Soma ibirimo

Satani asa ate?

Satani asa ate?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Satani ni ikiremwa cy’umwuka, ibyo bikaba bisobanura ko adafite umubiri usanzwe dushobora kubona.—Abefeso 6:11, 12.

 Hari igishushanyo kizwi cyane kigaragaza Satani ameze nk’ihene ifite amahembe n’umurizo kandi afashe ikintu kimeze nk’igikanya. Hari abatekereza ko ibyo bishushanyo bya Satani byakozwe n’abanyabugeni babayeho mu myaka 1000 ishize, bashobora kuba baravanye inganzo mu migani ya kera y’imihimbano.

 Bibiliya ivuga ko Satani ameze ate?

 Bibiliya isobanura Satani ikoresheje imvugo z’ikigereranyo zitandukanye. Ibyo bidufasha gusobanukirwa kamere ye, ariko ntibitubwira isura ye. Zimwe muri izo mvugo z’ikigereranyo ni izi:

  •   Umumarayika w’umucyo. Yigira nk’aho afite ibintu byiza aha abantu kugira ngo abashuke bakurikire inyigisho ze aho gukurikiza iz’Imana.—2 Abakorinto 11:14.

  •   Intare itontoma. Arwanya abasenga Yehova.—1 Petero 5:8.

  •   Ikiyoka kinini. Atera abantu ubwoba, afite imbaraga kandi yangiza byinshi.—Ibyahishuwe 12:9.