Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dusobanukirwe indwara ya malariya

Dusobanukirwe indwara ya malariya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2013, abantu barenga miriyoni 198 barwaye indwara ya malariya, ikaba yarahitanye abagera ku 584.000. Abarenga 80 ku ijana mu bahitanywe na yo, ni abana bari munsi y’imyaka itanu. Iyo ndwara yibasira abantu bo mu bihugu bibarirwa mu ijana byo hirya no hino ku isi. Abandi bagera kuri miriyari 3 na miriyoni 200 bashobora kuzayirwara.

1 MALARIYA NI IKI?

Malariya ni indwara iterwa n’agakoko gakwirakwizwa n’imibu. Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe cyangwa ubwoko bw’agakoko kinjiye mu mubiri we.

2 MALARIYA YANDURA ITE?

  1. Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa plasimodiyumu gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele.

  2. Utwo dukoko tw’indiririzi twinjira mu ngirabuzimafatizo zo mu mwijima w’umuntu, tugatangira kororoka.

  3. Iyo ingirabuzimafatizo zangiritse zisohora utundi dukoko two muri ubwo bwoko, tukajya mu nsoro zitukura, maze tugakomeza kororoka.

  4. Insoro zitukura zangiritse na zo zisohora utundi dukoko tugakwirakwira mu zindi nsoro zitukura.

  5. Insoro zitukura zimaze kwangirika na zo zikomeza kohereza utundi dukoko mu zindi, bityo byityo. Iyo insoro zitukura zangiritse, umurwayi atangira kugaragaza ibimenyetso.

3 UKO WAKWIRINDA MALARIYA

Mu gihe uba mu gace kabamo malariya . . .

  • Ujye uryama mu nzitiramubu

    • iteye umuti.

    • idacitse.

    • kandi uyicengeze neza munsi ya matora.

  • Ujye utera umuti mu nzu.

  • Niba bishoboka, ujye ushyira utuyunguruzo mu nzugi no mu madirishya kugira ngo imibu itinjira, kandi ucane vantilateri n’ibyuma bitanga imbeho n’ubushyuhe kugira ngo wirukane imibu.

  • Ujye wambara imyenda y’amabara akeye kandi wikwize.

  • Ujye utema ibihuru biri hafi y’urugo kandi ukureho ibizenga by’amazi kuko ari byo ndiri y’imibu.

  • Niba ufashwe na malariya ihutire kujya kwa muganga

Mu gihe uteganya kujya mu gace kabamo malariya . . .

  • Mbere yo kujyayo, jya ubanza ubaze uko hameze. Udukoko dutera malariya two mu gace kamwe dushobora kuba dutandukanye n’utw’ahandi, kandi imiti ikoreshwa mu gace kamwe ishobora kudakora ahandi. Nanone ushobora kugisha inama muganga.

  • Mu gihe uzaba uri muri ako gace, uzakurikize inama tumaze kuvuga zireba abantu baba mu duce tubamo malariya.

  • Nufatwa uzihutire kujya kwa muganga. Wibuke ko ibimenyetso by’iyo ndwara bishobora no kugaragara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru bine nyuma yo kwandura.