Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku mukobwa w’isugi witwaga Mariya?

Ni iki Bibiliya ivuga ku mukobwa w’isugi witwaga Mariya?

 Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ivuga ko Mariya ari we wahawe inshingano ihebuje yo kubyara Yesu kandi akaba yaramubyaye akiri isugi. Bibiliya yari yarabihanuye binyuriye ku muhanuzi Yesaya, kandi Ivanjiri ya Matayo n’iya Luka ivuga uko ubwo buhanuzi bwasohoye.

 Yesaya yari yarahanuye uko Mesiya yari kuzavuka. Yagize ati: “Dore umukobwa azatwita abyare umuhungu” (Yesaya 7:14). Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Matayo yarahumekewe maze yandika ubwo buhanuzi Yesaya yavuze bwerekeza kuri Mariya. Matayo amaze kuvuga ko Mariya yari gutwita mu buryo bw’igitangaza, yongeyeho ati: “Ibyo byose byabereyeho kugira ngo amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we asohore, ngo ‘dore umukobwa w’isugi a azatwita abyare umuhungu, kandi bazamwita Emanweli,’ bisobanurwa ngo ‘Imana iri kumwe natwe’” (Matayo 1:22, 23).

 Undi mwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka na we yagize icyo avuga ku gitangaza cyabaye kuri Mariya. Yanditse ko Imana yohereje umumarayika witwa Gaburiyeli “ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umugabo witwaga Yozefu wo mu nzu ya Dawidi; uwo mukobwa w’isugi yitwaga Mariya” (Luka 1:26, 27). Mariya na we yivugiye ko yari isugi. Igihe Mariya yamaraga kumva ko ari we wari kuzabyara Yesu ari we wari Mesiya, yarabajije ati: “Ibyo byashoboka bite, ko ntaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo?”—Luka 1:34.

 Byagenze bite ngo umukobwa w’isugi abyare?

 Mariya yatwise binyuze ku mbaraga z’umwuka wera (Matayo 1:18). Umumarayika yabwiye Mariya ati: “Umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana” b (Luka 1:35). Imana yakoze igitangaza yimurira ubuzima bw’umwana we mu nda ya Mariya, ituma atwita.

 Kuki Imana yahisemo umukobwa w’isugi?

 Imana yahisemo umukobwa w’isugi kugira ngo Yesu avukane umubiri utunganye bityo azakize abantu icyaha n’urupfu (Yohana 3:16; Abaheburayo 10:5). Imana yimuriye ubuzima bwa Yesu mu nda ya Mariya. Hanyuma umwuka wera warinze Yesu igihe yari akiri mu nda ya Mariya kugira ngo hatagira ukudatungana uko ari ko kose kumugeraho.—Luka 1:35.

 Ubwo rero Yesu yavutse atunganye, kimwe n’uko Adamu yari ameze mbere y’uko akora icyaha. Bibiliya ivuga ko Yesu “nta cyaha yigeze akora” (1 Petero 2:22). Kubera ko Yesu yari atunganye yatanze inshungu kugira ngo akize abantu icyaha n’urupfu.—1 Abakorinto 15:21, 22; 1 Timoteyo 2:5, 6

 Ese Mariya yakomeje kuba isugi?

 Nta hantu Bibiliya ivuga ko Mariya yakomeje kuba isugi. Ahubwo ivuga ko Mariya yaje kubyara abandi bana.—Matayo 12:46; Mariko 6:3; Luka 2:7; Yohana 7:5

Bibiliya yigisha ko Yesu yari afite abandi bana bavukana

 Ese koko Mariya ‘ntiyasamanywe icyaha?’

 Oya! Dukurikije uko igitabo kimwe gisobanura inyigisho za Kiliziya Gatolika cyavuze, inyigisho ivuga ko Mariya atasamanywe icyaha ivuga ko “kuva igihe umukobwa w’isugi witwa Mariya yasamwaga, atigeze agira ICYAHA K’INKOMOKO. Abantu bose bavukana icyaha k’inkomoko . . . Icyakora Mariya we yari yihariye, kuko UBUNTU bw’Imana butatumye agira icyaha.” cNew Catholic Encyclopedia.

 Nta hantu na hamwe Bibiliya igaragaza ko Mariya atavukanye icyaha (Zaburi 51:5; Abaroma 5:12). Mariya ubwe yagaragaje ko yari umunyabyaha igihe yajyaga gutanga igitambo k’impongano y’ibyaha Amategeko ya Mose yategekaga ababyeyi (Abalewi 12:2-8; Luka 2:21-24). Cya gitabo twigeze kuvuga cyashoje kigira kiti: “Inyigisho ivuga ko Mariya atasamanywe icyaha nta ho iboneka muri Bibiliya . . . Ni igitekerezo cyazanywe na Kiliziya.”

 Twagombye kubona ko Mariya ari umuntu umeze ute?

 Mariya yadusigiye urugero rwo kwizera, kumvira, kwicisha bugufi hamwe no gukunda Yehova by’ukuri. Ari mu bagore bizerwa babayeho dukwiriye kwigana.—Abaheburayo 6:12

 Nubwo Mariya yahawe inshingano yihariye yo kubyara Yesu, Bibiliya nta bwo yigisha ko tugomba kumusenga cyangwa kumuha icyubahiro kidasanzwe. Yesu na we ntiyigeze aha nyina icyubahiro kidasanzwe cyangwa ngo asabe abigishwa be kubikora. Ahubwo uretse mu nkuru zo mu mavanjiri no mu gitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa, nta handi hantu Mariya yigeze yongera kuvugwa mu bindi bitabo 22 bikunze kwitwa Isezerano Rishya.—Ibyakozwe 1:14

 Muri Bibiliya nta hantu na hamwe hagaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bigeze basenga Mariya cyangwa ngo bamuhe icyubahiro kidasanzwe. Ahubwo Bibiliya yigisha ko Abakristo bagomba gusenga Imana yonyine.—Matayo 4:10.

a Ijambo ry’Igiheburayo ʽal·mahʹ ryakoreshejwe mu buhanuzi bwa Yesaya ryahinduwemo “umukobwa,” ryerekeza ku mukobwa w’isugi cyangwa utakiri isugi. Icyakora, Matayo we yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki par·theʹnos ryerekeza ku mukobwa w’“isugi” gusa.

b Hari abantu bamwe banga gukoresha ijambo “Umwana w’Imana” bumva ko iryo jambo ryumvikanisha ko Imana yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore. Icyakora, icyo gitekerezo nta bwo gihuje n’Ibyanditswe. Ahubwo kuba Bibiliya ivuga ko Yesu ari Umwana w’Imana cyangwa “imfura mu byaremwe byose,” ni ukubera ko Imana ari we yahereyeho irema (Abakolosayi 1:13-15). Nanone Bibiliya ivuga ko umuntu wa mbere wabayeho ari we Adamu ari “Umwana w’Imana” (Luka 3:38) Ibyo bisobanura ko Imana ari yo yaremye Adamu.

c Icapwa rya 2, umubumbe wa 7, ipaji ya 331.