Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Alisa

Bitanze babikunze muri Turukiya

Bitanze babikunze muri Turukiya

ABAKRISTO bo mu kinyejana cya mbere bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bageze ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ ku bantu benshi uko bishoboka (Mat 24:14). Hari n’abajyaga kubwiriza mu bindi bihugu. Urugero, igihe intumwa Pawulo yakoraga ingendo z’ubumisiyonari, yagiye mu karere karimo Turukiya y’ubu, ahabwiriza mu rugero rwagutse. * Mu mwaka wa 2014, ubwo hari hashize imyaka 2.000 ibyo bibaye, muri Turukiya hongeye kubwirizwa mu buryo bwihariye. Kuki hateguwe gahunda yihariye yo kuhabwiriza? Ni ba nde bahabwirije?

“HABAYE IKI?”

Muri Turukiya hari abaturage miriyoni 79, ariko hari ababwiriza basaga 2.800 gusa. Ibyo bishatse kuvuga ko ugenekereje, umubwiriza 1 agomba kubwiriza abaturage 28.000. Nawe urabyumva ko abantu baho bamaze kubwirizwa ari bake cyane. Ni yo mpamvu hateguwe gahunda yihariye yo kuhabwiriza, kugira ngo bashobore kubwiriza abantu benshi mu gihe gito. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 550 bavuga igiturukiya baba mu bindi bihugu, bagiye muri Turukiya bafatanya n’abavandimwe baho kubwiriza. Iyo gahunda yageze ku ki?

Abantu benshi cyane barabwirijwe. Hari itorero ryo mu mugi wa Istanbul ryanditse riti “igihe abantu batubonaga, barabajije bati ‘ese mufite igiterane? Aho ugiye hose urahasanga Abahamya ba Yehova!’” Itorero ryo mu mugi wa Izmir ryaranditse riti “umugabo wakoreraga aho imodoka zihagarara, yegereye umusaza w’itorero wo muri Turukiya maze aramubaza ati ‘habaye iki? Ese mufite gahunda idasanzwe yo kubwiriza?’” Koko rero, abantu babonye ko hari gahunda yihariye yo kubwiriza.

Steffen

Abavandimwe bari baturutse mu bindi bihugu bishimiye cyane iyo gahunda. Steffen, wari waturutse muri Danimarike, yaravuze ati “buri munsi nabwirizaga abantu batari barigeze bumva ibya Yehova. Numvaga rwose menyekanisha izina rya Yehova.” Jean-David wari waturutse mu Bufaransa yaranditse ati “hari igihe twamaze amasaha n’amasaha tubwiriza ku muhanda umwe. Byari bishimishije cyane! Abantu benshi ntibari bazi Abahamya ba Yehova. Hafi buri nzu twageragaho, abantu baratwakiraga tukaganira, tukabereka imwe muri videwo zacu kandi tukabasigira ibitabo.”

Jean-David (hagati)

Abantu 550 bifatanyije muri iyo gahunda, batanze ibitabo 60.000 mu byumweru bibiri gusa! Iyo gahunda yatumye abantu benshi cyane babwirizwa.

Ababwiriza barushijeho kugira ishyaka. Iyo gahunda yihariye yatumye barushaho gukunda umurimo, benshi bifuza gukora umurimo w’igihe cyose. Kandi koko mu mezi 12 yakurikiyeho, abapayiniya b’igihe cyose muri Turukiya biyongereyeho 24 ku ijana.

Şirin

Abavandimwe bari baturutse mu bindi bihugu na bo bavuze ko iyo gahunda yatumye banonosora uko bakoraga umurimo. Mushiki wacu witwa Şirin wari waturutse mu Budage, yaranditse ati “abavandimwe bo muri Turukiya ntibagira ikibazo cyo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Jye byanteraga isoni. Ariko ubu nkora ibyo ntashoboraga gukora mbere bitewe n’iyo gahunda yihariye, ibyo nigiye ku bavandimwe bo muri Turukiya, hamwe no gusenga cyane. Nashoboye no kubwiriza muri gari ya moshi, ntanga n’inkuru z’Ubwami! Sinkigira amasonisoni nka mbere.”

Johannes

Johannes waturutse mu Budage yaravuze ati “hari ibintu nize bizatuma nonosora uko nkora umurimo wo kubwiriza. Abavandimwe bo muri Turukiya baba bashaka kubwiriza abantu benshi uko bishoboka kose. Uburyo bwose babonye babukoresha babwiriza. Niyemeje ko igihe nari kuba nsubiye mu Budage ari ko nari kujya mbigenza. Kandi rwose ubu mbwiriza abantu benshi kuruta mbere.”

Zeynep

Zeynep waturutse mu Bufaransa yaravuze ati “iyi gahunda yatumye mpindura byinshi ku birebana n’uko nabwirizaga. Yatumye ndushaho kugira ubutwari kandi niringira Yehova.”

Ababwiriza barushijeho kunga ubumwe. Hari abantu batazigera bibagirwa ukuntu abavandimwe bavuye mu bihugu bitandukanye bari bakundanye kandi bunze ubumwe. Jean-David twigeze kuvuga yaravuze ati “‘twarasogongeye’ tubona ukuntu abavandimwe barangwa n’umuco wo kwakira abashyitsi.” Yongeyeho ati “batwakiriye mu ngo zabo, badufata nk’incuti na bene wabo. Nari nsanzwe nzi ko turi umuryango mpuzamahanga. Nari narabisomye kenshi mu bitabo byacu. Ariko icyo gihe bwo narabyiboneye. Numvise ndushijeho guterwa ishema no kuba ndi umwe mu bagize ubwoko bwa Yehova, kandi namushimiye cyane kuba yaremeye ko mba mu muryango we.”

