Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ikinyagu

Ikinyagu

INZUKI zubaka ibinyagu zikoresheje umushongi utangwa n’imvubura ziri munsi y’inda yazo. Burya ngo ikinyagu cyubakanywe ubuhanga buhanitse. Kubera iki?

Suzuma ibi bikurikira: Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abahanga mu mibare bakekaga ko inyubako igabanyijemo utwumba twa mpandesheshatu ikoresha ibikoresho bike kandi ntihagire umwanya upfa ubusa. Ibyo biruta kuyigabanyamo utwumba twa mpandeshatu ndinganire, kare cyangwa ikindi kinyampande icyo ari cyo cyose. Icyakora ntibashoboraga gusobanura neza impamvu bimeze bityo. Mu mwaka wa 1999, Porofeseri Thomas C. Hales yakoze imibare, atanga gihamya igaragaza ibyiza byo gukoresha ishusho ya mpandesheshatu mu kubaka. Yagaragaje ko uburyo bwiza cyane bwo kugabanya ahantu mo ibice bingana ukoresheje ibikoresho bike, ari uguha ibyo bice ishusho ya mpandesheshatu zingana.

Iyo inzuki zubatse ibinyagu mu buryo bwa mpandesheshatu, zikoresha neza umwanya zifite, zikubaka ibinyagu bitaremereye kandi bikomeye zikoresheje umushongi muke, kandi bikabika ubuki bwinshi ahantu hamwe. Ntibitangaje rero kuba ikinyagu cyariswe “inyubako ihambaye kurusha izindi.”

Muri iki gihe abahanga mu bya siyansi bigana ikinyagu iyo bashaka kubaka inyubako zikomeye kandi zidatwara umwanya munini. Urugero abakora indege bakoresha ibizingiti bifite ishusho y’ikinyagu kugira ngo indege izabe ikomeye, itaremereye kandi ikoresha lisansi nke.

Ubitekerezaho iki? Ese icyo kinyagu cyubatse mu buryo buhambaye cyabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?