Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Abamisiyonari bageza ubutumwa “mu turere twa kure cyane tw’isi”

Abamisiyonari bageza ubutumwa “mu turere twa kure cyane tw’isi”

1 KAMENA 2021

 Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.” (Ibyakozwe 1:8). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bashyiraho umwete kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu bose. Icyakora, hari ibice by’isi bitarageramo ubutumwa bwiza bitewe n’ubunini cyangwa bikaba bituwe cyane. Nanone hari ibihugu bifite Abahamya bake (Matayo 9:37, 38). Ni iki gikorwa kugira ngo Ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi uko bishoboka kose?

 Kugira ngo dushyire mu bikorwa itegeko Yesu yatanze ryo kubwiriza, Komite Ishinzwe Umurimo y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yohereza abamisiyonari mu duce two hirya no hino dukeneye kubwirizwa. Ubu ku isi hose, hari abamisiyonari 3 090. a Abenshi muri bo bahawe imyitozo mu mashuri ya Bibiliya, urugero nk’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Abamisiyonari bemera kuva iwabo bakajya kubwiriza mu bindi bihugu. Kubera ko baba bakuze mu buryo bw’umwuka, barahawe imyitozo kandi bamaze igihe bakora umurimo, bafasha abandi gutangaza ubutumwa bwiza kandi bakabera urugero rwiza abashya.

Abamisiyonari bafasha kugeza ubutumwa bwiza mu gace karimo Abahamya bake

Kwita ku bamisiyonari bituma na bo bafasha abandi

 Kuri buri biro by’ishami, hari ibiro bishinzwe abakorera umurimo w’igihe cyose wihariye mu ifasi, bikorera mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Muri ibyo biro, bita ku byo abamisiyonari bakenera urugero nk’aho kuba, kwivuza hamwe n’ubufasha bagenerwa buri kwezi kugira ngo babashe kugura iby’ibanze bakenera. Mu mwaka w’umurimo wa 2020, Abahamya ba Yehova bakoresheje amafaranga asaga miriyari 26 RWF bita ku bamisiyonari. Kubera ubwo buryo bwateganyije bwo kwita kuri abo bamisiyonari, bituma bakora neza umurimo wabo kandi bakita ku matorero yo mu duce bakoreramo umurimo.

Abamisiyonari batera inkunga abagize amatorero

 Kuba abamisiyonari bakorera mu gace runaka bigira akahe kamaro? Umuvandimwe Frank Madsen, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Malawi yaravuze ati: “Kuba abamisiyonari bagira ubutwari kandi bakaba bafite n’ubumenyi, bituma bafasha abagize amatorero kubwiriza amafasi agoye urugero nko kubwiriza ahantu harinzwe cyane cyangwa uduce turimo abantu bavuga izindi ndimi. Nanone imihati bashyiraho biga ururimi ruvugwa mu gace bakoreramo umurimo n’umuco wabo bibera urugero rwiza abandi, kandi bigatera inkunga abakiri bato yo kuzakora umurimo w’igihe cyose. Dushimira Yehova kuba yaraduhaye abamisiyonari.”

 Undi muvandimwe uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu kindi gihugu yaravuze ati: “Kuba dufite abamisiyonari bigaragaza ko abagaragu ba Yehova bunze ubumwe ku isi hose. Ndetse n’abatari Abahamya ba Yehova bibonera neza ko inyigisho zo muri Bibiliya zituma tuba umuryango wunze ubumwe w’abavandimwe, aho gutandukanywa n’imico y’aho twakuriye.”

 Abamisiyonari bafasha bate ababwiriza? Umuvandimwe Paulo, wo muri Timoru y’iburasirazuba yishimira cyane ko hari abamisiyonari boherejwe mu itorero ryabo. Yaravuze ati: “Mu gace k’iwacu harashyuha cyane. Nubwo abamisiyonari baba baravuye mu duce dukonja, ntibemera ko imiterere y’ikirere k’ino ibabuza kubwiriza. Buri gitondo baza mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Nkunda kubabona basubiye gusura abantu bashimishijwe mu ma saa sita kandi muri ayo masaha haba hashyushye cyane, nanone basubira gusura abantu ku mugoroba. Bafashije abantu benshi kumenya ukuri, nange ndimo. Bakoresha ubuzima bwabo bwose bakorera Yehova, bafite ishyaka n’ibyishimo kandi ibyo bitera inkunga abagize itorero bakongera igihe bamara mu murimo wo kubwiriza.”

 Umupayiniya w’igihe cyose witwa Ketti, wo muri Malawi yavuze uko umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bafashije umuryango we. Yaravuze ati: “Igihe hazaga abamisiyonari mu itorero ryacu, ni ge ngenyine wari Umuhamya mu muryango wacu. Abo bamisiyonari baramfashije cyane, babaye inshuti z’abagize umuryango wange. Urugero rwabo rwiza rwatumye abana bange bibonera ko gukorera Yehova bituma umuntu agira ibyishimo kandi akanyurwa. Ibyo byatumye abakobwa bange batatu baba abapayiniya b’igihe cyose kandi n’umugabo wange atangira kuza mu materaniro.”

 Amafaranga yo kwita ku bamisiyonari ava he? Ava mu mpano zitangwa zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, inyinshi zikaba zitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.isa4310.com. Tubashimiye cyane impano mutanga mubikuye ku mutima.

a Hari abamisiyonari boherezwa mu matorero akeneye ababwiriza. Hari n’abandi 1 001 basura amatorero.