Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 10

Bibiliya yamfasha ite?

Bibiliya yamfasha ite?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Bibiliya igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Niba ari uko bimeze, ubwo Bibiliya ishobora kuguha ubuyobozi ukeneye.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: David atwaye imodoka none ageze ahantu atazi. Yitegereje neza asanga yayobye. Agomba kuba yanyuze mu muhanda utari wo.

Iyo uza kuba David, wari gukora iki?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Hari ibintu byinshi wakora:

  1. 1. Kuyoboza.

  2. 2. Kureba ku ikarita.

  3. 3. Gukomeza kugenda, wibwira ko uri buze kugera aho ushaka.

Uko bigaragara, ukoze icyo cya gatatu nta cyo cyakugezaho.

Icya kabiri gishobora kugufasha kurusha icya mbere, kuko n’ubundi uba ufite iyo karita kandi iri bukomeze kukuyobora mu rugendo rwose.

Bibiliya na yo ishobora kugufasha muri ubwo buryo.

Icyo gitabo kigurishwa cyane gishobora

  • kugufasha mu bibazo uhura na byo buri munsi

  • kugufasha kwimenya no kurushaho kuba umuntu mwiza

  • kukwereka uko wagira ubuzima bwiza kurusha ubundi

IBISUBIZO BY’IBIBAZO BIKOMEYE MU BUZIMA

Kuva tukimenya kuvuga, tubaza ibibazo nk’ibi ngo:

  • Kuki ikirere ari ubururu?

  • Inyenyeri zikozwe mu ki?

Iyo tumaze gukura dutangira kwibaza ku bibazo biri hirya no hino ku isi.

Wabyifatamo ute umenye ko ibisubizo by’ibyo bibazo bimaze igihe biri muri Bibiliya?

Abantu benshi bavuga ko Bibiliya irimo inkuru z’impimbano n’imigani, ko itagihuje n’igihe, cyangwa ko kuyisobanukirwa bigoye. Ariko se mu by’ukuri Bibiliya ni yo kibazo, cyangwa ikibazo ni ibyo abantu babwiwe kuri Bibiliya? Ese baba barabwiwe ibinyoma?

Urugero, hari abantu batekereza ko Bibiliya ivuga ko Imana ari yo itegeka iyi si. Ariko se ibyo bishoboka bite? Iyi si yarenze igaruriro. Yuzuyemo imibabaro, uburwayi n’urupfu, ubukene n’ibiza. None se byashoboka bite ko Imana irangwa n’urukundo yateza ibyo byose?

Ese wakwishimira kumenya igisubizo? Uramutse umenye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’utegeka isi, bishobora kugutangaza.

Nta gushidikanya ko wabonye ko inama zitangwa muri aka gatabo zishingiye kuri Bibiliya. Abahamya ba Yehova bemera badashidikanya ko Bibiliya irimo ubuyobozi bwiringirwa. Ibyo biterwa n’uko ‘yahumetswe n’Imana, kandi ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Gusuzuma icyo gitabo cya kera ariko kirimo inama zihuje n’igihe tugezemo, byakugirira akamaro.