Soma ibirimo

Ese Satani abaho koko?

Ese Satani abaho koko?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego, Satani abaho. Ni “umutware w’isi,” kandi ni ikiremwa cy’umwuka kibi, cyigometse ku Mana. (Yohana 14:30; Abefeso 6:11, 12). Bibiliya ivuga ibirebana n’uko Satani ateye ikoresheje amazina akurikira:

  •   Satani, bisobanura “Urwanya.”—Yobu 1:6.

  •   Diyabule bisobanura “Usebanya.”—Ibyahishuwe 12:9.

  •   Inzoka muri Bibiliya bisobanura ‘Ushukana.’—2 Abakorinto 11:3.

  •   Umushukanyi.—Matayo 4:3.

  •   Umunyabinyoma.—Yohana 8:44.

Si ububi buba mu bantu

 Hari abantu bumva ko Satani ari ububi buba mu bantu. Ariko kandi, Bibiliya ivuga iby’ikiganiro Imana yagiranye na Satani. Imana iratunganye. Bityo rero, ntiyarimo ivugana n’ububi bwari muri yo (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Yobu 2:1-6). Mu buryo nk’ubwo, Satani yagerageje Yesu utarigeze akora icyaha (Matayo 4:8-10; 1 Yohana 3:5). Ku bw’ibyo, Bibiliya igaragaza ko Satani abaho koko, kandi ko atari ububi buba mu bantu.

 Ese kuba abantu benshi batemera ko Satani abaho, byagombye kudutangaza? Oya. Bibiliya ivuga ko Satani akoresha uburiganya kugira ngo agere ku ntego ze (2 Abatesalonike 2:9, 10). Imwe mu mitego ikomeye yifashisha ni uguhuma abantu benshi amaso, akabumvisha ko atabaho.—2 Abakorinto 4:4.

Ibindi abantu bakunze kwibeshyaho kuri Satani

  Ikinyoma: Irindi zina rya Satani ni Lusuferi.

 Ukuri: Ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo “Lusuferi,” muri Bibiliya zimwe na zimwe ni “urabagirana” (Yesaya 14:12). Imirongo ikikije uwo igaragaza ko iryo jambo ryerekeza ku bwami bwa Babuloni cyangwa uruhererekane rw’abami babwo, Imana yari kuzacisha bugufi bitewe n’ubwibone bwabo (Yesaya 14:4, 13-20). Iryo jambo ngo “urabagirana,” abantu barikoreshaga bakina ku mubyimba ubwami bwa Babuloni, igihe bwari bumaze kugwa.

  Ikinyoma: Imana ihana abantu ikoresheje Satani

 Ukuri: Satani ni umwanzi w’Imana; si umukozi wayo. Satani umwanzi arwanya Imana kandi ahora arega ibinyoma abayikorera.​—1 Petero 5:8; Ibyahishuwe 12:10.