Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ABANTU BA KERA

Al-Khwarizmi

Al-Khwarizmi

IYO abantu benshi bifuza kumenya ibiro bafite cyangwa igiciro cy’ibicuruzwa byabo, bakoresha imibare y’Abarabu n’Abahindu. Kuki iyo mibare yitirirwa Abarabu n’Abahindu? Ni uko uburyo bwo kubara bukoreshwa muri iki gihe hifashishijwe imibarwa iva kuri zeru ikagera ku icyenda, bugomba kuba bwaradukanywe n’abantu bo mu Buhindi, hanyuma intiti zo mu kinyejana cya 5 kugeza mu cya 15 zandikaga mu cyarabu, zikabugeza mu bihugu byo mu Burengerazuba. Uw’ibanze muri zo ni Muhammad ibn-Musa al-Khwarizmi. Abantu bavuga ko Al-Khwarizmi ushobora kuba yaravukiye muri Uzubekisitani y’ubu mu mwaka wa 780, ari “umuhanga uhiga abandi mu mibare y’icyarabu.” Kuki afatwa nk’umuhanga uhiga abandi?

“UMUHANGA UHIGA ABANDI MU MIBARE Y’ICYARABU”

Al-Khwarizmi ni we wanditse ibirebana n’uko imibare y’ibice ikoreshwa. Nanone yasobanuye neza uburyo bwo gukora amahurizo amwe n’amwe yo mu mibare kandi abushishikariza abandi. Ubwo buryo yabusobanuye mu gitabo yanditse (The Book of Restoring and Balancing). Ijambo alijebure, ryakomotse ku ijambo al-jabr riboneka mu mutwe w’icyo gitabo mu cyarabu (Kitab al-jabr wa’l-muqabala). Ehsan Masood wanditse ibitabo bya siyansi, yavuze ko alijebure ari bwo “buryo bw’ingenzi kurusha ubundi bwifashishwa mu gukora imibare, kandi bufite akamaro mu nzego zitandukanye za siyansi.” *

Hari umwanditsi wateye urwenya avuga ko “abanyeshuri batagira ingano bo mu mashuri yisumbuye, bahora bavuga ko byari kuba byiza iyo [al-Khwarizmi] atirirwa yirushya ahimba iyo mibare.” Icyakora, avuga ko icyo yari agamije ari ukwerekana uburyo bworoshye bwo gukora imibare yifashishwa mu bucuruzi, kugabana imirage, ubushakashatsi n’ibindi.

Nyuma y’ibinyejana byinshi, abahanga mu mibare bo mu bihugu byo mu Burengerazuba harimo Galilée na Fibonacci, bubahaga al-Khwarizmi cyane kuko yatanze ibisobanuro byumvikana mu birebana n’inganyagaciro. Inyandiko ze ni zo zaje gutuma habaho ubundi bushakashatsi bujyanye na alijebure, imibare y’imihiriko na tirigonometiri. Tirigonometiri yafashije intiti zo mu Burasirazuba bwo Hagati kumenya ubunini bw’imfuruka n’impande bya mpandeshatu, no gukora ubushakashatsi ku birebana n’inyenyeri. *

Alijebure ni bwo “buryo bw’ingenzi kurusha ubundi bwifashishwa mu gukora imibare”

Nanone hari abifashishije ibyo al-Khwarizmi yagezeho, bahimba uburyo bushya bwo gukora imigabane n’ubwo gupima ubuso n’ubunini. Abahanga mu by’ubwubatsi bo mu Burasirazuba bwo Hagati bakoresheje ubwo buryo mbere cyane y’uko bagenzi babo bo mu Burengerazuba babukoresha mu gihe cy’intambara z’Abanyamisaraba. Nyuma yaho, ubwo bumenyi babujyanye iwabo babifashijwemo n’abahanga b’Abisilamu bafasheho iminyago hamwe n’abimukira.

IMIBARE Y’ABARABU IKWIRAKWIRA HIRYA NO HINO

Nyuma y’igihe, inyandiko za al-Khwarizmi zahinduwe mu kilatini. Umuhanga mu mibare witwa Fibonacci (wabayeho ahagana mu 1170-1250), nanone uzwi ku izina rya Léonard de Pise, azwiho kuba yaratumye imibare y’Abarabu n’Abahindu yamamara mu Burengerazuba. Yize iyo mibare igihe yari mu rugendo mu bihugu bituriye inyanja ya Mediterane, nyuma yaho yandika igitabo cy’imibare (Book of Calculation).

Kugira ngo ibisobanuro Al-Khwarizmi yatanze bisakare, byasabye ibinyejana byinshi. Ariko muri iki gihe imibare yahimbye n’ibifitanye isano na yo, birifashishwa cyane muri siyansi n’ikoranabuhanga, mu bucuruzi no mu nganda.

^ par. 5 Mu mibare ya alijebure yo muri iki gihe, umubare utazwi ugaragazwa n’inyuguti zitandukanye, urugero nka x cyangwa y. Reka dufate urugero rw’inganyagaciro + 4 = 6. Ufashe buri ruhande rw’iyo nganyagaciro ugakuramo 4, wabona ko x ingana na 2.

^ par. 7 Abahanga mu by’inyenyeri b’Abagiriki ni bo babanje kuvumbura uko bapima impande n’imfuruka bya mpandeshatu. Intiti z’Abisilamu zakoresheje tirigonometiri kugira ngo zimenye aho umugi wa Maka uherereye, kuko Abisilamu bakunda gusenga berekeye i Maka. Imigenzo yabo ivuga ko umurambo ugomba gushyingurwa werekeye i Maka, kandi ko Abisilamu bakora umwuga wo kubaga bagomba kubaga amatungo berekeye i Maka.