Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Imikorere y’ubwanwa bw’injangwe

Imikorere y’ubwanwa bw’injangwe

INJANGWE zo mu rugo zikunze gukora nijoro. Uko bigaragara, ubwanwa bwazo buzifasha kumenya ibintu biri hafi yazo no gufata umuhigo, cyane cyane iyo bwije.

Suzuma ibi bikurikira: Ubwanwa bw’injangwe bufashe ku ngirabika zifite imyakura ku mpera yazo. Iyo myakura ifite ubushobozi buhambaye bwo kumva ikintu cyose kinyeganyeze nubwo byaba ari buhoro cyane. Ni yo mpamvu injangwe zishobora gutahura ibintu biri hafi yazo kandi zitabireba, ibyo bikaba bizigirira akamaro mu mwijima.

Bitewe n’uko ubwanwa bw’injangwe butuma zumva ikintu cyose gikomye, ishobora kubukoresha kugira ngo imenye aho icyo kintu giherereye cyangwa aho umuhigo uherereye. Nanone buyifasha kumenya mbere y’igihe uko ahantu igiye kwinjira hangana. Hari igitabo cyavuze ko “abantu bazi bike ku birebana n’imikorere y’ubwanwa bw’injangwe. Icyakora birazwi ko umuntu aramutse abukase, injangwe yamara igihe runaka nta cyo ikora.”—The Encyclopædia Britannica.

Abahanga mu bya siyansi barimo baragerageza gukora robo zifite utwuma dufite ubushobozi bwo kumva nk’ubw’ubwanwa bw’injangwe, kugira ngo zijye zimenya kugenda ahari inzitizi. Ali Javey umuhanga mu bya siyansi wo muri Kaminuza ya Berkeley muri leta ya Kaliforuniya, yavuze ko utwo twuma two mu rwego rwa elegitoroniki dufite ubushobozi buhambaye bwo kumva “dushobora kuzakoreshwa mu bintu byinshi, urugero nko muri robo zo mu rwego rwo hejuru, mu mashini zikorana n’abantu no mu binyabuzima.”

Ubitekerezaho iki? Ese ubwo bwanwa bw’injangwe bwabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa bwararemwe?