Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?—Igice cya 1

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?—Igice cya 1

 Ese waba uzi umwana urwaye indwara ikomeye? Ese ufite uburwayi cyangwa ubumuga bukubuza gukora nk’ibyo urungano rwawe rukora?

 Niba ari uko bimeze, kuba bijya biguca intege rimwe na rimwe birumvikana rwose. Icyakora, Bibiliya ibonekamo ibitekerezo bibiri bihumuriza:

  •   Umuremyi wawe ari we Yehova Imana, azi uko umerewe. Uretse n’ibyo kandi, ‘akwitaho.’​—1 Petero 5:7.

  •   Yehova Imana afite umugambi wo gukiza indwara zose, nk’uko Bibiliya ibivuga muri Yesaya 33:24 no mu Byahishuwe 21:1-4.

 Abakiri bato benshi bahanganye n’ibibazo by’uburwayi, bahumurijwe no kwizera Imana n’amasezerano yayo. Dore icyo bane muri bo babivuzeho:

 YEIMY

 Igihe nari mfite imyaka 11, kugira ngo mve aho ndi nagendaga mu igare ry’abamugaye. Sinshobora gukora uturimo tworoheje, n’iyo byaba ari uguterura akantu koroshye.”

 Igihe nari mfite imyaka itanu, baransuzumye bansangana indwara yo kunyunyuka imitsi, ikaba yaragiye inzahaza, ku buryo ubu nta cyo nshobora kwimarira. Hari igihe numva ncitse intege bitewe n’uko ntashobora gukora nk’ibyo urungano rwanjye rukora. Ariko ababyeyi banjye na bagenzi banjye duhuje ukwizera banteye inkunga mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka kandi barampumuriza. Ubu mara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, kandi akenshi iyo ngiye kwigisha Bibiliya abantu bashimishijwe, Abakristo bagenzi banjye baramperekeza.

 Yesu yavuze ko umunsi wose uba ufite imihangayiko yawo (Matayo 6:34). Ku bw’ibyo, nirinda guhangayikishwa n’iby’ejo, maze nkishyiriraho intego zishyize mu gaciro nshobora kugeraho buri munsi. Ubu ntegereje igihe nzaba ndi mu isi nshya y’Imana, ubwo nzaba mfite “ubuzima nyakuri,” ntagifite iyi ndwara inegekaza.​—1 Timoteyo 6:19.

 Zirikana ibi: Yeimy yafashijwe no “kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro.” None se wamwigana ute?​—1 Abakorinto 9:26.

 MATTEO

 Umugongo watangiye kundya mfite imyaka itandatu. Abaganga bakinsuzuma bambwiye ko ubwo bubabare buterwa n’uko ngenda nkura. Ariko nyuma y’umwaka, baje gusanga mfite ikibyimba mu ruti rw’umugongo.

 Icyo kibyimba barakibaze, ariko bavanyemo 40 ku ijana gusa byacyo. Nyuma y’amezi abiri, icyo kibyimba cyongeye kugaruka, kingana nk’uko cyanganaga mbere. Kuva icyo gihe nagiye nkorerwa ibizamini kenshi, mpabwa imiti itandukanye ariko akenshi ntibigire icyo bimarira.

 Rimwe na rimwe icyo kibyimba kirambabaza cyane, nkaribwa mu mugongo no mu gituza ku buryo mba numva ari nk’aho bambyoroga icyuma. Nubwo bimeze bityo ariko, simpangayikishwa cyane n’ubwo burwayi. Mpora nzirikana ko hari n’abandi bahanganye n’ibibazo bikomeye, ariko bagakomeza kurangwa n’icyizere. Kwiringira ko umunsi umwe Yehova Imana azasohoza isezerano rye agakuraho imibabaro yose, ni byo bituma nkomeza kurangwa n’icyizere.​—Ibyahishuwe 21:4.

 Zirikana ibi: Gutekereza ku isezerano ry’Imana ry’uko izavanaho imibabaro, byagufasha bite kwihangana nk’uko byafashije Matteo?​—Yesaya 65:17.

 BRUNA

 Kubera ko uburwayi bwanjye butagaragara inyuma, hari abashobora gutekereza ko ndi umunebwe. Nyamara ibintu hafi ya byose, hakubiyemo uturimo two mu rugo, kwiga cyangwa kwivana mu buriri, birangora.

 Igihe nari mfite imyaka 16, abaganga bansanganye indwara ifata imitsi yo mu bwonko igatuma ibice by’umubiri bigagara buhoro buhoro. Ibyo byatumye ntakomeza gukora imirimo nari nsanzwe nkora nk’uko nabyifuzaga, hakubiyemo n’ibikorwa bimwe na bimwe bya gikristo. Nkunda gusoma umurongo wo muri 1 Petero 5:7, ugira uti ‘mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.’ Kuba Yehova yita kuri buri wese ku giti cye, byarampumurije cyane kandi na n’ubu biracyampumuriza.

 Zirikana ibi: Kwikoreza Yehova imihangayiko yawe yose byagufasha bite kwihangana, nk’uko byafashije Bruna?​—Zaburi 55:22.

 ANDRÉ

 Hari abantu bamfata nk’umwana w’imyaka 10. Icyakora sinabarenganya kuko n’ubundi ari ko mba meze.

 Igihe nari mfite imyaka ibiri, abaganga bansanganye kanseri idasanzwe itangirira mu ruti rw’umugongo igakomereza mu bwonko. Abaganga bagerageje kumvura uko bishoboka kose, ariko imiti bampaga yagize ingaruka ku mikurire yanjye. Ubu mfite uburebure bwa metero imwe na santimetero 37. Abantu benshi iyo mbabwiye ko mfite imyaka 18 bagira ngo ndababeshya.

 Abagize itorero rya gikristo baranyubaha, bakampa agaciro. Ntibankinisha imikino y’abana nk’uko abana twiganaga babigenzaga. Ngerageza kurangwa n’icyizere nubwo ndwaye. Mu by’ukuri, hari ikintu cyiza kurusha ibindi nagezeho umuntu wese yakwifuza kugeraho. Icyo kintu ni ukumenya Yehova. Imihangayiko yose naba mfite, mba nizeye ko Yehova anyitaho. Iyo ntekereje ku isi nshya Yehova Imana yadusezeranyije, bimfasha gukomeza kurangwa n’icyizere.​—Yesaya 33:24.

 Zirikana ibi: Kuki kumenya Yehova ari cyo ‘kintu cyiza kurusha ibindi umuntu wese yakwifuza kugeraho,’ nk’uko André yabivuze?​—Yohana 17:3.