Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ihumure ku batagira aho baba n’abakene

Ihumure ku batagira aho baba n’abakene

Joe yahoze ari umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibibazo byo mu muryango we n’ibye bwite byatumye amara imyaka 18 atagira aho aba. Hashize umwaka yatangiye gusura isomero ryo mu gace k’iwabo maze akajya aganira n’umukozi wahakoraga. Ibiganiro bagiranye byahinduye ubuzima bwe.

Umusore wo muri Arijantine witwa Martín yumvaga ko adashobora kwegera Imana. Yabonaga kubaho nta cyo bimumariye. Kugira ngo yishimire ubuzima yavuye iwabo ajya kwibera ku mwaro w’inyanja. Aho kugira ngo abone ibisubizo by’ibibazo yibazaga, yarahungabanye cyane. Yinginze Imana arira, agira ati “Mana, niba ubaho koko mfasha kukumenya.” Byaje kugenda bite? Turaza kubibona.

ABANTU babura aho baba bitewe n’impamvu zitandukanye. Kimwe na Joe, hari ababura aho baba bitewe n’ibibazo bahuye na byo. Hari abandi babura aho baba kimwe na Martín, bitewe n’uko babona ko kubaho mu buzima “busanzwe” nta cyo bibamariye. Ariko hari n’ababura aho baba bitewe n’ubukene, ibiza, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gusabikwa n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga, uburwayi bwo mu mutwe, amikoro make cyangwa kwirukanwa ku kazi.

Paul Toro wigisha iby’imitekerereze y’abantu, yavuze ko nubwo hari igihe ikibazo cy’abantu babuze aho baba cyagaragaraga gusa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibyazahajwe n’intambara cyangwa aho ubukungu bwifashe nabi, ubu “kiri mu bibazo bikomeye byugarije ibihugu byinshi bikize.” * Ibyo bishobora kuba biterwa na gahunda za leta zirebana no gufasha imiryango itishoboye zitagenda neza n’ubusumbane bugenda bufata indi ntera.

Abantu benshi bahangayikishijwe n’ejo hazaza. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abantu basuzumye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’igihe kizaza, maze imihangayiko bari bafite iragabanuka. Iyo ngingo turi buyivugeho muri make. Nanone Bibiliya ishobora kudufasha muri iki gihe, kuko irimo amahame y’ingirakamaro twakurikiza tukagira ubuzima bwiza kandi tugatuza. Joe na Martín biboneye ko ibyo ari ukuri.

BIBILIYA YAHINDUYE UBUZIMA BWE

Cindi yakundaga kubona Joe aza mu isomero yakoragamo. Yaravuze ati “wabonaga Joe ari umunyabwenge, afite ikinyabupfura kandi yicisha bugufi.” Kubera ko Cindi ari Umuhamya wa Yehova, yamuhaye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! kandi amutumira mu materaniro ya gikristo. Yakiranywe urugwiro kandi bamwereka ko bamwubashye, bituma atangira guterana amateraniro buri gihe. Nanone yemeye ko umwe mu bagabo bo muri iryo torero amwigisha Bibiliya.

Kwiga Bibiliya byafashije Joe kuba umuntu wiyubashye

Joe yahumurijwe cyane n’ibyo yigaga muri Bibiliya kandi atangira kubishyira mu bikorwa, nubwo ibyo byamusabye kugira ibintu bikomeye ahindura mu buzima bwe. Urugero, yize ko ubuzima ari impano y’Imana, bityo bukaba bugomba kubahwa kandi amenya ko kunywa itabi byangiza ubuzima (Zaburi 36:9). Ni yo mpamvu yaretse kunywa itabi, akurikije ihame riri mu 2 Abakorinto 7:1 hagira hati “nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri.” Ibyo byamurindiye ubuzima kandi bituma agira amafaranga azigama.

Joe yazirikanye inama yo muri Bibiliya ivuga ko tugomba gukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga, maze atangira gushaka akazi * (1 Abatesalonike 4:11, 12). Mu Mubwiriza 2:24 hagira hati “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.” Nanone kwiyubaha bihesha ibyishimo, kuko iyo tutagira uburiganya mu kazi biduhesha agaciro, kandi bikadufasha kwita ku bakene.Abefeso 4:28.

Cindi yavuze ko itorero rimaze kubona ukuntu Joe yahindutse, “ryamuhaye ikaze kandi bamwe bakamufasha kubona aho aba hakwiriye n’ibindi yari akeneye.” Joe yakomeje gutera imbere mu buryo bw’umwuka, aza kubatizwa maze aba Umuhamya wa Yehova. Ubu ashingiye ku byamubayeho, ashishikariza abandi kugira ubumenyi buturuka ku Mana buboneka muri Bibiliya.Imigani 3:13, 14.

