Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kurazika ibintu?

Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kurazika ibintu?

Ese uhora unaniwe bitewe no kutarangiriza igihe imirimo yo mu rugo n’imikoro? Niba ari uko bimeze ukwiriye gucika kuri iyo ngeso. Iyi ngingo iragufasha guhangana n’icyo kibazo

Numara gusoma iyi ngingo,  ukore umwitozo watanzwe.

 Bibiliya igaragaza ingaruka zibabaje zo kurazika ibintu. Igira iti “uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.”​—Umubwiriza 11:4.

 Reka dusuzume zimwe mu mpamvu zishobora gutuma urazika ibintu n’icyo wakora ngo ucike kuri iyo ngeso.

 Mu gihe wumva ko akazi kagoye.

 Tuvugishije ukuri, hari igihe uba ufite akazi kagoye ku buryo wumva ibyaba byiza ari ukugasubika. Dore inama zagufasha guhangana n’icyo kibazo.

  •   Jya ukora imirimo mu byiciro. Umukobwa witwa Melissa yaravuze ati “nubwo naba numva ko hari ibintu natinze gukora, ngerageza gukora ikintu kimwe nkakirangiza.”

  •   Jya uhita ukora ibyo ugomba gukora. Umukobwa witwa Vera yaravuze ati “jya uhita ukora akazi ukimara kukabona, nubwo byaba bigusaba kugashyira ku rutonde rw’ibyo ugomba gukora cyangwa wandike ibitekerezo runaka utarabyibagirwa.”

  •   Gisha inama: Ababyeyi bawe cyangwa abarimu bawe bashobora kuba barahuye n’ikibazo nk’icyo, kandi hari byinshi ushobora kubigiraho. Bashobora kugufasha gushyira ibitekerezo byawe ku murongo maze ugakora gahunda ihamye.

 Inama: Umukobwa witwa Abbey yaravuze ati “jya wishyiriraho gahunda. Nubwo ibyo bigusaba kugira gahunda kandi ukiyemeza kuyikurikiza, bizakugirira akamaro. Bizagufasha gukorera ikintu cyose mu gihe wagennye.”

 Mu gihe wumva ufite ubute.

 Akenshi mu mirimo uba ugomba gukora hari iba iteye ubute. None se wakora iki mu gihe ikintu ugiye gukora wumva kiguteye ubute? Gerageza gukora ibi bikurikira:

  •   Tekereza impamvu yagombye gutuma ukora ako kazi hakiri kare. Urugero, tekereza ibyishimo uzagira igihe uzaba ukarangije. Umukobwa witwa Amy yaravuze ati “nkunda ukuntu numva meze iyo ndangirije igihe ibyo ngomba gukora cyangwa nkabirangiza hakiri kare, ku buryo nsigara ntuje.”

  •   Tekereza ku ngaruka zishobora kukugeraho. Iyo usubitse akazi wagombaga gukora, wiyongerera imihangayiko kandi ukaba wagikora nabi. Bibiliya igira iti ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.’​—Abagalatiya 6:7

  •   Ntukibwire ko itariki ntarengwa iri kure cyane. Umukobwa witwa Alicia yaravuze ati “nishyiriraho intego yo kurangiza akazi mfite umunsi umwe cyangwa ibiri mbere y’itariki ntarengwa, kuko ari byo bimpa amahoro. Ibyo bimfasha kongera gusuzuma ko nagakoze neza, nkaba mfite umunsi umwe cyangwa ibiri yo kuruhuka.”

 Inama: “Byose biterwa n’ibyo wiyemeje. Jya wishyiramo ko ugomba gusohoza inshingano ufite, kandi ko nta kizakubangamira. Iyo ntekereje ntyo, ngera ku byo niyemeje.”​—Alexis.

 Mu gihe uhuze cyane.

 Umusore witwa Nathan yaravuze ati “abantu bazi ko nkunda kurazika ibintu. Ariko mba numva bandenganya, kuko batazi ko mba mfite akazi kenshi.” Niba nawe wumva umeze nka Nathan, gerageza gukora ibi bikurikira.

  •   Jya uhera ku mirimo yoroshye. Umukobwa witwa Amber yaravuze ati “hari umuntu wanyigishije ko niba akazi katagutwara iminota irenze itanu, wagombye guhita ugakora. Ibyo bikuyemo gukora isuku, kumanika imyenda yawe, koza ibyombo no guterefona umuntu.”

  •   Jya ushyira imbere iby’ingenzi. Bibiliya igira iti ‘menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Ibyo wabigaragaza ute mu mibereho yawe? Umukobwa witwa Anna yaravuze ati “ibintu byose nteganya gukora mbishyira ku rutonde, nkandika n’igihe ngomba kubikorera. Icy’ingenzi kurushaho ni uko ngena igihe cyo gukora buri kintu cyose n’igihe ngomba kukirangiriza.”

 Ese ubona ubwo buryo bushyize mu gaciro? Ongera ubitekerezeho! Ubundi iyo washyizeho gahunda yo gukora ibintu, ni wowe ugena uko ukoresha igihe; igihe si cyo kikugenera ibyo ukora. Ibyo bikugabanyiriza imihangayiko. Umukobwa witwa Kelly yaravuze ati “gukora urutonde rw’ibyo nteganya gukora bimfasha gutuza, kandi ngakomeza gushyira mu gaciro mu byo nkora.”

  •   Irinde ibirangaza. Jennifer yaravuze ati “iyo ntangiye akazi, mbwira abantu bose tubana. Iyo hari ikindi bashaka ko nkora, mbasaba ko bakimbwira mbere y’uko ntangira akazi. Nanone mbere yo gutangira akazi mbanza gufunga telefoni.”

 Inama: Jordan yaravuze ati “n’ubundi icyo uteganya gukora, uzagikora. Aho kugisubika gikore hakiri kare. Ibyo bizagufasha gutuza.”.