Soma ibirimo

Kuki abantu bapfa?

Kuki abantu bapfa?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Kwibaza impamvu abantu bapfa ni ibintu bisanzwe, cyane cyane iyo twapfushije abacu. Bibiliya igira iti “urubori rutera urupfu ni icyaha.”​—1 Abakorinto 15:56.

Kuki abantu bose bakora icyaha kandi bagapfa?

 Abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bapfuye bitewe n’uko bacumuye ku Mana (Intangiriro 3:17-19). Kubera ko Imana ari yo ‘soko y’ubuzima,’ nta zindi ngaruka zitari urupfu uko kwigomeka kwabo kwari kubagezaho.​—Zaburi 36:9; Intangiriro 2:17.

 Adamu yaraze abamukomotseho bose ingaruka z’icyaha. Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Abantu bose bapfa kubera ko ari abanyabyaha.​​—Abaroma 3:23.

Uko urupfu ruzavanwaho burundu

 Yehova yatanze isezerano rivuga ko “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose” (Yesaya 25:8). Kugira ngo abigereho agomba kubanza kuvanaho icyaha, ari cyo gitera urupfu. Ibyo Imana izabikora binyuze kuri Yesu Kristo “ukuraho icyaha cy’isi.”​—Yohana 1:29; 1 Yohana 1:7.