakuramo inama zirangwa n’ubwenge. Reka dusuzume zimwe mu nama itanga.

“Reka umujinya”

Dawidi umwanditsi wa zaburi yasobanuye neza igitekerezo cyo kwifata mu gihe turakaye. Yaravuze ati “reka umujinya kandi uve mu burakari; ntukarakare kuko nta kindi byakugezaho uretse gukora ibibi” (Zaburi 37:8). Icyagufasha kwirinda kuvuga amagambo cyangwa gukora ikintu cyazatuma wicuza, ni ukureka umujinya utaragera kure. Nubwo kubivuga byoroshye, kubishyira mu bikorwa byo ni ibindi bindi. Icyakora birashoboka. Reka turebe ibintu bitatu byadufasha kwifata mu gihe turakaye.

Ntukarakare ngo urenze urugero

Kugira ngo ugabanye uburakari, ujye wifata utuze. Ujye wirinda kuvuga ikikujemo cyose. Mu gihe wumvise utangiye kurakara cyane, ukabona ko kwifata bishobora kukugora, uzashyire mu bikorwa inama iboneka muri Bibiliya igira iti “intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu ugomoroye amazi; bityo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.”—Imigani 17:14.

Ibyo ni byo byafashije Jack kugabanya uburakari butagira rutangira yagiraga. Se yari umusinzi n’umunyamahane. Ibyo byatumye Jack na we akurana amahane. Yaravuze ati “iyo narakaraga, numvaga meze nk’ugurumana, ku buryo natombokaga nkavuga amagambo mabi kandi nkaba narwana.”

Icyakora ibintu byatangiye guhinduka igihe Jack yatangiraga kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Yaje gusobanukirwa ko Imana ishobora kumufasha, agahinduka kandi akitoza kwifata mu gihe arakaye. Kandi koko yabigezeho! Yavuze uko byamugendekeye igihe umukozi bakoranaga yamutombokeraga akamutuka, agira ati “uburakari bwahise buzamuka burandenga, maze numva namufata nkamutura hasi.”

Ni iki cyafashije Jack gukomeza gutuza? Yaravuze ati “ndibuka ko nasenze Yehova mwinginga nti ‘mfasha gutuza.’ Nyuma yaho numvise ntuje, maze ndigendera.” Jack yakomeje kwiga Bibiliya, kandi akajya asenga kenshi ari na ko atekereza ku mirongo y’Ibyanditswe, urugero nk’uwo mu Migani 26:20, ugira uti “ahatari inkwi umuriro urazima.” Amaherezo uburakari bwe bwaragabanutse, maze akajya yifata mu gihe arakaye.

Itoze gutuza

Bibiliya igira iti “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza” (Imigani 14:30). Iyo umuntu ashyize iyo nama ya Bibiliya mu bikorwa, bishobora gutuma agira ubuzima bwiza, haba mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Jya ubanza witoze gukora ibintu byoroheje byagufasha gutuza, kuko bizatuma uburakari bugabanuka. Dore bimwe mu bintu byafashije abantu gutuza, mu gihe bari bahanganye n’ikibazo cy’uburakari:

● Kimwe mu bintu byiza cyane kandi bihita bimara umuntu uburakari, ni ukwinjiza umwuka mwinshi mu bihaha ubundi ukawusohora, mbese usa n’uwiruhutsa.

● Mu gihe urimo usa n’uwiruhutsa, ujye usubiramo ijambo cyangwa interuro yatuma utuza, urugero nka “tuza,” “byihorere,” cyangwa “nta cyo bitwaye.”

● Nanone uzahite ukora ikintu kigushimisha, wenda nko gusoma, kumva umuzika, gukora mu busitani cyangwa se ikindi kintu cyatuma utuza.

● Jya ukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, kandi urye indyo yuzuye.

Ntukitege ibitangaza

Nubwo udashobora kwirinda abantu bose cyangwa ibintu byose byatuma urakara, ushobora kwitoza kwifata mu gihe urakaye. Ibyo bikubiyemo guhindura imitekerereze.

Abantu bitega ibitangaza ku bandi, bakunda guhura n’ibibazo bitewe n’uburakari. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko iyo umuntu adakoze ibyo baba biteze cyangwa hakaba ikintu kidahuje n’uko babyifuza, bamanjirwa cyangwa bagahita barakara. Kugira ngo wirinde iyo mitekerereze yo gushaka ko ibintu byose bihora bitunganye, byaba byiza wibutse ko “nta muntu ukiranuka, habe n’umwe. . . . Abantu bose barayobye, bose hamwe” (Abaroma 3:10, 12). Ku bw’ibyo, tuba twibeshya iyo dutekereza ko dutunganye cyangwa ko hari undi muntu uwo ari we wese utunganye.

Byaba byiza tutiteze ibintu byinshi ku bandi cyangwa ngo twumve ko twakora ibirenze ubushobozi bwacu. Bibiliya igira iti “twese ducumura kenshi. Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye” (Yakobo 3:2). Koko rero, “nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha” (Umubwiriza 7:20). Ku bw’ibyo nidushaka kwigira abo tutari bo, tugashaka kuba intungane, ubuzima buzatubihira kandi duhore turakaye.

Twese abantu badatunganye ntitubura ikiturakaza. Ariko ni twe twihitiramo uko twitwara mu gihe turakaye. Intumwa Pawulo yahaye umuburo Abakristo bagenzi be agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Koko rero, iyo twifashe mu gihe turakaye, dushobora kugaragaza akababaro kacu mu buryo bwiza, kandi ibyo bikagirira akamaro umuntu wese ubifitemo uruhare.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

ITOZE GUTUZA

Sa n’uwiruhutsa

Hugira mu mirimo igushimisha

Jya ukora imyitozo ngororamubiri