Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese koko Abayahudi baje i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, bari baturutse “mu mahanga yose ari munsi y’ijuru”?

Umuhanda w’i Yerusalemu wuzuyemo abantu kuri Pentekote yo mu wa 33.

Uretse inkuru ya Bibiliya iri mu Byakozwe 2:5-11, umwanditsi w’Umuyahudi witwa Philon yanditse inkuru ivuga ibyerekeye imbaga y’abantu baje i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu wa 33.

Philon yanditse iby’abantu bazaga i Yerusalemu kwizihiza Pentekote, agira ati “abantu batagira ingano bo mu migi myinshi bacaga iy’amazi cyangwa iy’ubutaka baturutse iburasirazuba, iburengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru.” Nanone yavuze amwe mu magambo yo mu ibaruwa Agiripa wa I wari umwuzukuru wa Herode yandikiye Umwami w’Abami wa Roma witwaga Caligula. Muri iyo baruwa Agiripa yavuze ibirebana na Yerusalemu agira ati “uwo Mugi Mutagatifu . . . si umurwa mukuru w’intara ya Yudaya gusa, ahubwo ni n’uw’ibindi bihugu kuko wagiye wohereza abakoloni mu bihugu byo hafi aho.”

Agiripa yerekanye urutonde rw’ibihugu Abayahudi bakoronizaga. Muri byo harimo Mezopotamiya, Afurika ya Ruguru, Aziya Ntoya, u Bugiriki n’ibirwa byo mu nyanja ya Mediterane. Intiti yitwa Joachim Jeremias yagize iti “nubwo urwo rutonde rutavuga iby’ingendo z’i Yerusalemu, icyo gitekerezo kirimo mu buryo butagaragara, kuko Abayahudi bakuru bose basabwaga kujya gusengera Imana i Yerusalemu.”—Gutegeka kwa Kabiri 16:16.

Abayahudi bazaga mu minsi mikuru i Yerusalemu bararaga he?

Amatongo y’icyumba cyo kogeramo i Yerusalemu

I Yerusalemu haberaga iminsi mikuru itatu buri mwaka. Iyo minsi mikuru ni Pasika, Pentekote n’umunsi mukuru w’Ingando. Mu kinyejana cya mbere, Abayahudi batagira ingano bahuriraga muri uwo mugi baturutse hirya no hino muri Isirayeli n’ahandi (Luka 2:41, 42; Ibyakozwe 2:1, 5-11). Abo bantu bose bagombaga kubona aho barara.

Bamwe bacumbikirwaga n’incuti, abandi bakarara mu mahoteli cyangwa mu mazu y’amacumbi. Icyakora abenshi bararaga mu mahema babaga bashinze mu murwa hagati cyangwa iruhande rw’inkuta z’umurwa. Mu minsi ya nyuma Yesu yamaze i Yerusalemu, yacumbitse mu mugi wari hafi aho witwa Betaniya.Matayo 21:17.

Hafi y’urusengero rw’i Yerusalemu havumbuwe amatongo y’amazu yari afite ubwogero bwinshi. Hari abatekereza ko ayo mazu yari amahoteli, aho abo bantu bashobora kurara kandi bakahogera mbere yo kujya mu rusengero. Hari inyandiko yavumbuwe muri ayo mazu yerekana ko Theodotus wari umutambyi n’umuyobozi w’isinagogi yo muri ako gace, yari “yarubatse isinagogi yo gusomeramo igitabo cya Torah [cyangwa amategeko]. . . . Nanone yubatse amacumbi n’ibyumba birimo amazi byakoreshwaga n’abantu babaga baturutse kure.”