Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nabigenza nte mu gihe ababyeyi banjye batanyemerera gukoresha imbuga nkoranyambaga?

Nabigenza nte mu gihe ababyeyi banjye batanyemerera gukoresha imbuga nkoranyambaga?

 Birashoboka ko incuti zawe zose zikoresha imbuga nkoranyambaga kandi igihe cyose muri kumwe zigakunda kuvuga ibyo zabonyeho. Kandi bashobora kuba bajya baguserereza kubera ko utazikoresha. Ni iki ukwiriye kumenya? Kandi se ni iki wakora?

Icyo ukwiriye kumenya

 Si wowe wenyine. Ababyeyi benshi ntibemerera abana babo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Birashoboka ko babonye ko gukoresha imbuga nkoranyambaga byagiye biteza ibibazo bikurikira:

  •   agahinda gakabije n’ibindi bibazo byo mu mutwe.

  •   kureba porunogarafiya, ubutumwa buvuga iby’ibitsina no kunnyuzurwa.

  •   incuti zipfa ubusa.

 Hari abakiri bato benshi bahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga. Bo ubwabo, biboneye ko zibangiza aho kubagirira akamaro. Dore ingero z’ibyabaye:

  •   Priscilla ufite imyaka 17, yabonye ko imbuga nkoranyambaga zamutwaraga igihe kirekire yagakoresheje mu bintu bimufitiye akamaro.

  •   Jeremy ufite imyaka 21, yabonye ko adashobora kugenzura ibintu bidakwiriye bishobora kuza mu gikoresho cye, mu gihe arimo gukoresha imbuga nkoranyambaga.

  •   Bethany ufite imyaka 21, yabonye ko imbuga nkoranyambaga zituma atekereza cyane ku byo abandi bakora.

 “Nafashe umwanzuro wo gusiba porogaramu zose nakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga, kandi nishimira ko nabishoboye. Sinjya nzikumbura kandi nishimira ko bituma mbona umwanya wo gutekereza ku ibintu bimfitiye akamaro.”—Sierra.

 “Nanga ukuntu imbuga nkoranyambaga zibata umuntu, kandi rimwe na rimwe nahangayikishwaga n’uburyo abantu babona ibyo nashyizeho. Gusiba imbuga nkoranyambaga nakoreshaga ntibyanyoroheye ariko maze kubikora numvise ntuje, kandi kuba ntakizikoresha mba numva bimpaye amahoro.”—Kate.

Icyo wakora

 Jya wumvira amabwiriza y’ababyeyi bawe. Jya wumvira amabwiriza ababyeyi bawe baguha utarakaye cyangwa ngo witotombe kuko bizatuma babona ko umaze gukura.

 Ihame rya Bibiliya: “Umupfapfa ntashira uburakari, nyamara umunyabwenge arabucubya.”—Imigani 29:11, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

 Hari abashobora kukugira inama yo guhisha ababyeyi bawe ko ukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa gukoresha konti y’ibanga. Ibyo byaba ari ikosa rikomeye. Kubibahisha bishobora gutuma uhangayika cyangwa bigatuma wicira urubanza. Nanone baramutse babimenye bishobora kuguteza ibibazo kandi bakagutakariza icyizere.

 Ihame rya Bibiliya: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

 Umwanzuro w’ababyeyi bawe jya uwugira uwawe. Kimwe n’abakiri bato twigeze kuvuga, ushobora gutekereza ku mpamvu zitandukanye zatuma ureka gukoresha imbuga nkoranyambaga. Niba ubona ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bidakwiriye, ntukumve ko kubihagarika ari umwanzuro w’ababyeyi bawe ahubwo jya ubona ko ari wowe wabyihitiyemo. Bizatuma utazabura icyo uvuga bagenzi bawe nibabikubazaho kandi ntibaguseke.

 Umwanzuro: Jya wumvira amabwiriza ababyeyi bawe baguha kandi ushake igitekerezo gikubiye mu mwanzuro bafashe cyatuma nawe uwugira uwawe. Ubu noneho se, ushobora kubaho udakoresha imbuga nkoranyambaga?