Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Dukoresha ikoranabuhanga rya videwo mu materaniro

Dukoresha ikoranabuhanga rya videwo mu materaniro

26 KAMENA 2020

 Hirya no hino ku isi hari ibihugu byashyizeho itegeko ribuza abantu guhurira hamwe ari benshi. Abahamya ba Yehova bakurikiza amategeko yashyizweho n’abayobozi, maze bagateranira hamwe bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo, urugero nka porogaramu ya Zoom.

 Inteko Nyobozi yemeye gukoresha amwe mu mafaranga atangwaho impano, igurira amatorero konti ya Zoom, kugira ngo abagize itorero bage bakurikira amateraniro buri gihe kandi batekanye. Ibyo byafashije amatorero amwe n’amwe adafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ari hagati ya 15.000 na 20.000 (akoreshwa mu Rwanda), yo kugura konti yo gukoreraho amateraniro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Ubusanzwe ayo matorero yakoreshaga porogaramu y’ubuntu yakira abantu bake, kandi amateraniro ntakorwe mu mutekano usesuye. Amatorero yose akoresha konti za Zoom zaguzwe n’umuryango wacu, yiboneye ko setingi z’umutekano zayo zoroshye kandi ko ishobora kwakira abantu benshi. Kugeza ubu, amatorero asaga 65.000 yo mu bihugu bisaga 170, akoresha izo konti.

 Itorero rya Kairagi riri mu karere ka Manado, mu majyaruguru ya Sulawesi muri Indoneziya risigaye rikoresha konti ya Zoom yatanzwe n’umuryango wacu. Umuvandimwe Hadi Santoso yaravuze ati: “N’abavandimwe na bashiki bacu batamenyereye gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, babasha gukurikirana amateraniro bitabaye ngombwa ko bafungura iyo porogaramu inshuro nyinshi mu iteraniro rimwe.”

 Umuvandimwe witwa Lester Jijón, Jr, akaba ari umusaza w’itorero rya Guayacanes Oeste, riri mu karere ka Guayaquil muri Ekwateri, yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu ntibari kubona amafaranga yo kwishyura porogaramu bakoreraho amateraniro ku buryo itorero ryose ryabona uko riterana. Ariko kubera ko dufite konti nshya ya Zoom, tuba dushobora gutumira abantu benshi mu materaniro tudatinya ko dushobora kurenza umubare ntarengwa.”

 Umuvandimwe Johnson Mwanza, akaba ari umusaza w’itorero rya Ngwerere North riri mu mugi wa Lusaka muri Zambiya, yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bakunze kuvuga ko konti ya Zoom yatanzwe n’umuryango wacu, ibahuza n’abandi bavandimwe, bakumva ko Yehova abakunda kandi ko abitaho.”

 Izo konti zaguzwe mu mafaranga yatanzweho impano zo gutabara abagwiririwe n’ibiza. Ayo mafaranga ashyirwa mu mpano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose kandi amenshi muri yo atangwa binyuze kuri donate.isa4310.com. Tubashimiye impano mutanga kuko zituma hakorwa n’ibindi bikorwa byo gutabara abantu hirya no hino ku isi.—2 Abakorinto 8:14.