Soma ibirimo

Byagendekeye bite Abahamya ba Yehova mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi?

Byagendekeye bite Abahamya ba Yehova mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi?

 Abahamya ba Yehova bagera ku 1.500 barishwe muri jenoside yakorewe Abayahudi. Mu Budage no mu bindi bihugu byose byayoborwaga n’Abanazi, harimo Abahamya bagera kuri 35.000. Ntituzi icyo buri wese yazize. Ubushakashatsi burimo burakorwa buzatuma tumenya umubare w’abahitanywe n’iyo jenoside n’icyabahitanye.

 Bapfuye bate?

  • Icyuma Abanazi bakoreshaga baca abantu imitwe

      Barishwe: Abahamya bagera kuri 400 biciwe mu Budage no mu bindi bihugu byayoborwaga n’Abanazi. Abenshi bajyanywe mu nkiko bakatirwa urwo gupfa, maze bacibwa imitwe. Abandi bo bishwe barashwe cyangwa bamanitswe, batigeze bakatirwa n’urukiko.

  •   Bafungiwe mu mimerere igoye: Abahamya basaga 1000 bapfiriye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’Abanazi no muri gereza zabo. Bamwe bapfuye bazize gukora imirimo ivunanye cyane, gukorerwa iyicarubozo, inzara, ubukonje bukabije, indwara cyangwa bakazira kutavurwa neza. Hari n’abandi bapfuye bakimara kurekurwa igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangiraga kubera ubuzima bubi babayemo.

  •   Izindi mpamvu: Abahamya bamwe bapfiriye mu byumba birimo ibyuka bihumanya, bapfa bazize ko bageragerejweho imiti cyangwa uburyo bwo kuvura cyangwa nanone batewe inshinge zirimo imiti yica.

 Kuki batotezwaga?

 Abahamya ba Yehova batotezwaga bazira ko bakurikiza inyigisho zo muri Bibiliya. Igihe leta y’Abanazi yabasabaga gukora ibintu Bibiliya ibabuza, Abahamya banze kubikora. Bahisemo “kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyakozwe 5:29). Dore ibintu bibiri bigaragaza uko Abahamya bashyize mu bikorwa ayo magambo:

  1.   Bakomeje kutivanga muri poritiki. Abahamya ba Yehova bo mu gihe cy’Abanazi na bo ntibivangaga muri poritiki nk’uko bimeze ku Bahamya bo muri iki gihe (Yohana 18:36). Ibyo byatumye banga:

    •   Kujya mu gisirikare cyangwa gushyigikira intambara.—Yesaya 2:4; Matayo 26:52.

    •   Gutora cyangwa kujya mu ishyaka ry’Abanazi.—Yohana 17:16.

    •   Kuvuga amagambo yo gusingiza Hitileri.—Matayo 23:10; 1 Abakorinto 10:14.

  2.   Bakomeje ibikorwa by’idini ryabo. Nubwo Abahamya ba Yehova bari barabujijwe kuyoboka idini ryabo, bakomeje:

 Umwarimu wo muri kaminuza wigisha amateka witwa Robert Gerwarth yavuze ko Abahamya ba Yehova ari “bo bantu bonyine batotejwe bazira ibyo bizera mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitileri.” a Abandi bantu bari bafunganywe n’Abahamya mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, bishimiraga ukuntu bakomeje gushikama. Umwe mu mfungwa zakomokaga muri Otirishiya yagize ati: “Abahamya ntibajya mu ntambara. Aho kugira ngo bice abandi, bemera kwicwa.”

 Bapfiriye he?

  •   Ibigo byakoranyirizwagamo imfungwa: Abahamya benshi bapfiriye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Bafungiwe mu bigo byari i Auschwitz, Buchenwald, Dachau, Flossenbürg, Mauthausen, Neuengamme, Niederhagen, Ravensbrück, n’i Sachsenhausen. Mu kigo cya Sachsenhausen cyonyine, hapfiriye Abahamya bagera kuri 200.

  •   Gereza: Abahamya benshi bishwe urubozo bari muri gereza. Abandi bo bapfuye bazize ihohoterwa bakorewe igihe bahatwaga ibibazo.

  •   Aho bicirwaga: Abahamya ba Yehova biciwe muri za gereza ziri i Berlin-Plötzensee, Brandenburg, na Halle/Saale. Nanone hari raporo zigaragaza ko hari utundi duce tugera kuri 70 Abahamya ba Yehova biciwemo.

 Amazina ya bamwe mu bishwe

  •  Izina: Helene Gotthold

     Aho yiciwe: Plötzensee (Berlin)

     Helene, ni umugore wari ufite abana babiri, kandi yari yaragiye afungwa inshuro nyinshi. Mu mwaka wa 1937, yarahohotewe cyane igihe yarimo ahatwa ibibazo ku buryo inda yari atwite yavuyemo. Ku itariki ya 8 Ukuboza 1944, yishwe aciwe umutwe ubwo yari muri gereza ya Plötzensee, iri i Berlin.

  •  Izina: Gerhard Liebold

     Aho yiciwe: Brandenbourg

     Ku itariki ya 6 Gicurasi 1943 Gerhard wari ufite imyaka 21 yishwe aciwe umutwe. Icyo gihe hakaba hari hashize imyaka ibiri se na we yiciwe muri iyo gereza aciwe umutwe. Agiye kwicwa, yandikiye ibaruwa abagize umuryango we na fiyanse we irimo amagambo agira ati: “Iyo umwami atampa imbaraga, sinari gushobora kwihangana.”

  •  Izina: Rudolf Auschner

     Aho yiciwe: Halle/Saale

     Ku itariki ya 22 Nzeri 1944, Rudolf wari ufite imyaka 17 yishwe aciwe umutwe. Agiye kwicwa, yandikiye mama we ibaruwa agira ati: “Abavandimwe benshi baciye muri ibi bigeragezo, nange ngomba kubinyuramo.”

a Igitabo Hitler’s Hangman: The Life of Heydrich, ku ipaji ya 105.