Soma ibirimo

Ni ibihe bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka”?

Ni ibihe bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka”?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ivuga ibintu n’imyitwarire y’abantu byari kuranga “iminsi y’imperuka” cyangwa “imperuka y’isi” (Matayo 24:3Bibiliya Yera). Nanone iki gihe turimo, Bibiliya icyita “iminsi y’imperuka” cyangwa “igihe cy’imperuka” (2 Timoteyo 3:1; Daniyeli 8:19Bibiliya Yera).

Ni ubuhe ubuhanuzi bugaragaza ibintu byagombaga kubaho mu “minsi y’imperuka”?

 Bibiliya yahanuye ibintu byari gutuma tumenya ko turi mu minsi ya nyuma (Luka 21:7). Dore ingero:

 Intambara hirya no hino. Yesu yaravuze ati: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi” (Matayo 24:7). Ibyo bisa n’ibyavuzwe mu Byahishuwe 6:4 hari harahanuye iby’umuntu ugendera ku ifarashi ugereranya intambara, wahawe “gukura amahoro mu isi.”

 Inzara. Yesu yaravuze ati: “Hirya no hino hazabaho inzara” (Matayo 24:7). Nanone igitabo k’Ibyahishuwe cyavuze iby’indi farashi y’ikigereranyo nayo uyitwaye yari gutuma habaho inzara hirya no hino ku isi.—Ibyahishuwe 6:5, 6.

 Imitingito ikomeye. Yesu yavuze ko “hirya no hino hazabaho . . . imitingito” (Matayo 24:7; Luka 21:11). Iyo mitingito ikaze yo hirya no hino ku isi yari gutuma abantu bahura n’ibibazo kandi ikica abantu benshi kuruta uko byahoze mbere.

 Ibyorezo by’indwara. Dukurikije ibyo Yesu yavuze, hari kubaho “ibyorezo by’indwara” cyangwa indwara zikomeye.—Luka 21:11.

 Urugomo. Nubwo urugomo rwahozeho kuva kera, Yesu yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka, “kwica amategeko bizagwira.”—Matayo 24:12.

 Kwangiza isi. Mu Byahishuwe 11:18 havuga ko abantu bari ‘kurimbura isi.’ Ibyo bari kubikora mu buryo butandukanye. Uko kurimbura isi ntikwari kugaragarira mu rugomo cyangwa ibikorwa bibi gusa, ahubwo hari kubaho no kwangiza ibidukikije.

 Imyifatire y’abantu yari kurushaho kuba mibi. Muri 2 Timoteyo 3:1-4, Bibiliya yahanuye ko abantu muri rusange bari kuba “indashima, ari abahemu, . . . batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona.” Abantu bari kugaragaza iyo myitwarire kugeza ubwo ibyo bihe byari kugaragara ko “biruhije, bigoye kwihanganira.”

 Isenyuka ry’imiryango. Muri 2 Timoteyo 3:2, 3, Bibiliya yahanuye ko abantu benshi bari kuba “badakunda ababo,” badakunda imiryango yabo kandi ko abana bari kuba “batumvira ababyeyi.”

 Gukunda Imana byari kugabanuka. Yesu yaravuze ati: “Urukundo rw’abantu benshi ruzakonja” (Matayo 24:12). Yesu yashakaga kuvuga ko urukundo abantu benshi bakunda Imana rwari gukonja. Nk’uko muri 2 Timoteyo 3:4 habivuga, abantu bo mu minsi y’imperuka bari kuba “bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”

 Uburyarya mu madini. Muri 2 Timoteyo 3:5, Bibiliya yari yarahanuye ko abantu bari kugaragara nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakurikiza amahame yayo.

 Abantu bari kurushaho gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Igitabo cya Daniyeli cyahanuye ko “mu gihe cy’imperuka,” abantu benshi bari kugira ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya, hakubiyemo n’ubuhanuzi buvuga iby’iminsi y’imperuka.—Daniyeli 12:4.

 Umurimo wo kubwiriza wari gukorwa hirya no hino ku isi. Yesu yaravuze ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe.”—Matayo 24:14.

 Abantu benshi bari kuba nta cyo bitaho kandi bagahakana ibimenyetso. Yesu yari yarahanuye ko muri rusange abantu bari guhakana ibimenyetso byinshi bigaragaza ko imperuka yegereje (Matayo 24:37-39). Ikindi nanone, muri 2 Petero 3:3, 4 havuze ko bari guhakana ibimenyetso kandi bakavuga ko ibyo nta kintu bisobanura.

 Ubuhanuzi bwose bwarasohoye. Yesu yavuze ko iminsi y’imperuka yagombaga kurangwa n’ibyo bintu byose kandi bikaba mu gihe kimwe. Byose byagombaga gusohora.—Matayo 24:33.

Ese ubu turi mu “minsi y’imperuka”?

 Yego. Ibintu bibera ku isi hamwe n’ikurikiranyabihe rya Bibiliya bigaragaza ko iminsi y’imperuka yatangiye mu wa 1914. Niba wifuza kumenya ukuntu ibibera mu isi bigaragaza ko turi mu minsi y’Imperuka, reba videwo ikurikira:

 Mu mwaka wa 1914, ni bwo Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka kandi ikintu cya mbere bwakoze ni ukwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru bagakorera ibikorwa byabo ku isi gusa (Ibyahishuwe 12:7-12). Satani ashuka abantu agatuma bagira ingeso mbi kandi bagakora ibikorwa bibi bigatuma ibi bihe by’imperuka turimo biba “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.”​—2 Timoteyo 3:1.

 Abantu benshi bahangayikishijwe n’ibihe bigoye turimo. Nanone bahangayikishijwe nuko abantu bagenda barusha kutabana neza. Abandi bo bibaza niba abantu batazamarana.

Icyakora hari n’abandi nubwo bahangayikishijwe n’ibibera muri iyi si, bafite ikizere cy’ejo hazaza. Bemera badashidikanya ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzagira icyo bukora bukavanaho ibibazo isi ihanganye na byo (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 21:3, 4). Bakomeje gutegereza bihanganye ko Imana isohoza amasezerano yayo kandi bahumurizwa n’amagambo ya Yesu agira ati: “Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”—Matayo 24:13; Mika 7:7.