Soma ibirimo

Ese Satani agira uruhare mu mibereho y’abantu?

Ese Satani agira uruhare mu mibereho y’abantu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Satani n’abadayimoni bagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu. Bibiliya igira iti “tuzi ko turi ab’Imana, ariko isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Bibiliya igaragaza uburyo Satani yifashisha ngo yigarurire abantu.

  •   Ubushukanyi. Bibiliya itera Abakristo inkunga yo “kurwanya amayeri ya Satani” (Abefeso 6:11). Amwe mu mayeri akoresha ni ugushuka abantu, akabemeza ko abakozi be baba bakorera Imana.​—2 Abakorinto 11:13-15.

  •   Ubupfumu. Satani ayobya abantu akoresheje abaraguza umutwe, abapfumu, abaraguza inyenyeri n’abandi bameze batyo (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Nanone ibiyobyabwenge, gushyira abantu mu ruhwiko n’ubundi buryo bwo kuyobya ubwenge bw’abantu, bituma abantu bitegeza abadayimoni.​—Luka 11:24-26.

  •   Idini ry’ikinyoma. Amadini yigisha ibinyoma ayobya abantu agatuma batera Imana umugongo (1 Abakorinto 10:20). Bibiliya yita izo nyigisho “inyigisho” z’abadayimoni.​—1 Timoteyo 4:1.

  •   Gutera abantu. Bibiliya irimo inkuru zivuga uko imyuka mibi yateye abantu. Hari igihe abadayimoni bahinduraga abantu impumyi cyangwa ibiragi, cyangwa bakabakomeretsa.​—Matayo 12:22; Mariko 5:2-5.

Uko twakwirinda Satani

 Ntitwagombye gutinya ko abadayimoni batwibasira, kuko Bibiliya itwereka uko twarwanya Satani kandi tukamunesha:

  •   Itoze gutahura amayeri Satani akoresha, kuko ‘utayobewe amayeri ye.’​—2 Abakorinto 2:11.

  •   Itoze kugira ubumenyi bwo muri Bibiliya, kandi ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya bizagufasha kwirinda kuyoborwa na Satani.​—Abefeso 6:11-18.

  •   Jugunya ibintu byose bifitanye isano n’abadayimoni (Ibyakozwe 19:19). Ibyo bikubiyemo indirimbo, ibitabo, ibinyamakuru, amafoto na za videwo byamamaza ubupfumu.