Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja

Igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja

IGIKONOSHWA k’ikinyamushongo cyo mu mazi kirakirinda, bigatuma gishobora guhangana n’ibishobora kugitsikamira. Abahanga barimo gukora ubushakashatsi ku miterere y’icyo gikonoshwa, kugira ngo bazubake amazu kandi bakore imodoka zizarinda abantu akaga.

Suzuma ibi bikurikira: Abo bahanga bakoze ubushakashatsi ku bikonoshwa bigizwe n’ibice bibiri n’ibindi bimeze nka rasoro.

Igihe basuzumaga igikonoshwa kigizwe n’ibice bibiri, babonye ko iyo gitsikamiwe, izo mbaraga kizohereza aho ibyo bice bibiri bihurira no ku miguno yacyo. Igikonoshwa kimeze nka rasoro cyo, cyohereza izo mbaraga ahagana hagati cyangwa ahagana hejuru hagutse. Ibyo bikonoshwa byombi, byerekeza imbaraga zibitsikamiye ku gice gikomeye cy’igikonoshwa. Ibyo bigaragaza ko iyo icyo kinyamushongo gitsikamiwe, igikonoshwa cyacyo ari cyo kikirinda.

Nanone abahanga bakoreye ubushakashatsi ku bintu bijya kumera nk’ibyo bikonoshwa. Muri byo harimo ibikonoshwa by’ibinyamushongo bisanzwe, ibintu bimeze nk’ibisate by’umubumbe n’ibindi bifite ishusho y’umutemeri. Baje kubona ko ibikonoshwa by’ibinyamushongo bisanzwe bikomeye cyane, ibyo bikaba bituma bigira ubushobozi bwo guhangana n’ibibitsikamira, bwikubye kabiri ubw’ibindi bintu biteye nka byo.

Hari ikinyamakuru cyagize kiti: “Abantu nibagera ku rwego rwo gukora imodoka iteye nk’igikonoshwa cy’ikinyamushongo, izaba ari nziza cyane kandi irinda abayirimo impanuka.”

Ubitekerezaho iki?: Ese igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja cyabayeho binyuze ku bwihindurize, cyangwa cyararemwe?