Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Guharanira uburenganzira mu by’idini

Guharanira uburenganzira mu by’idini

1 GICURASI 2021

 Mu bantu babarirwa muri za miriyoni amagana baba muri Amerika yepfo, hari ababarirwa muri za miriyoni bafite indimi n’imico by’abasangwabutaka. Abenshi muri bo ni abavandimwe na bashiki bacu baha agaciro umuco wabo. Mu rwego rwo gufasha abantu kwiga Bibiliya, bahindura kandi bakanatanga ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova mu ndimi z’abasangwabutaka bo muri Amerika Yepfo zisaga 130. a Ariko hari abakirwanywa bazira gukorera Yehova no kutifatanya mu mihango idahuje n’Ibyanditswe imenyerewe muri rubanda. Nonese ni gute impano utanga zikoreshwa mu kubafasha?

Bafashijwe kugaruka mu ngo zabo

 Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Megizike, mu bwoko bwa Huichol butuye mu misozi yo muri leta ya Jalisco, banze kwifatanya mu mihango y’idini batekerezaga ko inyuranyije n’ibyo Bibiliya yigisha. b Ariko ibyo byarakaje abandi baturage. Ku itariki ya 4 Ukuboza 2017, agatsiko k’abantu barakaye kagabye igitero ku Bahamya no ku bandi bantu bari kumwe na bo. Abo bantu bari barakaye birukanye Abahamya ku ngufu, bangiza imitungo yabo kandi babatera ubwoba ko nihagira ugerageza kugaruka azicwa.

 Abahamya ba Yehova bo mu migi yo hafi aho bahise batabara bagenzi babo. Ariko se hari gukorwa iki kugira ngo abo bavandimwe bazasubire mu ngo zabo? Umuvandimwe witwa Agustín yaravuze ati: “Nta mafaranga twari dufite yo gushaka umwavoka kandi ntitwari tuzi uwo twagisha inama mu by’amategeko.”

 Igihe abavandimwe bacu bamburwaga umudendezo wabo wo gusenga, Ibiro by’Ishami byo muri Amerika yo Hagati byahise bitabara. Mbere na mbere ibiro by’ishami byasabye abayobozi gukora iperereza kuri ibyo byaha. Hanyuma Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi yahaye ibiro by’ishami uburenganzira bwo gukorana n’Urwego Rushinzwe iby’Amategeko rukorera ku kicaro gikuru kugira ngo batange ikirego cy’abo bavandimwe na bashiki bacu bo mu bwoko bwa Huichol. Amaherezo icyo kirego cyageze mu Rukiko rw’Ikirenga rwo muri Megizike akaba ari rwo rukiko rukuru muri icyo gihugu.

 Itsinda ry’abavoka mpuzamahanga ryateguye inyandiko yasobanuraga ko abantu bagomba kubaha umuco w’abasangwabutaka kandi ko n’abasangwabutaka bagomba kubaha bagenzi babo. Uburenganzira bw’ikiremwamuntu bugomba kugera ku bantu bose.

 Ku itariki ya 8 Nyakanga 2020 Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro urenganura Abahamya ba Yehova. Rwategetse ko abakuwe mu byabo bose bagomba gusubira mu ngo zabo. Agustín, twigeze kuvuga yagaragaje ibyishimo we n’abandi bavandimwe bagize agira ati: “Turishimye cyane kandi turashimira abavandimwe bacu ibyo badukoreye. Iyo bataza kudufasha nta cyo twari kwigezaho.”

“Hakozwe byinshi hakoreshejwe abantu bake”

 Abavandimwe bacu bo mu mudugudu wa San Juan de Ilumán muri Ekwateri, ari na ho hatuye abasangwabutaka benshi bo muri Otavalo, na bo bahuye n’ibitotezo nk’ibyo. Mu mwaka wa 2014, bamaze kubona ibyangombwa, batangiye kubaka Inzu y’Ubwami. Ariko umuyobozi w’idini afatanyije n’agatsiko k’abantu barenga ijana babujije abavandimwe gukomeza kubaka. Kandi abaturage bo muri ako gace babujije Abahamya ba Yehova guteranira hamwe.

