Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Abahamya ba Yehova na jenoside yakorewe Abayahudi—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Abahamya ba Yehova na jenoside yakorewe Abayahudi—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ku itariki ya 27 Mutarama 2023, abantu benshi bazibuka umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi. Hashize imyaka irenga 75 ubwo bwicanyi bukabije bubaye. Ibyo bishobora gutuma abantu benshi bibaza impamvu Imana yaretse ubwo bwicanyi ndengakamere bukabaho.

 Abayahudi bagezweho n’ingaruka z’ubwo bwicanyi bukabije. Hateguwe jenoside yahitanye abantu babarirwa muri za miliyoni. Hari n’abandi bantu batotezwaga kandi bishwe muri icyo gihe. Muri abo harimo Abahamya ba Yehova batotezwaga bazira ko ibyo bizera bishingiye kuri Bibiliya.

“Imibereho myiza mu gihe kizaza n’ibyiringiro”

 Abantu bahangayikishwa nuko hashobora kuzongera kubaho ubwicanyi bumeze nka jenoside yakorewe Abayahudi. Twishimira ko Bibiliya igaragaza ko mu gihe kizaza ibintu bibabaje nk’ibyo bitazongera kubaho ukundi.

  •   “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’”—Yeremiya 29:11. a

 Ibyo bintu byiza bizasohora, igihe Yehova Imana azakuraho ibibi n’ingaruka zabyo. Vuba aha Imana:

  •   Izavanaho abantu babi bababaza abandi.—Imigani 2:22.

  •   Izavanaho imibabaro.—Ibyahishuwe 21:4.

  •   Izazura abapfuye bongere kuba bazima.—Yohana 5:28, 29.

 Ushobora kwiringira ihumure Bibiliya itanga. Kugira ngo usobanukirwe impamvu wakwiringira Bibiliya, turagutera inkunga yo kwiga amasomo ya Bibiliya atangwa ku buntu.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.