Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese duhagarike ubucuti twari dufitanye?​—Igice cya 1

Ese duhagarike ubucuti twari dufitanye?​—Igice cya 1

 Hari igihe guhagarika ubwo bucuti bigira akamaro. Reka dusuzume ibyabaye ku mukobwa witwa Jill. Yaravuze ati “mu mizo ya mbere, nashimishwaga n’uko umuhungu w’incuti yanjye yahoraga ahangayikishijwe no kumenya aho ndi, icyo nkora n’uwo turi kumwe. Ariko byageze aho ntashoboraga kugira undi muntu tumarana igihe uretse we. Ndetse n’iyo nabaga ndi kumwe n’abagize umuryango wanjye, cyane cyane papa, yagiraga ishyari. Igihe nahagarikaga ubucuti twari dufitanye, numvise ari nk’aho ntuye umutwaro wari undemereye cyane.”

 Sarah na we byamubayeho. Yatangiye kubona ko umuhungu barambagizanyaga witwaga John yakundaga kumuserereza; yari indashima kandi akagira amahane. Sarah yaravuze ati “hari igihe yaje iwacu yakererewe amasaha atatu kuri gahunda twari dufitanye. Aho kugira ngo avugishe mama wari umufunguriye, yahise avuga ati ‘ngaho se ngwino tugende! Ntubona ko twakererewe.’ Aho kuvuga ati ‘nakererewe,’ yaravuze ngo ‘twakererewe.’ Yagombye kuba yarasabye imbabazi cyangwa agasobanura impamvu yakererewe. Mbere y’ibindi byose, yagombye nibura kuba yarubashye mama.”

 Birumvikana ko ikosa rimwe ritatuma muhagarika burundu ubucuti mwari mufitanye (Zaburi 130:3). Ariko Sarah amaze kubona ko kuba John yaravuze nabi atari ibintu byari bimugwiririye ahubwo ari kamere ye, yahisemo guhagarika ubucuti bari bafitanye.

 Byagenda bite se niba kimwe na Jill na Sarah, ubonye ko udakwiranye n’uwo muntu mwari mufitanye ubucuti? Mu gihe bigenze bityo, ntukirengagize ibyiyumvo byawe! Nubwo guhagarika ubucuti mwari mufitanye bishobora kutakorohera, ni cyo kintu cyiza ukwiriye gukora. Mu Migani 22:3, hagira hati “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.”

 Tuvugishije ukuri, guhagarika ubucuti ntibyoroshye. Nanone ariko, abashyingiranywe babana akaramata. Ibyiza ni uko wababara igihe gito, aho kuzicuza ubuzima bwawe bwose.