Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso

Uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso

 

IMPUGUKE zo mu bihugu birenga 40 zahuriye mu mugi wa Moscou ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2011. Zari zitabiriye kongere mpuzamahanga y’umuryango uhuza abaganga bo mu bihugu by’i Burayi babaga abantu barwaye indwara z’umutima, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 uwo muryango umaze. Umunyamakuru wa televiziyo yo mu Burusiya yaravuze ati “agaciro abaganga baha umunsi mukuru nk’uwo, ni nk’ako abakinnyi b’imikino ngororamubiri baha imikino ya Olempiki.”

Mu minsi itatu iyo nama yamaze, ikintu cyashishikaje benshi ni akazu karimo abantu batangaga amakuru ku buryo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso. Ako kazu kakoreragamo itsinda ry’Abahamya ba Yehova rihagarariye Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi. Abaganga bahawe inyandiko, ibitabo, za DVD n’izindi ngingo z’ubuvuzi zibanda ku byo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso. Abaganga basabye cyane cyane DVD igaragaza ibyiza byo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso.​—⁠Stratégies alternatives à la transfusion : simples, sûres, efficaces. *

Abaganga benshi basuye ako kazu, biyemereye ko hakenewe uburyo bwo kubaga butuma abarwayi badatakaza amaraso menshi. Umuganga wo mu Butaliyani w’inzobere mu kubaga umutima wanatanze ikiganiro muri iyo kongere, yavuze ko azi neza Abahamya ba Yehova, kandi ko yabaze abarwayi b’Abahamya bagera kuri 70 adakoresheje amaraso. Nanone yavuze ko mu bitaro akoreramo, bamenyereye kubaga abarwayi batabateye amaraso. Umwarimu wigisha mu ishuri ryo mu mugi wa Berlin mu Budage ryita ku ndwara z’umutima, yatwaye kopi ebyiri z’iyo DVD, imwe ye n’indi yashyiriye mugenzi we. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko yabaze uruhinja rupima ibiro bibiri n’amagarama 500 ataruteye amaraso, kandi ko ibitaro akoramo byagiye bibaga umutima abana b’impinja batagejeje no kuri ibyo biro.

Nyuma y’ukwezi kumwe inama y’i Moscou ibaye, abaganga baturutse mu bihugu bitandukanye bagiye mu Nama ya Kane y’i Belomorsk, yahuje abaganga batera ikinya n’abavura indembe bo mu karere k’amajyaruguru y’uburengerazuba mu mugi wa Arkhangel’sk, mu Burusiya. Aho na ho Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi rwahubatse akazu, kandi abantu benshi bararugannye. Hari umuganga wari wavuye mu mugi wa St. Petersburg wabonye ibyo berekanaga muri ako kazu, maze aravuga ati “ibi ni byo dukeneye rwose!” Yavuze ko ababazwa n’uko hari bagenzi be bakomeza gutera amaraso abarwayi bafite ubushye, bitewe n’uko gusa ari bwo buryo bamenyereye. Yunzemo ati “inyandiko zanyu zizatugirira akamaro cyane mu nama izasuzuma uko abarwayi bafite ubushye bavurwa, iteganyijwe kuzabera mu mugi wa St. Petersburg.”

Ku isi hose, hari abaganga benshi bagenda barushaho kubona ibyiza byo kuvura no kubaga hadakoreshejwe amaraso. Igihe ni cyo kizagaragaza niba ihame ryo kuvura abarwayi hadakoreshejwe amaraso, rizakurikizwa n’abaganga bo ku isi hose.

^ par. 4 Yakozwe n’Abahamya ba Yehova.