Soma ibirimo

Kwishyiriraho intego zo gukorera Imana

Bibiliya yafashije Abahamya ba Yehova kwishyiriraho intego zo mu gukorera Imana no kuzigeraho.

Imibereho ishimishije kurusha iyindi

Ese urifuza kugira ubuzima bufite intego? Tega amatwi Cameron mu gihe atubwira uko yashimishijwe no kujya kubwiriza mu kindi gihugu.

Bitanze babikunze

Bashiki bacu benshi babwirije mu bihugu by’amahanga, babanje gutinya kujyayo. Ni iki cyabateye inkunga, bakagira ubutwari? Ni iki byabigishije?

Bitanze babikunze—Muri Alubaniya no muri Kosovo

Ibyishimo bibafasha bite abimukira ahakenewe ababwiriza kwihanganira inzitizi bahura na zo?

Bitanze babikunze muri Burezili

Soma inkuru ziteye inkunga z’abantu bimutse kugira ngo babashe gukorera Imana mu buryo bwuzuye.

Bitanze babikunze—Muri Bulugariya

Ni izihe ngorane abantu bajya kubwiriza mu duce tutabwirizwa cyane bahura na zo?

Bitanze babikunze muri Gana

Nubwo ababwiriza b’Ubwami bajya gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane bahura n’ingorane nyinshi, babona imigisha myinshi.

Bitanze babikunze muri Guyana

Ni ayahe masomo twakura ku bantu bagiye kubwiriza mu bindi bihugu? Ayo masomo yagufasha ate kwitegura niba wifuza kujya kubwiriza mu kindi gihugu?

Bitanze babikunze​—Muri Madagasikari

Menya bamwe mu babwiriza baguye umurimo bakajya kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu ifasi yagutse yo muri Madagasikari.

Bitanze babikunze muri Micronésie

Hari ibibazo bitatu abajya gukorera umurimo kuri ibyo birwa bya Pasifika baturutse mu bindi bihugu bakunze guhura na byo. Abo babwiriza b’Ubwami babikemura bate?

Bitanze babikunze muri Miyanimari

Kuki Abahamya ba Yehova benshi bavuye mu bihugu byabo, bakajya kwifatanya mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka muri Miyanimari?

Bitanze babikunze—muri New York

Kuki umugabo n’umugore we bari babayeho neza bavuye mu nzu yabo bakundaga cyane bakajya kuba mu kazu gato?

Bitanze babikunze muri Noruveje

Ni mu buhe buryo ikibazo gitunguranye cyatumye abagize umuryango bimukira ahari hakenewe ababwiriza benshi?

Bitanze babikunze muri Oseyaniya

Abahamya ba Yehova bakorera ahakenewe ababwiriza benshi muri Oseyaniya bahangana bate n’ibibazo bahura na byo?

Bitanze babikunze muri Filipine

Menya icyatumye bamwe bareka akazi, bakagurisha ibyabo, maze bakajya mu turere twitaruye two muri Filipine.

Bitanze babikunze mu Burusiya

Soma ibirebana n’Abakristo b’abaseribateri n’abashatse bimukiye mu Burusiya gukorera ahakenewe ababwiriza benshi. Bitoje kwishingikiriza kuri Yehova cyane kurusha mbere.

Bitanze babikunze—Muri Tayiwani

Abahamya ba Yehova basaga 100 bimukiye ino, ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Ishimire gusoma inkuru z’ibyababayeho no kumenya ibanga ryatumye bagira icyo bageraho.

Bitanze babikunze muri Turukiya

Mu mwaka wa 2014, muri Turukiya habaye gahunda idasanzwe yo kubwiriza. Kuki iyo gahunda yateguwe? Yageze ku ki?

Bitanze babikunze muri Afurika y’i Burengerazuba

Ni iki cyatumye bamwe bava i Burayi bakimukira muri Afurika y’i Burengerazuba, kandi se bageze ku ki?

Tworoheje ubuzima

Disikuru yatanzwe mu ikoraniro yatumye umugabo n’umugore bo muri Kolombiya bongera gusuzuma ibyo bashyira mu mwanya wa mbere.

Ubu koko ibi nzabivamo?

Soma uko abamisiyonari bo muri Bénin bize ururimi rw’amarenga kugira ngo bafashe abatumva kwegera Imana.

Icyo nahisemo nkiri muto

Umuhungu ukiri muto wo mu mugi wa Columbus, muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje kwiga igikamboji. Kubera iki? Ni mu buhe buryo uwo mwanzuro yafashe wagennye iby’igihe cye cyari kuzaza?