Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugire ukwizera

Tugire ukwizera

(Zaburi 27:13)

Vanaho:

  1. 1. Sinatinya intare

    N’abanzi bange bose.

    Yehova andi hafi

    sinzagir’ubwoba.

    Mana nzi ko uzamfasha.

    (INYIKIRIZO)

    Ukwizera gutuma ntacogora.

    Ukwizera gutuma ntatinya.

    Yehov’arankomeza

    simfite ubwoba.

    Ari kumwe nange iteka.

    Ndabyizeye

  2. 2. Tuzi abantu benshi,

    Bari indahemuka

    kandi bakizera.

    Bose bazazuka

    babeho iteka ryose.

    (INYIKIRIZO)

    Ukwizera gutuma ntacogora.

    Ukwizera gutuma ntatinya.

    Yehov’arankomeza

    Simfite ubwoba.

    Ari kumwe nange iteka.

    Ndabyizeye

    (IKIRARO)

    Ukwizera gutuma ntiheba.

    Ukwizera kuramfasha.

    Ukwizera

    niko gutuma tunesha

    Ibigeragezo byose.

  3. 3. Isi nshya iri hafi.

    Ntiri kure yange,

    mfasha nshikame.

    Kuko nzi neza ko

    Yehova ugiye kunesha.

    (INYIKIRIZO)

    Ukwizera gutuma ntacogora.

    Ukwizera gutuma ntatinya.

    Yehov’arankomeza

    simfite ubwoba.

    Ari kumwe nange iteka.

    Ndabyizeye

    Ndabyizeye

(Reba nanone Heb 11:1-40.)