Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Uko wahangana n’irungu

Uko wahangana n’irungu

AHO IKIBAZO KIRI

“Nari mfite abakobwa babiri b’incuti zanjye kandi bombi bakundaga gukorera ibintu hamwe, bakampeza. Nahoraga numva bavuga ko bagiranye ibihe byiza. Igihe kimwe naterefonnye umwe muri bo ari iwabo, maze telefoni yitabwa n’undi muntu. Icyo gihe numvaga izo ncuti zanjye zombi ziganira kandi ziseka. Maze kumva ukuntu zasekaga, narushijeho kwicwa n’irungu.—Maria. *

Ese hari igihe wigeze wumva ufite irungu cyangwa ko abandi baguheza? Niba byarakubayeho, inama Bibiliya itanga zishobora kugufasha. Reka tubanze dusuzume ibintu bike ukwiriye kumenya ku bijyanye n’irungu.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Abantu hafi ya bose bajya bagira irungu. Muri bo hakubiyemo n’abantu baziranye n’abantu benshi. Kubera iki? Ni ukubera ko akenshi kugira ngo umuntu yumve ko afite irungu bidashingira ku mubare w’incuti afite, ahubwo bishingira ku miterere y’ubucuti bafitanye. Umuntu usa n’aho aziranye n’abantu benshi, ashobora guhorana na bo ariko ntagire incuti nyakuri, ibyo bigatuma yumva afite irungu.

Guhorana irungu bishobora kugira ingaruka ku buzima. Abashakashatsi basesenguye ibyavuye mu bushakashatsi bw’abantu bagera ku 148, bafata umwanzuro w’uko kudasabana n’abandi bituma umuntu apfa imburagihe. Bagaragaje ko kudasabana “bigira ingaruka zikubye kabiri iziterwa n’umubyibuho ukabije,” kandi ko “zingana n’izigera ku muntu unywa amasegereti 15 ku munsi.”

Guhorana irungu bishobora kuguca intege mu byiyumvo. Mu by’ukuri, bishobora gutuma wifuza kugirana ubucuti n’umuntu ubonetse wese ubishaka. Umusore witwa Alan yagize ati “iyo umuntu afite irungu ashobora kumva akeneye kwitabwaho cyane.” Ashobora gutangira gutekereza ko aho kubaho utagira ukwitaho, wakwitabwaho n’ubonetse wese.” Ariko kandi, ibyo bishobora guteza akaga gakomeye.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga si ko buri gihe bimara irungu. Umukobwa witwa Natalie yagize ati “ku munsi nashoboraga koherereza ubutumwa abantu bagera ku ijana kuri telefoni cyangwa kuri interineti, ariko ngakomeza kwicwa n’irungu.” Umusore witwa Tyler na we ni uko yumvaga ameze. Yaravuze ati “kohererezanya ubutumwa ni nko kurya utwo kurya tworoheje, mu gihe kuganira imbonankubone ari nko gufata ifunguro ryuzuye. Yego tuba turyoshye, ariko ntitukumara inzara.”

ICYO WAKORA

Jya wita ku byiza. Reka tuvuge ko ugiye kuri interineti ku mbuga zihuza abantu benshi, ukahasanga amafoto y’incuti zawe ziri mu birori zitagutumiyemo. Icyo gihe uzabyakira uko ubishaka. Ushobora kumva ko babiguhejemo cyangwa ko hari impamvu ikwiriye yabibateye. None se ko uba utazi neza uko ibintu biba byagenze, kuki wakumva ko babitewe n’impamvu mbi? Ibyiza ni uko wakwibanda ku mpamvu nziza zaba zabateye kutagutumira. Akenshi imimerere urimo si yo ituma wumva ufite irungu, ahubwo biterwa n’uko ubona ibintu.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 15:15.

Jya wirinda kuremereza ibintu. Iyo ufite irungu ushobora gutekereza uti “nta hantu na hamwe njya ntumirwa” cyangwa uti “buri gihe abantu barampeza.” Kuvuga ayo magambo nta kindi byakumarira uretse kumva urushijeho kwicwa n’irungu. Iyo mitekerereze ishobora gutuma uhora uhangayitse. Bituma wumva umeze nk’igicibwa, ukigunga, ukitarura abandi, ukumva ufite irungu maze koko nawe ukumva uri igicibwa.Ihame rya Bibiliya: Imigani 18:1.

Jya ugirana ubucuti n’abantu bakuruta. Bibiliya ivuga ko igihe Dawidi yari akiri ingimbi, yagiranye ubucuti n’umugabo witwaga Yonatani wamurushaga imyaka 30. Nubwo barutanaga cyane, babaye incuti magara (1 Samweli 18:1). Nawe ushobora kuba warigeze kugirana n’umuntu ubucuti nk’ubwo. Kiara w’imyaka 21 yaravuze ati “vuba aha ni bwo namenye agaciro ko kugirana ubucuti n’abantu banduta. Mfite incuti magara zindusha imyaka ibarirwa muri za mirongo, kandi nishimira ukuntu bagira ibitekerezo bihamye kandi ntibahuzagurike.”Ihame rya Bibiliya: Yobu 12:12.

Ujye wishimira ibyiza byo kuba uri wenyine. Hari abantu bumva bafite irungu iyo bamaze akanya ari bonyine. Ariko kuba uri wenyine, ntibikagutere irungu. Urugero, Yesu yakundaga gusabana n’abandi ariko hari igihe yishimiraga kuba ari wenyine (Matayo 14:23; Mariko 1:35). Nawe ushobora kumwigana. Aho kubangamirwa no kuba uri wenyine, jya ukoresha icyo gihe utekereza ku migisha ufite kandi uyishimire. Ibyo bishobora gutuma urushaho kubera abandi incuti nziza.Imigani 13:20.

^ par. 4 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.