Claire (hagati)

Claire waturutse mu Bufaransa yaravuze ati “baba abari baturutse mu Budage, mu Bufaransa, abo muri Danimarike, cyangwa abo muri Turukiya, twese twari tugize umuryango umwe. Ni nk’aho Yehova yari yakuyeho imipaka y’ibihugu byose.”

Stéphanie (hagati)

Stéphanie wo mu Bufaransa yongeyeho ati “iyi gahunda yihariye yatwigishije ko igituma twunga ubumwe, atari umuco wacu cyangwa ururimi tuvuga, ahubwo ko ari urukundo twese dukunda Yehova.”

IYO GAHUNDA YAGIZE INYUNGU ZIRAMBYE

Abenshi mu bari baturutse mu bindi bihugu batangiye gutekereza kwimukira muri Turukiya, kuko hakiri byinshi byo gukora. Ubu bamwe bamaze kwimuka. Abo babwiriza ni abo gushimwa rwose!

Reka dufate urugero rw’itsinda rito riri mu karere kitaruye rigizwe n’ababwiriza 25. Bari bamaze imyaka myinshi bafite umusaza umwe. Mu mwaka wa 2015 abo babwiriza barishimye cyane, igihe abavandimwe baturutse mu Budage no mu Buholandi bajyaga kubafasha.

BAKORERA AHO RUKOMEYE

Abagiye kubwiriza muri Turukiya bavuga iki ku birebana n’ubuzima bwaho? Birumvikana ko hari igihe biba bitoroshye, ariko ubuzima bw’abajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi buba bushimishije cyane. Reka turebe ibyo bamwe bavuze.

Federico

Federico waturutse muri Esipanye, ari mu kigero cy’imyaka 40. Yaravuze ati “kutagira imitungo myinshi impangayikisha bituma numva mfite umudendezo, kandi bimfasha kwibanda ku bintu bifite agaciro kurushaho.” Ese ashishikariza abandi gukora uwo murimo? Yaravuze ati “cyane rwose. Iyo wimukiye ahantu ugamije gufasha abantu kumenya Yehova, mu by’ukuri uba wishyize mu maboko ye. Wibonera ko akwitaho kurusha ikindi gihe cyose.”

Rudy

Rudy, ni umuvandimwe waturutse mu Buholandi, uri hafi kugira imyaka 60. Yaravuze ati “gukorera aho twagereranya n’aho rukomeye, no kugeza ukuri ku bantu benshi batigeze bakumenya, bituma wumva unyuzwe rwose. Iyo ubonye ukuntu abantu bishimira ukuri, nawe wumva wishimye cyane.”

Sascha

Sascha, ni umuvandimwe waturutse mu Budage uri mu kigero cy’imyaka 40. Yagize ati “buri gihe iyo ngiye kubwiriza, mpura n’abantu batigeze babwirizwa. Gufasha abo bantu kugira ngo bamenye Yehova biranezeza bitavugwa.”

Atsuko

Atsuko, ni mushiki wacu waturutse mu Buyapani, uri mu kigero cy’imyaka 35. Yaravuze ati “kera numvaga nshaka ko Harimagedoni iza vuba. Ariko maze kwimukira muri Turukiya, nashimiye Yehova ko agikomeje kwihangana. Uko ngenda ndushaho kubona ko Yehova ari we uyobora umurimo, ni ko ndushaho kumva nshaka kumwegera.”

Alisa ni mushiki wacu waturutse mu Burusiya, uri mu kigero cy’imyaka 30. Yaravuze ati “gukorera Yehova umurimo ino aha byatumye nsogongera nibonera ukuntu ari mwiza (Zab 34:8). Yehova si Data gusa ahubwo ni n’incuti yanjye magara. Ngenda ndushaho kumumenya uko mpinduye imimerere. Hari ibintu byinshi bishimishije byambayeho kandi nabonye imigisha myinshi cyane!”

‘MUREBE IMIRIMA’

Gahunda yihariye yo kubwiriza muri Turukiya, yatumye abantu benshi bagezwaho ubutumwa bwiza. Icyakora haracyari ifasi nini itarabwirizwa. Ababwiriza bimukiyeyo, buri munsi bahura n’abantu batigeze bumva ibyerekeye Yehova. Ese wifuza gukorera mu ifasi nk’iyo? Niba ari ko bimeze, turagutera inkunga yo ‘kubura amaso ukareba imirima yeze kugira ngo isarurwe’ (Yoh 4:35). Ese ushobora kujya gufasha mu gihugu kirimo ‘imirima yeze kugira ngo isarurwe’? Niba ubyifuza, tangira kugira icyo ukora kugira ngo uzagere kuri iyo ntego. Icyo twiringiye tudashidikanya ni uko niwagura umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi,” uzabona imigisha itarondoreka.—Ibyak 1:8.

^ par. 2 Reba agatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye, ku ipaji ya 32-33.