Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ururimi rw’injangwe

Ururimi rw’injangwe

 Injangwe zororerwa mu rugo zizwiho ko zikunda kwisukura. Kimwe cya kane cy’amasaha zimara ziri maso, zishobora kukimara zisukura. Ururimi rwazo ruteye mu buryo butangaje ni rwo zikoresha zisukura.

 Suzuma ibi bikurikira: Injangwe ifite utuntu duto cyane tugera kuri 290 tuba ku rurimi rwayo kandi dukomeye nk’inzara z’umuntu. Buri kantu kaba kameze nk’akobo karimo amacandwe injangwe ikoresha yisukura. Iyo injangwe imaze kwisukura maze igasubiza ururimi mu kanwa, utwo twobo twongera kuzuramo amacandwe. Mu gihe yisukura, amacandwe ari muri utwo twobo two ku rurimi ni yo atuma ubwoya bwayo bworoha, maze ikabasha kubusokoza neza.

Utuntu tuba ku rurimi rw’injangwe twongerewe ubunini

 Buri munsi ururimi rw’injangwe rushobora kohereza mu ruhu rwayo no mu bwoya bwayo miriritiro zigera kuri 48 z’amacandwe. Ayo macandwe aba arimo imisemburo yica za mikorobe. Nanone uko bwa bwoya bugenda bwumuka maze amacandwe agashiramo, bituma itagira icyokere cyinshi, kuko ubusanzwe itagira utwenge twinshi ku mubiri tuyifasha gusohora icyuya.

 Iyo ubwoya bwayo bwasobanye maze ikabunyuzaho kenshi utwo tuntu dukomeye nk’inzara, ubwo bwoya bugera aho bukarambuka. Nanone mu gihe yisukura maze utwo tuntu tugakora ku ruhu rwayo yumva imerewe neza. Abashakashatsi bagerageje gukora igisokozo biganye imiterere y’ururimi rw’injangwe. Icyo gisokozo, gisokoza umusatsi mu buryo bworoshye kurusha ibindi bisokozo kandi kugisukura biba byoroshye. Nanone icyo gisokozo gituma imisatsi yasobanye irambuka. Abashakashatsi batekereza ko iyo miterere y’ururimi rw’injangwe izatuma bakora ibikoresho byafasha abantu gusukura ibintu bifite ubwoya. Nanone bizatuma banonosora uburyo bari basanzwe bakoresha bashyira imiti cyangwa amavuta ahantu hari ubwoya.

 Ubitekerezaho iki? Ese utekereza ko ururimi rw’injangwe rwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa rwararemwe?