Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Guhindura no gucapa igitabo k’ingenzi kurusha ibindi

Guhindura no gucapa igitabo k’ingenzi kurusha ibindi

1 MUTARAMA 2021

 Hari umuvandimwe wavuze ati: “Hari hashize imyaka 19 yose nyitegereje.” Ni iki yari ategereje? Ni Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rwe kavukire rw’Ikibengali. Abantu benshi bagira ibyiyumvo nk’ibye, iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ibonetse mu rurimi rwabo. Ese wigeze wibaza imirimo ikorwa ngo izo Bibiliya ziboneke?

 Mbere na mbere, Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ubwanditsi yemeza abazahindura Bibiliya. Guhindura Bibiliya bitwara igihe kingana iki? Nicholas Ahladis ukora mu Rwego rw’Ubuhinduzi rukorera i Warwick, mu mugi wa New York, yabisobanuye agira ati: “Biterwa n’ibintu byinshi. Urugero umubare w’abahinduzi bashobora kuboneka, uko ururimi ruteye, uko abasomyi basobanukiwe ukuntu abantu bo mu bihe bya Bibiliya babagaho ndetse n’uko urwo rurimi ruvugwa mu duce dutandukanye. Tugereranyije, ikipe y’ubuhinduzi iyo ari yo yose ishobora kumara hagati y’umwaka umwe n’itatu ihindura Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Naho Bibiliya yose ishobora kumara imyaka ine cyangwa irenga. Iyo ari ururimi rw’amarenga ho, bishobora gufata igihe kirekire kurushaho.”

 Kugira ikipe y’abahinduzi byonyine ntibihagije ngo Bibiliya ihindurwe. Nanone hakenerwa abasomyi bo mu byiciro bitandukanye, rimwe na rimwe bo mu bihugu bitandukanye kugira ngo basome umwandiko wahinduwe, kandi ibyo babikora nta mafaranga bahawe. Ibitekerezo batanga bifasha abahinduzi guhindura Bibiliya ihuje n’ukuri, yumvikana kandi ikora ku mutima. Hari umuvandimwe utoza abahinduzi ba Bibiliya wo muri Afurika y’Epfo wavuze ko “abahinduzi bumva bafite inshingano ikomeye yo guha Yehova n’abasomyi b’Ijambo rye ibyiza kurusha ibindi.”

 Iyo guhindura Bibiliya birangiye, haba hagomba gukorwa akazi ko kuyicapa no kuyiteranya. Kugira ngo ibyo bikorwe, amacapiro aba akeneye nibura ibintu icumi: Impapuro, wino, ibifubiko, kore, impapuro zoroshye, irangi ry’ifeza, utugozi two muri Bibiliya, umukaba, impapuro zomekwa ku mugongo w’igitabo n’ibikoresho bikoreshwa mu gucapa no kuyiteranya. Mu mwaka wa 2019, ibyo bikoresho byatwaye amafaranga arenga miriyari 19 RWF. Muri uwo mwaka abakora mu icapiro bamaze amasaha arenga 300.000 bacapa Bibiliya kandi bakazohereza.

“Mu bitabo ducapa, Bibiliya ni cyo gitabo k’ingenzi kurusha ibindi”

 Kuki dukoresha amafaranga menshi n’igihe kirekire muri ako kazi? Umuvandimwe Joel Blue ukora mu Rwego Rushinzwe Amacapiro yashubije icyo kibazo agira ati: “Mu bitabo ducapa, Bibiliya ni cyo gitabo k’ingenzi kurusha ibindi. Ubwo rero tuba twifuza ko uko igaragara bihesha ikuzo Imana dusenga n’ubutumwa tubwiriza.”

 Ducapa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya isanzwe, tukanacapa Bibiliya zigenewe abantu bihariye. Urugero, Bibiliya yo mu nyandiko y’abatabona iboneka mu ndimi icumi. Gucapa Bibiliya imwe yo mu nyandiko y’abatabona bisaba amasaha umunani kandi iba iri mu mibumbe myinshi yajya muri etajeri ya metero 2,3. Nanone ducapa Bibiliya zigenewe imfungwa ziri mu magereza atemera kwinjizwamo ibitabo bisanzwe.

 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya igirira akamaro kenshi abayisoma. Reka dufate urugero rw’itorero rikoresha ururimi rw’Ikiluba riherereye mu gace ka Tombe muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ako gace kari ku birometero birenga 1.700 uvuye i Kinshasa. Abahamya ba Yehova baho bari bafite Bibiliya imwe yonyine, kandi na yo iri mu Kiluba cya kera. Abavandimwe bahererekanyaga iyo Bibiliya kugira ngo bategure amateraniro. Ariko guhera muri Kanama 2018, buri muntu wese mu bagize iryo torero yahawe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Kiluba gihuje n’igihe.

 Mushiki wacu uvuga Ikidage yagize icyo avuga kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rwe agira ati: “Ubu sinkivuga ko ngomba gusoma Bibiliya. Ahubwo si nge urota igihe cyo kuyisoma kigera!” Hari imfungwa yatwandikiye igira iti: “Bampaye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kandi yahinduye ubuzima bwange. Sinari narigeze nsobanukirwa Ijambo ry’Imana neza. Ariko igihe nasomaga iyi Bibiliya nararisobanukiwe. Nifuza kumenya byinshi ku Bahamya ba Yehova n’icyo nakora ngo nange mbe Umuhamya.”

 Turashimira abantu bose basoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kubera impano batanga zo gushyigikira umurimo wo kuyihindura no kuyicapa. Izo mpano muzitanga mukoresheje urubuga rwa donate.isa4310.com. Turabashimira cyane ubuntu mugaragaza.