Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE USUMBIRIJWE N’AMAKUBA?

Ingorane uhanganye na zo: Inshingano zirenze ubushobozi bwawe

Ingorane uhanganye na zo: Inshingano zirenze ubushobozi bwawe

ABANA baragushaka, uwo mwashakanye na we ni uko, kandi n’umukoresha aragukeneye. Hagati aho ababyeyi bawe na bo bararembye kandi ugomba kubarwaza. Nubwo utifuzaga kubaho utyo, ugomba guhangana n’ibyo bibazo byose. Uribajije uti “ubu koko nkore iki ndeke iki?” Kugerageza kubikemura byose bishobora gutuma utagira na kimwe ukemura. None se wakora iki ngo wumve utuje?

MOSE YADUSIGIYE URUGERO RWIZA

Mose yamaze igihe ari umucamanza umwe rukumbi muri Isirayeli, kandi rwose ashobora kuba yarumvaga ko akora umurimo we neza. Ariko sebukwe yaramubwiye ati “uburyo ukoresha si bwiza. Uzinaniza.” Yagiriye Mose inama yo kwigabanyiriza umutwaro, imanza nyinshi zigacibwa n’abagabo babishoboye, izikomeye cyane akaba ari zo zonyine bazanira Mose. Ibyo byari kumugirira akahe kamaro? Sebukwe yamubwiye ko nabigenza atyo ‘azashobora gusohoza uwo murimo, n’abantu bose bakajya basubira iwabo amahoro.’—Kuva 18:17-23.

NI IKI CYAFASHIJE DELINA GUTUZA?

Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanza, Delina arwaye indwara ifata imitsi ikorana n’ubwonko, kandi ni we wita kuri basaza be batatu babana n’ubumuga. Yagize ati “gukora ibyo nsabwa buri umunsi aho kubirazika, biramfasha cyane.” Akomeza agira ati “kutihererana ibibazo bituma mbona abantu babimfashamo, harimo n’umugabo wanjye. Ikindi kintu kimfasha gutuza ni ugukora mu busitani buri gitondo.”

“Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”—Umubwiriza 3:1.

ICYO WAKORA

Mu gihe usabwe gukora ibintu birenze ubushobozi bwawe, jya ubigenza utya:

  • Jya witabaza abandi bagufashe. Niba ufite abana, incuti cyangwa abavandimwe batuye hafi aho, jya ubabwira bakunganire.

  • Burya ngo ujya gukira indwara arayirata. Bityo rero, ntugahishe ibibazo ufite. Urugero, ushobora kubwira umukoresha wawe ko ibyo agusaba birenze ubushobozi bwawe. Ibyo ariko ntibisobanura ko ugomba kumushyiraho iterabwoba. Icyo ugomba kumumenyesha gusa ni ibibazo uhanganye na byo, wenda akakugabanyiriza akazi.

  • Jya uteganya ibyo ugomba gukora mu cyumweru. Bishobotse wabiha abandi bakagufasha.

  • Ntukemere ubutumire ubwo ari bwose, ahubwo ujye umenya guhitamo. Niba hari abagutumiye kandi ukaba udashobora kujyayo bitewe n’uko nta mwanya ufite cyangwa ukaba nta mbaraga ufite, ujye ugira ubutwari bwo kubahakanira mu bugwaneza.

Umwanzuro: Baca umugani ngo isuri isambira byinshi igasohoza bike. Nugerageza gukora ibyo usabwe byose, hari igihe uzasanga nta na kimwe ukoze.