Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 2:1-52

  • Yesu avuka (1-7)

  • Abamarayika babonekera abashumba (8-20)

  • Gukebwa no kwiyeza (21-24)

  • Simeyoni abona Kristo (25-35)

  • Ana avuga iby’uwo mwana (36-38)

  • Basubira i Nazareti (39, 40)

  • Yesu wari ufite imyaka 12 ari mu rusengero (41-52)

2  Muri iyo minsi itegeko rituruka kuri Kayisari Ogusito, risaba ko abo mu isi yose ituwe bajya kwibaruza.  (Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari guverineri wa Siriya.)  Nuko abantu bose bakora urugendo, buri wese ajya mu mujyi w’iwabo kwibaruza.  Yozefu na we yavuye i Galilaya mu mujyi wa Nazareti, ajya i Yudaya mu mujyi wa Dawidi witwa Betelehemu, kuko yari uwo mu muryango wa Dawidi no mu gisekuru cya Dawidi.  Yagiye kwibaruza ari kumwe n’umugore we Mariya, icyo gihe akaba yari hafi kubyara.  Bariyo, igihe cyo kubyara kiragera.  Nuko abyara umwana w’umuhungu, ari we mfura ye, maze amufubika ibitambaro amuryamisha aho amatungo arira, kubera ko batari babonye aho bacumbika.  Nanone muri ako karere, hari abashumba bararaga hanze ijoro ryose barinze amatungo yabo.  Nuko mu buryo butunguranye umumarayika wa Yehova ahagarara hafi yabo, maze ubwiza bwa Yehova burabagirana iruhande rwabo, bagira ubwoba bwinshi. 10  Ariko uwo mumarayika arababwira ati: “Mwitinya, kuko nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi abantu bose bazagira. 11  Uyu munsi Umukiza wanyu yavutse avukira mu mujyi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami. 12  Iki ni cyo kiri butume mumumenya: Murasanga umwana w’uruhinja bafubitse ibitambaro, aryamye aho amatungo arira.” 13  Nuko mu buryo butunguranye haza abamarayika benshi* bahagararana na wa mumarayika, basingiza Imana bavuga bati: 14  “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bantu yemera.” 15  Nuko abo bamarayika babasiga aho basubira mu ijuru, hanyuma abo bashumba barabwirana bati: “Nimuze twihute tujye i Betelehemu, turebe ibyo bintu byabaye Yehova yatumenyesheje.” 16  Bagenda bihuta babona Mariya na Yozefu, hamwe n’umwana w’uruhinja uryamye aho amatungo arira. 17  Bamubonye bavuga ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana. 18  Ababyumvise bose batangazwa n’ayo magambo babwiwe n’abashumba, 19  ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho. 20  Nuko abashumba bataha bashimira Imana kandi bayisingiza, kubera ibintu byose bari bumvise n’ibyo bari babonye. Byari bihuje neza n’uko bari babibwiwe. 21  Hashize iminsi umunani, igihe cyo kumukeba kiragera, bamwita Yesu. Iryo rikaba ari izina wa mumarayika yari yaramwise mbere y’uko asamwa. 22  Nanone igihe cyo gutamba igitambo cyo kwiyeza kigeze, nk’uko amategeko ya Mose yabisabaga, Yozefu na Mariya bajyana Yesu i Yerusalemu kumwereka Yehova, 23  nk’uko byanditswe mu mategeko ya Yehova ngo: “Umuhungu w’imfura wese azegurirwa* Yehova.” 24  Nanone batanze igitambo gihuje n’ibivugwa mu mategeko ya Yehova agira ati: “Azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.” 25  I Yerusalemu hari umugabo witwaga Simeyoni, wari umukiranutsi kandi wubahaga Imana. Yari ategereje ko Imana ihumuriza Isirayeli, kandi umwuka wera wari umuriho. 26  Imana yari yarakoresheje umwuka wera imuhishurira ko atari kuzapfa atabonye Kristo wa Yehova. 27  Nuko aza mu rusengero ayobowe n’umwuka wera. Kubera ko ababyeyi ba Yesu bari bamuzanye mu rusengero kumukorera ibihuje n’umugenzo usabwa n’amategeko, 28  yaramuteruye ashimira Imana avuga ati: 29  “Ubu noneho Mwami w’Ikirenga, usezereye umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze, 30  kuko amaso yanjye abonye umukiza wohereje. 31  Uwo mukiza, abantu bose baramubona. 32  Ni urumuri ruzatuma abantu bo mu bihugu byose bareba, kandi azatuma abantu bawe ari bo Bisirayeli bahabwa icyubahiro.” 33  Nuko papa na mama b’uwo mwana bakomeza gutangazwa n’ibyo bintu byose byamuvugwagaho. 34  Nanone Simeyoni abaha umugisha, ariko abwira Mariya, ari we mama w’uwo mwana ati: “Uyu mwana azatuma benshi muri Isirayeli bagwa abandi babyuke, kandi abantu bazamuvuga nabi, 35  kugira ngo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bimenyekane. (Mu by’ukuri, nawe inkota ndende izaguhinguranya.)” 36  Nanone hariho umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli, wo mu muryango wa Asheri. (Uwo mugore yari ageze mu zabukuru, kandi yari yarashatse umugabo akiri isugi, bamarana imyaka irindwi gusa. 37  Icyo gihe yari umupfakazi w’imyaka 84.) Ntiyajyaga abura mu rusengero. Yakoraga umurimo wera ku manywa na nijoro, akigomwa kurya kandi agasenga yinginga. 38  Nuko muri uwo mwanya araza arabegera, atangira gushimira Imana no kuvuga iby’uwo mwana, abibwira abantu bose bari bategereje ko Imana ikiza Yerusalemu. 39  Nuko bamaze gukora ibintu byose nk’uko byasabwaga n’amategeko ya Yehova, basubira i Galilaya mu mujyi w’iwabo witwa Nazareti. 40  Uwo mwana akomeza gukura, arakomera, agira ubwenge bwinshi kandi akomeza gukundwa n’Imana. 41  Ababyeyi be bari bamenyereye kujya i Yerusalemu buri mwaka, kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. 42  Nuko igihe yari afite myaka 12, bajya mu minsi mikuru nk’uko bari babimenyereye. 43  Iyo minsi mikuru irangiye barataha, ariko Yesu asigara i Yerusalemu, ababyeyi be ntibabimenya. 44  Bakoze urugendo rw’umunsi wose batekereza ko ari kumwe n’abandi bari bafatanyije urugendo. Nyuma yaho batangira kumushakisha muri bene wabo no mu bo bari baziranye. 45  Ariko bamubuze basubira i Yerusalemu, bamushakisha babyitondeye. 46  Nuko nyuma y’iminsi itatu bamusanga mu rusengero yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo. 47  Ariko abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye. 48  Ababyeyi be bamubonye baratangara, maze mama we aramubwira ati: “Mwana wa, kuki watugenje utya? Dore njye na papa wawe twagushakishije, duta umutwe.” 49  Ariko arababwira ati: “Kuki mwanshakishije cyane? Ese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Papa?” 50  Icyakora ntibasobanukiwe ibyo ababwiye. 51  Nuko amanukana na bo bajya i Nazareti, akomeza kujya abumvira. Ariko ayo magambo yose mama we ayabika mu mutima we abyitondeye. 52  Maze Yesu akomeza gukura, agira ubwenge bwinshi n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutwe munini w’ingabo zo mu ijuru.”
Cyangwa “azitwa uwera.”