Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBUZIMA BWABAYEHO BUTE?

Igisubizo twagombye gutekerezaho

Igisubizo twagombye gutekerezaho

Abantu benshi basuzumye ibimenyetso bitandukanye, maze basanga ubuzima bwaraturutse ku munyabwenge wo mu rwego rwo hejuru. Reka dufate urugero rwa Antony Flew, umwarimu wigisha filozofiya wahoze ari umuntu ukomeye mu bashyigikira ko Imana itabaho. Flew amaze gusobanukirwa amategeko agenga isanzure n’ukuntu ubuzima butangaje, yahinduye uko yabonaga ibintu. Yasubiyemo uburyo abahanga mu bya filozofiya ba kera bakoreshaga bafata umwanzuro, maze arandika ati “tugomba kwemera umwanzuro ibitekerezo bitandukanye bitugejejeho.” Mu yandi magambo, yabonaga ko hari ibimenyetso byemeza ko hariho Umuremyi.

Gerard twigeze kuvuga mu ngingo zabanjirije iyi, na we yageze ku mwanzuro nk’uwo. Nubwo yari yarize cyane kandi afite ubuhanga mu bijyanye n’udukoko, yaravuze ati “nta gihamya nabonye igaragaza ko ibinyabuzima byabayeho mu buryo bw’impanuka, biturutse ku bintu bidafite ubuzima. Imiterere ihambaye y’ibinyabuzima na gahunda bikoreraho, bigaragaza ko hari uwabihanze akanabiha gahunda bigomba gukurikiza.”

Kimwe n’uko umuntu ashobora kumenyera umunyabugeni ku bihangano bye, Gerard na we yasobanukiwe imico y’Umuremyi binyuze mu kwiga ibyaremwe. Nanone yafashe igihe asuzuma igitabo cyanditswe n’Umuremyi ari cyo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Muri icyo gitabo ni ho yasanze ibisubizo bimunyuze ku bijyanye n’uko abantu babayeho n’umuti nyawo w’ibibazo bahura na byo muri iki gihe. Ibyo byatumye yemera adashidikanya ko Bibiliya yaturutse ku munyabwenge uruta abandi bose.

Nk’uko Gerard yabivuze, twagombye gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga. Nawe turagushishikariza kubisuzuma.