YAMENYE INTEGO Y’UBUZIMA

Martín yatangiye gushaka intego y’ubuzima afite imyaka 20. Yaravuze ati “nashakishirije mu madini, muri filozofiya no mu biyobyabwenge ariko nta cyo nagezeho.” Yabanje kumara igihe runaka muri Leta ya Kariforuniya muri Amerika, hanyuma akomereza muri Hawayi. Yaravuze ati “nagize ngo ngeze muri paradizo.” Nyamara ibyiza nyaburanga yahabonye ntibyatumye agira ibyishimo yari yarabuze. Akomeza agira ati “narahungabanye cyane ku buryo nageze n’aho ntekereza kwiyahura.” Icyo gihe ni bwo yarize cyane, yinginga Imana agira ati “Mana, niba ubaho koko mfasha kukumenya.”

Martín asigaye abona ubuzima mu buryo burangwa n’icyizere

Martín yaje kwibuka ko hari ahantu yari yarigeze kubona icyapa cyanditseho ngo “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.” Yafashe umwanzuro wo kujya mu materaniro ya gikristo yahaberaga. Yaravuze ati “nagiyeyo mfite imisatsi n’ubwanwa byashokonkoye, nambaye imyenda nari maranye amezi menshi ntahindura. Nyamara banyakiranye urugwiro.” Martín yemeye kwiga Bibiliya, kandi buri gihe agakora urugendo ava aho yitaga iwe ari ho ku mwaro, akajya mu mugi kwiga Bibiliya.

Amaherezo Martín yatangiye kubona ibisubizo bimunyuze by’ibibazo yibazaga. Ibyo byatumye ihungabana rishira maze agira ibyishimo Yesu yavuze, ubwo yavugaga ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”Matayo 5:3.

“Abantu batangajwe no kubona ukuntu nagendaga mpinduka”

Uko Martín yari asigaye abona ubuzima, byagaragaye igihe yakurikizaga ihame ryafashije Joe twavuze mbere rijyanye no kwita ku buzima. Martín yatangiye kugira isuku kandi Abahamya bamufasha kubona akazi n’aho kuba. Yaravuze ati “mbere abantu bo mu gace k’iwacu bari bazi ko ntagira aho mba, ariko icyo gihe batangajwe n’ukuntu nagendaga mpinduka.”

Martín yaje gusubira muri Arijantine, ari na ho yabatirijwe akaba Umuhamya wa Yehova. Ubu yishimira inshingano afite yo gufasha abafite inyota yo kumenya ijambo ry’Imana, bakabona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi mu buzima.

ABANTU BAZABONA AHO BABA KANDI UBUKENE BUZAVAHO

Umugaragu w’Imana witwaga Yeremiya, yabayeho mu bihe bibi. Abanzi bateye igihugu cye bajyana abaturage baho mu bunyage maze babagira abacakara (Amaganya 1:3). Nubwo yarokotse, yatakaje ibyo yari atunze hafi ya byose. Yasenze Imana afite agahinda agira ati “ibuka akababaro kanjye n’uko ntagira aho mba.”Amaganya 3:19.

Nubwo Yeremiya yahuye n’iyo mibabaro yose, ntiyigeze yiheba. Ni iki cyamufashije? Icya mbere ni uko yari azi ko Yehova atari kuzamutererana (Yeremiya 1:8). Ikindi ni uko yigaga Ibyanditswe bivuga ko ubukene n’imibabaro bizavaho, bigasimburwa n’amahoro n’umutekano nyakuri.Zaburi 37:10, 11.

Iyo migisha ntizazanwa n’abantu, ahubwo izazanwa n’ubutegetsi butunganye ari bwo Bwami bw’Imana (Daniyeli 7:13, 14). Umwami w’ubwo Bwami ni Yesu Kristo. Igihe yari ku isi yagaragarije abakene impuhwe nyinshi (Luka 7:22; 14:13). Mu gihe cy’ubutegetsi bwe “umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi. . . azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”Zaburi 72:7, 12, 14

“Bazubaka amazu bayabemo.”Yesaya 65:21.

Igihe Yesu yigishaga, yibandaga ku Bwami bw’Imana (Luka 4:43). Yigishije abantu gusenga bagira bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru (Matayo 6:9, 10).” Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi yose ubuzima buzaba bumeze bute? Bibiliya itubwira uko buzaba bumeze. Urugero dore ibyo ivuga ku birebana n’abayoboke b’Ubwami bw’Imana.

  • “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi. . . . Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”Yesaya 65:21, 22.

  • “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi, kuko akanwa ka Yehova nyir’ingabo ari ko kabivuze.”Mika 4:4.

Ibyo byiringiro bidashidikanywaho bishobora gutuma tudahungabana mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Nanone, amahame yo muri Bibiliya ashobora kudufasha kwishimira ubuzima no kunyurwa nk’uko byagendekeye Joe, Martín n’abandi benshi. Umuremyi wacu Yehova Imana abitwizeza agira ati “untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose” (Imigani 1:33). Turakwifuriza kuzagira imibereho imeze nk’ivugwa muri uwo murongo.

^ par. 6 Amakimbirane, urugomo n’ibitotezo byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bavanwa mu byabo abandi barahunga. Icyo kibazo cyasobanuwe mu igazeti ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mutarama 2002 (mu gifaransa).

^ par. 11 Hari abifuza gukora ntibabishobore, wenda bitewe n’ubumuga, uburwayi cyangwa iza bukuru. Umuntu Imana itemera ni wa wundi ‘udashaka gukora.’2 Abatesalonike 3:10.