Soma ibirimo

Ese Yesu yari afite umugore? Ese Yesu yari afite abo bavukana?

Ese Yesu yari afite umugore? Ese Yesu yari afite abo bavukana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igaragaza ko Yesu atari yarashatse, nubwo itabivuga mu buryo bweruye. a Zirikana ibi bikurikira:

  1.   Bibiliya ivuga kenshi ku muryango wa Yesu ndetse n’abagore bamuherekezaga mu murimo wo kubwiriza kandi bari bahari igihe yicwaga; ariko nta na hamwe ivuga ko yari afite umugore (Matayo 12:46, 47; Mariko 3:31, 32; 15:40; Luka 8:2, 3, 19, 20; Yohana 19:25). Impamvu ishyize mu gaciro ituma Bibiliya itagira icyo ivuga kuri iyo ngingo, ni uko atigeze ashaka.

  2.   Yesu yagize icyo avuga ku bantu bakomeza kuba abaseribateri kugira ngo bakore byinshi mu murimo w’Imana, maze abwira abigishwa be ati “ushaka kwemera ubwo buzima [kuba umuseribateri] nabwemere” (Matayo 19:10-12). Yasigiye urugero abantu bahitamo kudashaka kugira ngo bakore umurimo w’Imana mu buryo bwuzuye.​—Yohana 13:15; 1 Abakorinto 7:32-38.

  3.   Mbere y’uko Yesu apfa, yateganyije uko nyina yasigara yitabwaho (Yohana 19:25-27). Iyo Yesu aza kuba yarashatse cyangwa akagira abana, yari gusiga ateganyije uko abagize umuryango we bari kubaho amaze gupfa.

  4.   Bibiliya ivuga ko Yesu yabereye urugero rwiza abagabo, ariko ntijya ivuga uko yaba yarafataga umugore we. Ahubwo igira iti “bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira” (Abefeso 5:25). Ese iyo Yesu aza kuba yarashatse igihe yari hano ku isi, muri uwo murongo ntihari kuvugwamo uko yafataga umugore we aho kuba itorero?

Ese Yesu yari afite abo bavukana?

 Yee, Yesu yari afite nibura abavandimwe batandatu. Muri bo harimo Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda, na bashiki be nibura babiri (Matayo 13:54-56; Mariko 6:3). Abo bana ni abo Mariya nyina wa Yesu yabyaranye n’umugabo we Yozefu (Matayo 1:25). Kuba Bibiliya yita Yesu ‘imfura’ ya Mariya, byumvikanisha ko yari afite abandi bana.​—Luka 2:7.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’abavandimwe ba Yesu

 Hari abantu basobanura ijambo “abavandimwe” mu buryo butandukanye bagamije gushyigikira igitekerezo kivuga ko Mariya yakomeje kuba isugi ubuzima bwe bwose. Urugero, hari abavuga ko abo bavandimwe ba Yesu ari abana Yozefu yabyaranye n’umugore yashatse mbere yo gushyingiranwa na Mariya. Icyakora Bibiliya igaragaza ko Yesu ari we wari ufite uburenganzira bwo kuba umuragwa w’ubwami bwasezeranyijwe Dawidi (2 Samweli 7:12, 13; Luka 1:32). Iyo Yozefu aza kuba yari afite abandi bana bakuru kuri Yesu, umukuru muri bo ni we wari kugira uburenganzira bwo guhabwa umurage wa Yozefu.

 None se ijambo “abavandimwe” ryaba ryerekeza ku bigishwa ba Yesu cyangwa ku bavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka? Icyo gitekerezo gitandukanye n’Ibyanditswe kuko Bibiliya ivuga ko ‘mu by’ukuri, abavandimwe be batamwizeraga’ (Yohana 7:5). Bibiliya igaragaza ko abavandimwe ba Yesu bari batandukanye n’abigishwa be.​—Yohana 2:12.

 Hari ikindi gitekerezo kivuga ko mu by’ukuri abo bitwa abavandimwe ba Yesu bari babyara be. Icyakora Ibyanditswe by’ikigiriki bikoresha amagambo atandukanye asobanura “umuvandimwe,” “mwene wabo” na “mubyara” w’umuntu (Luka 21:16; Abakolosayi 4:10). Abahanga mu bya Bibiliya benshi na bo bemeza ko abavandimwe na bashiki ba Yesu bari abavandimwe b’umubiri. Urugero, hari igitabo cyagize kiti “mu buryo bukwiriye, ijambo ‘abavandimwe’ ryerekeza ku bana Mariya yabyaranye na Yozefu, bityo bakaba bava inda imwe na Yesu kwa nyina.” bThe Expositor’s Bible Commentary.

a Bibiliya ivuga ko Kristo ari umukwe, ariko imirongo ikikije iyo nkuru iba igaragaza ko ari imvugo y’ikigereranyo.​—Yohana 3:28, 29; 2 Abakorinto 11:2.

b Reba nanone ibi bitabo: The Gospel According to St. Mark, Icapwa rya kabiri, cyanditswe na Vincent Taylor, ku ipaji ya 249, na A Marginal Jew​—Rethinking the Historical Jesus, cyanditswe na John P. Meier, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 331-332.