Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE USUMBIRIJWE N’AMAKUBA?

Ese hari icyo ushobora kugeraho?

Ese hari icyo ushobora kugeraho?

MU BUZIMA nta muntu udahura n’ibibazo. Ariko baca umugani ngo “kugera kure si ko gupfa.” Akenshi ikizagufasha gutuza ni ukwakira ibikubayeho no kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira. Niba ushoboye kwihanganira ibibazo uhanganye na byo, ni byiza. Ibibazo ufite nibikemuka ugatuza, na byo rwose bizaba ari byiza cyane. Ariko ibyiza kuruta ibyo byose, biri imbere.

Bibiliya idusezeranya ko hari igihe abantu bose bazabaho neza badahangayitse. Bazakora ibyo bafitiye ubushobozi byose, nta bibazo bizabatesha umutwe, nta ngorane za buri munsi cyangwa ibyiyumvo bibi (Yesaya 65:21, 22). Ubwo buzima ni bwo Bibiliya yita “ubuzima nyakuri.”—1 Timoteyo 6:19.

“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti, kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”—Yesaya 65:21, 22.