 Abavandimwe bo mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko ku biro by’ishami byo muri Ekwateri bafatanyije n’abo ku kicaro gikuru bafashije abagize iryo torero guharanira umudendezo bafite wo gukorera Imana. Abo bavandimwe bajyanye icyo kibazo mu rukiko. Ibyo byatumye abaturage bisubiraho, bemerera iryo torero kongera guteranira hamwe no kurangiza kubaka Inzu y’Ubwami. Ariko kugira ngo uburenganzira bw’abavandimwe bacu butazongera kuvogerwa n’ikindi gihe, abahagarariye umuryango wacu basabye urukiko rukuru gufata umwanzuro ku kibazo k’ingenzi cy’uko abasangwabutaka bagomba kujya bubahiriza uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwa muntu.

 Ku itariki ya 16 Nyakanga 2020, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga muri Ekwateri, akaba ari na rwo rukiko rukuru muri icyo gihugu, rwaburanishije urwo rubanza. Abavandimwe bacu b’abavoka muri Ekwateri ni bo bari bahagarariye itorero muri urwo rubanza. Nanone muri urwo rubanza hari harimo abavandimwe bane b’abavoka ku rwego mpuzamahanga. Bitewe n’ingamba zo kwirinda COVID-19 bakurikiranye urwo rubanza bari mu bihugu bitandukanye, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Iyi ni inshuro ya mbere urukiko rwemerera itsinda ry’abunganizi b’Abahamya ba Yehova gukurikirana urubanza hakoreshejwe ubwo buryo. c Iryo tsinda ryagaragaje amategeko mpuzamahanga, yemeza ko umuntu atagombye kuvutswa uburenganzira bwe, bitewe n’uko ari umusangwabutaka.

Itsinda ry’abavoka mpuzamahanga ryakoresheje ikoranabuhanga rya videwo rifasha abavandimwe bacu guharanira uburenganzira bwabo

 Abavandimwe bacu bo muri Otavalo bategerezanyije amatsiko umwanzuro w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Hagati aho bakozwe ku mutima n’ubufasha bahawe. Umusaza mu itorero rya Ilumán rikoresha Igikicuwa witwa César yaravuze ati: “Yehova akoresheje umuryango we, ashobora gukora byinshi akoresheje abantu bake.”

 Abavoka bifatanyije muri uru rubanza bose ni Abahamya ba Yehova, ni yo mpamvu bishimiye gukoresha ubumenyi bwabo nta mafaranga bahawe. Ariko birumvikana ko gutegura izo manza, kuzigeza mu nkiko no kuziburana bisaba igihe n’amafaranga. Abavoka bacu n’abandi bavandimwe bamaze amasaha arenga 380 bategura izo manza, bamara n’andi asaha arenga 240 bahindura inyandiko z’ubanza mu rurimi rwo muri Megizike. Abavoka bagera kuri 40 baturutse hirya no hino ku isi bamaze amasaha abarirwa mu magana bitegura urubanza rwo muri Ekwateri. None se amafaranga dukoresha dufasha abavandimwe bacu guharanira uburenganzira bwabo mu by’idini ava he? Ava mu mpano mutanga mukoresheje uburyo butandukanye buboneka ku rubuga rwa donate.isa4310.com. Turabashimira cyane ku bw’ubuntu mugaragaza.

a Abahamya ba Yehova banahindura ibitabo mu ndimi nyinshi zo muri Amerika y’Epfo no mu ndimi z’amarenga ziba zihariwe n’agace runaka.

b Abantu bo mu bwoko bwa Huichol nanone bitwa aba Wixáritari.

c Nubwo umuryango wacu atari wo waregwaga, abacamanza bemeye ko abavandimwe bakurikirana urubanza mu rwego rwa amicus curiae bisobanura “inshuti z’urukiko.”