Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburusiya bwateye Ukraine

Uburusiya bwateye Ukraine

 Nubwo abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku isi bakoze uko bashoboye ngo babuze Uburusiya gutera Ukraine, mu gitondo cya kare cyo ku itariki ya 24 Gashyantare, u Burusiya bwagabye ibitero bya gisirikare kuri Ukraine. None se iyi ntambara izagira izihe ngaruka ku batuye isi? Mu minsi mike ishize umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yaravuze ati: “Abantu bazahababarira ari benshi, ibizangirika n’ibizasenyuka na byo nuko, kandi umutekano mu Burayi n’ahandi ku isi uzahungabana bikomeye.”

Ni iki Bibiliya ivuga ku bintu nk’ibi biri kuba ku isi?

  •   Yesu yahanuye ko hari igihe ‘igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami bugahagurukira ubundi’ (Matayo 24:7). Niba wifuza kumenya niba koko intambara zibaho muri iki gihe zisohoza ubuhanuzi bwa Yesu, soma ingingo ivuga ngo: “Ni ibihe bimenyetso byari kuranga “iminsi y’imperuka”?

  •   Igitabo cyo muri Bibiliya k’Ibyahishuwe kigereranya intambara n’umuntu wicaye ku ‘ifarashi itukura nk’umuriro’ kandi ko akura “amahoro mu isi” (Ibyahishuwe 6:4). Niba wifuza kumenya ko ubwo buhanuzi bwerekeza ku ntambara zibaho muri iki gihe, soma ingingo ivuga ngo “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

  •   Igitabo cya Daniyeli cyahanuye ko hari kubaho ubushyamirane hagati y’“umwami w’amajyaruguru” n’“umwami w’amagepfo” (Daniyeli 11:25-45). Niba wifuza kumenya impamvu u Burusiya n’ibihugu bibushyigikiye ari umwami w’amajyaruguru a, reba videwo ivuga ngo: Ubuhanuzi bwasohoye—Daniyeli Igice cya 11.

  •   Nanone igitabo k’Ibyahishuwe na cyo kivuga iby’‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ (Ibyahishuwe 16:14, 16). Icyakora si intambara izashyamiranya ibihugu nk’iyo turi kumva ubu. Kugira ngo umenye ibizabaho mu gihe kiri imbere, soma ingingo ivuga ngo: “Intambara ya Harimagedoni ni iki?

Kuki ukwiriye kugira ibyiringiro by’ejo hazaza?

 Muri Ukraine hari Abahamya ba Yehova barenga 129 000. Kimwe n’abandi Bahamya bo mu bindi bihugu, bigana Yesu birinda kwivanga muri poritike kandi ntibagira uruhare mu ntambara (Yohana 18:36). Hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bakomeje gutangaza “ubutumwa bwiza bw’Ubwami” buvuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo gisubizo k’ibibazo abantu bahanganye na byo, hakubiyemo n’intambara (Matayo 24:14). Niba wifuza kumenya ubutumwa bw’ibyiringiro buboneka muri Bibiliya, twandikire.

a Niba wifuza kubona ibisobanuro birambuye, reba ingingo ivuga ngo “Umwami wo mu majyaruguru” mu gihe k’imperuka” n’indi ivuga ngo “Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe?