Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo nahisemo nkiri muto

Icyo nahisemo nkiri muto

Nkiri muto

Mu mwaka wa 1985, ubwo nari mfite imyaka icumi gusa, abana bakomokaga muri Kamboje baje kwiga ku kigo nigagaho cyo mu mugi wa Columbus, muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwe muri abo bana yari azi amagambo make y’icyongereza. Yifashishije amashusho maze atangira kumbwira inkuru ziteye ubwoba z’abantu bababazwaga urubozo, abicwaga, n’abahungaga kugira ngo bakize amagara yabo. Iyo nijoro natekerezaga kuri abo bana narariraga. Nifuzaga kubabwira ibirebana n’ibyiringiro bya Paradizo n’iby’umuzuko, ariko ntibumvaga ururimi navugaga. Nubwo nari nkiri muto, niyemeje kwiga igikamboji kugira ngo nzashobore kubwira abo banyeshuri twiganaga ibihereranye na Yehova. Sinari nzi ukuntu uwo mwanzuro wari kuzagena ibirebana n’igihe cyanjye cyari kuzaza.

Kwiga igikamboji ntibyari byoroshye. Incuro ebyiri zose nashatse kubireka, ariko Yehova yanteye inkunga binyuze ku babyeyi banjye. Nyuma yaho, abarimu n’abanyeshuri bagenzi banjye batangiye kuntera inkunga yo gushaka akazi keza. Ariko nashakaga kuba umupayiniya, kandi kugira ngo ngere ku ntego yanjye, nahisemo kwiga amasomo yari kumfasha kubona akazi ntari kujya nkora igihe cyose. Iyo navaga ku ishuri, najyanaga na bamwe mu bapayiniya mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, nigishaga abanyeshuri icyongereza. Ibyo byaramfashije cyane nyuma yaho.

Igihe nari mfite imyaka 16, namenye ko mu mugi wa Long Beach, muri leta ya Kaliforuniya, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari itsinda ryakoreshaga ururimi rw’igikamboji. Nagiye gusura iryo tsinda, kandi niga gusoma igikamboji. Nkimara kurangiza amashuri yisumbuye, nabaye umupayiniya, kandi nkomeza kubwiriza abantu twari duturanye bo muri Kamboje. Ngize imyaka 18, natekereje kwimukira muri Kamboje. Hari hagiteje akaga, ariko nari nzi ko bake gusa mu bantu babarirwa muri miriyoni icumi bo muri Kamboje ari bo bari barumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Icyo gihe mu gihugu cyose hari itorero rimwe gusa, ryari rifite ababwiriza 13. Nasuye Kamboje bwa mbere mfite imyaka 19. Imyaka ibiri nyuma yaho, nahisemo kujya kubayo. Nabonye akazi nakoraga igihe gito k’ubuhinduzi no kwigisha icyongereza, kakaba karatumaga nshobora kwibeshaho nkora umurimo w’ubupayiniya. Hashize igihe runaka, nabonye umugore twari duhuje intego. Jye na we twishimiye gufasha abantu benshi bo mu gihugu cya Kamboje maze biyegurira Imana.

Yehova yampaye ‘ibyo umutima wanjye wifuza’ (Zab 37:4). Umurimo wo guhindura abantu abigishwa ni wo utuma umuntu anyurwa kuruta indi yose. Mu myaka 16 maze muri Kamboje, rya torero rito ry’ababwiriza 13 ryavuyemo amatorero 12, n’amatsinda yitaruye 4.—Byavuzwe na Jason Blackwell.