Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itegurire ejo hazaza ukorera Yehova

Itegurire ejo hazaza ukorera Yehova

Vanaho:

  1. 1. Njya ngira amatsiko y’ubuzima bwange buzaza.

    Nkibaza uwo nzaba ndi we n’uko nabigeraho.

    Niringiye ko uko byagenda kose,

    Ndi uwa Yehova, nzamukorera.

    (INYIKIRIZO)

    Mu ntego zose mfite, hari iruta izindi.

    Ikintu kiza gitanga ibyishimo,

    Ni ukubaho nkora ibyo Yehova ashaka.

    Ni we nkesha kubaho, nzamwizirikaho.

    Ni we nizera, sinzicuza na mba.

    Ndimo nditegurira ejo hazaza heza.

  2. 2. Hari ubwo ntekereza, nkifuza ubundi buzima.

    Ariko nkabona butatuma nkorera Yehova.

    Kuzirikana ko namwiyeguriye.

    Bituma nkomera ku ntego zange.

    (INYIKIRIZO)

    Mu ntego zose mfite, hari iruta izindi

    Ikintu kiza gitanga ibyishimo,

    Ni ukubaho nkora ibyo Yehova ashaka.

    Ni we nkesha kubaho, nzamwizirikaho.

    Ni we nizera, sinzicuza na mba.

    Ndimo nditegurira ejo hazaza heza.

    (IKIRARO)

    Ndashaka ubuzima buhoraho.

    Nizeye Yehova azabimfashamo.

    Ubuzima nyakuri bushimisha,

    Ni uko tunezeza Yehova rwose.

    (INYIKIRIZO)

    Mu ntego zose mfite, hari iruta izindi.

    Ikintu kiza gitanga ibyishimo,

    Ni ukubaho nkora ibyo Yehova ashaka.

    Ni we nkesha kubaho, nzamwizirikaho.

    Ni we nizera, sinzicuza na mba.

    Ndimo nditegurira ejo hazaza heza.

    Ndimo nditegurira ejo hazaza heza.