Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Ibikorwa by’Ubutabazi byakozwe hirya no hino ku isi mu gihe k’icyorezo

Ibikorwa by’Ubutabazi byakozwe hirya no hino ku isi mu gihe k’icyorezo

1 NYAKANGA 2021

 Muri Werurwe 2020, igihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangazaga ko COVID-19 ari icyorezo k’isi yose, ntawatekerezaga ko hari gushira igihe kirenga umwaka icyo cyorezo kikiyogoza isi. Abantu babarirwa muri za miliyoni, hakubiyemo n’Abahamya ba Yehova barahungabanye kandi bagerwaho n’ubukene bitewe n’iki cyorezo. Abahamya ba Yehova biteguye bate kugira ngo bahangane n’iki cyorezo kandi batange ubutabazi aho bukenewe?

Ubutabazi bwahawe ababukeneye

 Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yashyizeho Komite Zishinzwe Ubutabazi zirenga 950 hirya no hino ku isi kugira ngo zitange ubufasha bukenewe mu gihe k’icyorezo cya COVID-19. Rimwe na rimwe Abahamya barebaga uko bafashanya hagati yabo ubundi bakabona imfashanyo zitanzwe n’inzego za leta. Nanone Komite Zishinzwe Ubutabazi zateguye gahunda yagutse kurushaho.

 Reka dufate urugero rwo muri Paragwe. Hari ikinyamakuru cyanditse kivuga ko ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’iki cyorezo, ryatumye Abanyaparagwe benshi bibasirwa n’inzara. Icyakora Komite Ishinzwe Ubutabazi yo muri Paragwe yatangiye gutanga imfashanyo zigizwe n’ibyokurya n’ibikoresho by’isuku kuri buri muryango nibura w’abantu bane. Buri muryango wari ugenewe imfashanyo zari zifite agaciro k’amafaranga agera ku 30 000 FRW kandi zari kuwufasha mu gihe k’ibyumweru bibiri.

 None se abo bakozi bashinzwe iby’ubutabazi birinda bate icyorezo cya COVID-19 ari na ko bakirinda abandi? Bambara udupfukamunwa kandi bagahana intera. Nanone bagenzura niba ababagemurira ibiribwa babitunganyiriza ahantu hafite isuku kandi na bo ubwabo bakaba bakurikiza ingamba zihamye zo kwirinda. Uko ni nako abategura izo mfashanyo babikora. Bambara imyenda yihariye yo kubarinda, bagatera umuti wica za mikorobe ku modoka no mu mazu babikamo ibyo biribwa. Nanone baba bagomba guhana intera n’abavandimwe bakira ibyo biribwa igihe babibashyikiriza.

Impano zitangwa zikoreshwa neza

 Muri Mutarama 2021, Komite y’Abahuzabikorwa yemeye ko hakoreshwa amafaranga arenga miriyari 24 RWF muri gahunda y’ubutabazi ijyanye n’icyorezo cya COVID-19. Ibiro by’amashami hamwe na Komite Zishinzwe Ubutabazi zakoresheje izo mpano neza kandi bagiye baciririkanwa kugira ngo bagure ibikenewe ku giciro kiza. Urugero, mu gihugu cya Shili abavandimwe bashinzwe iby’ubutabazi bifuzaga kugura ibiro 750 by’inkori, ariko igiciro cyazo kikaba cyari kimaze kwikuba kabiri mu kwezi kumwe gusa! Hashize amasaha abiri bumvikanye n’umucuruzi ku giciro cyari gihanitse, bamenye ko hari undi muguzi wari wisubiyeho ntiyatwara inkori yari yatumije mu kwezi kwabanzirizaga uko. Abavandimwe bahise bafata izo nkori za wa muguzi wa mbere ku giciro yari yumvikanye n’uwo mucuruzi, ni ukuvuga cya giciro cyariho mbere y’uko ibiciro byiyongera.

 Icyakora igihe abavandimwe bajyaga kuzana izo nkori, wa mucuruzi yagerageje gusesa amasezerano bari bagiranye avuga ko badakoresha ubutabera mu gutanga ibyokurya nk’uko indi miryango ibigenza. Umwe muri abo bavandimwe yasenze bucece maze asobanurira uwo mucuruzi ko muri buri torero baha abantu ibyokurya babanje kugenzura neza bakamenya ababikeneye koko. Nanone abo bavandimwe bamusobanuriye ko abantu bafite imico itandukanye, buri wese bakaba bamugenera ibyo akeneye bakurikije ibyo asanzwe amenyereye. Banamusobanuriye ko impano z’amafaranga Abahamya ba Yehova batanga, bazitanga ku bushake kandi n’abakora iyo mirimo bakaba batayihemberwa. Byaramutangaje cyane. Uwo mucuruzi yemeye kubahera kuri cya giciro gito ndetse igihe bagarukaga kugura izindi nkori, yabahaye impano y’ibiro 400.

“Ikimenyetso cy’uko bakundana by’ukuri”

 Lusu wo muri Liberiya ni umupfakazi ugeze mu zabukuru akaba abana na bene wabo batanu. Ubwo barimo bafata isomo ry’umunsi hamwe n’ifunguro rya mu gitondo, umwuzukuru we w’imyaka irindwi yabonye ko nta byokurya bari basigaranye. Yarabajije ati: “Turakura he ibyokurya?” Lusu yaramuhumurije amubwira ko yasenze Yehova abimusaba kandi ko yizeye ko ari bubibahe. Kuri uwo munsi, nyuma ya saa sita abasaza baramuhamagaye bamusaba ko aza gufata imfashanyo bari babageneye. Yagize ati: “Umwuzukuru wange yavuze ko noneho amenye ko Yehova yumva amasengesho kandi akayasubiza kuko yashubije iryange.”

Abana bo muri Kongo-Kinshasa bashushanyije bashimira abavandimwe kubera imfashanyo z’ibyokurya babahaye

 Hari umugore wo muri Kongo-Kinshasa uturanye n’Abahamya. Amaze kubona ukuntu Abahamya bitaye ku baturanyi be, yaravuze ati: “Iki cyorezo nikirangira natwe tuzaba Abahamya ba Yehova kuko bo bitaye ku bo basengana muri ibi bihe bigoye.” Umugabo we yaramubajije ati: “Ubwo se koko urashaka kuba Umuhamya wa Yehova kubera agafuka k’umuceri?” Yaramushubije ati: “Oya. Ariko agafuka k’umuceri ni ikimenyetso cy’uko bakundana by’ukuri.”

 Abahamya ba Yehova, bashoboye kwita ku byo abavandimwe na bashiki bacu bari bakeneye muri iki gihe k’icyorezo kubera impano mutanga ku bushake. Turabashimira cyane kubera impano mutanga mukoresheje uburyo buboneka ku rubuga rwa donate.isa4310.com.