Soma ibirimo

Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu maze butegeke isi yose (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14). Ibyo nibisohora, Ubwami bw’Imana . . .

  •   Buzakuraho abantu babi, kuko baduteza ingorane bitewe no kwikunda. Bibiliya igira iti “naho ababi bazakurwa mu isi.”​—Imigani 2:22.

  •   Buzakuraho intambara zose. Bibiliya igira iti ‘[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.’​—Zaburi 46:9.

  •   Buzazana uburumbuke n’umutekano hano ku isi. “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”​—Mika 4:4.

  •   Buzahindura isi paradizo. “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo.”​—Yesaya 35:1.

  •   Buzaha buri wese akazi keza. Bibiliya igira iti ‘abo [Imana] yatoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo. Ntibazaruhira ubusa.’​—Yesaya 65:21-23.

  •   Buzavanaho indwara. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”​—Yesaya 33:24.

  •   Buzadukuriraho gusaza. “Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.”​—Yobu 33:25.

  •   Buzazura abapfuye. Bibiliya igira iti ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rya [Yesu] bavemo.’​—Yohana 5:28, 29.