Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyiza by’indimu

Ibyiza by’indimu

TEKEREZA urubuto rushobora gukoreshwa mu kuvura, gukora isuku no kwica udukoko, kandi abantu bakarwisiga kugira ngo babe beza. Nanone ushobora kururya, ukanywa umutobe warwo kandi ukarukoramo amavuta. Rusa neza, ruboneka ku isi hose kandi ntiruhenze. Ushobora no kuba urufite iwawe. Urwo rubuto ni uruhe? Ni indimu.

Abantu bakeka ko indimu zaturutse mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Bagiye bazivana muri ako gace bakazijyana mu burengerazuba, ahagana mu karere k’inyanja ya Mediterane. Ibiti by’indimu bikunda kwera mu turere tw’imberabyombi, ari yo mpamvu byera cyane mu bihugu nka Arijantina, u Butaliyani, Megizike, Esipanye no mu bice bimwe na bimwe bya Afurika na Aziya. Igiti kimaze gukura, gishobora kwera indimu ziri hagati ya 200 na 1.500 buri mwaka, bitewe n’ubwoko bwacyo cyangwa aho giteye. Kubera ko indimu zera mu bihe bitandukanye, zisarurwa mu bihe byose by’umwaka.

Indimu zera mu Butaliyani

Abantu ntibemeranya na gato niba Abaroma ba kera barahingaga indimu. Hari inyandiko zigaragaza ko Abaroma bari bazi ubundi bwoko bw’urwo rubuto bungana n’indimu nini. Mu gitabo cyanditswe n’umuhanga mu by’amateka w’Umuroma witwa Pline l’Ancien, yavuzemo iby’igiti cyo mu bwoko bw’indimu n’imbuto zacyo (Natural History). Icyakora, hari impuguke zemeza ko Abaroma bari bazi n’indimu. Kubera iki? Ni ukubera ko hari ibishushanyo bitandukanye biriho indimu, aho kuba izindi mbuto zo muri ubwo bwoko. Urugero rumwe rubigaragaza, ni urw’itongo ry’inzu yo mu mugi wa Pompeii, ikaba yarahawe izina riyikwiriye ry’Inzu y’Imbuto, kubera ko yari itatsweho ibishushanyo bigaragaza ibimera bitandukanye, harimo n’igiti cy’indimu. Icyakora, muri icyo gihe bashobora kuba baragifataga nk’igiti cyaturutse mu mahanga, gishobora kuba cyarakoreshwaga mu kuvura indwara gusa. Nta wamenya niba indimu zareraga muri ako gace mu buryo bworoshye, cyangwa ngo amenye uko zakwirakwiriye.

Ikirwa cya Sisile kigira ibihe birebire by’ubushyuhe buringaniye n’ibihe by’imbeho idakabije, ni cyo cyeza indimu nyinshi z’amoko atandukanye. Icyakora hari n’utundi turere, cyane cyane utwo ku nkombe z’inyanja, tweza indimu nziza.

Mu majyepfo ya Naples hari umugi mwiza wa Sorrento, kandi mu majyepfo yawo hari akarere ka Amalfi gakora ku nkombe z’inyanja, gafite uburebure bw’ibirometero 40. Kuri izo nkombe hari akarere kitaruye kagizwe n’imigi myiza ya Amalfi, Positano, Vietri sul Mare n’iyindi. Imwe muri iyo migi ari yo Sorrento na Amalfi, yeza indimu kandi indimu zaho ziba zifite icyemezo cyanditseho ko ari ho zituruka. Abaturage baho bafite impamvu zo kurinda ibiti byabo, kuko babiteranye ubuhanga ku materasi ari ku mabanga y’umusozi, aho biba byitegeye izuba maze bikera indimu zihumura neza kandi zigira umutobe mwinshi.

Ibiti by’indimu ntibikenera ahantu hanini. Ushobora kubitera ku ibaraza, kubera ko hari amoko magufi yabyo ashobora gukurira mu mavaze, ku buryo uba ubona ari umutako. Ibyo biti bikunda ahantu hitegeye izuba kandi hatari umuyaga, aho bishobora kubona ubushyuhe, cyane cyane iruhande rw’urukuta. Icyakora iyo ubushyuhe bugabanutse cyane mu gihe cy’itumba, biba byiza iyo ubitwikiriye cyangwa ukabishyira mu nzu.

Ntiziribwa gusa

Ese ujya ukoresha indimu? Hari abayishyira mu cyayi, abandi bagakoresha ifu y’igishishwa cyayo cyangwa udutonyanga twayo mu gihe bakora gato. Hari n’abayivanamo umutobe. Abatetsi bo hirya no hino ku isi bahorana indimu bakoresha mu bintu bitandukanye bateka. Ariko se wigeze ukoresha umutobe w’indimu, kugira ngo wice mikorobe cyangwa uvane ikizinga ku kintu?

Hari abantu basukura utubaho bakatiraho ibiribwa mu gikoni, bakoresheje igice cy’indimu. Nanone umutobe w’indimu ushobora kuvangwa n’ibintu byo mu rwego rwa shimi, bigakoreshwa mu gusukura aho bogereza, aho gukoresha imiti yabigenewe. Bavuga ko iyo ushyize igice cy’indimu muri firigo cyangwa mu mashini yoza amasahani, bivanamo umunuko bigatuma hakomeza guhumura neza.

Nanone mu ndimu habamo aside ituma ibiribwa bitabora, kandi ikarishya ibiribwa cyangwa ibinyobwa. Agashishwa k’imbere n’igishishwa cy’inyuma cy’indimu, bibamo ibintu byo mu rwego rwa shimi bikoreshwa mu nganda zitunganya ibiribwa, bigatuma ibinyobwa cyangwa ibiribwa bifatana. Nanone mu gishishwa cyayo havamo impumuro ikoreshwa mu byokurya, mu gukora imiti n’amavuta yo kwisiga. Akamaro k’indimu ntitwakavuga ngo tukarangize. Indimu zigira amabara atandukanye, ziraryoha kandi zigira impumuro nziza.