Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Niboneye ko Yehova agira imbabazi n’impuhwe

Niboneye ko Yehova agira imbabazi n’impuhwe
  • IGIHE YAVUKIYE: 1954

  • IGIHUGU: KANADA

  • KERA: NARI UMUTEKAMUTWE KANDI NAKINAGA URUSIMBI

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu gace gakennye ko mu mugi wa Montréal. Igihe nari mfite amezi atandatu gusa, data yarapfuye maze mama asigara aturera wenyine kandi ni jye bucura mu bana umunani.

Uko nagendaga nkura, nagendaga ndushaho gukunda ibiyobyabwenge, gukina urusimbi no kwifatanya n’abagizi ba nabi. Maze kugira imyaka icumi, natangiye kujya nkorana n’indaya zantumaga ibintu kandi nkaguriza abantu amafaranga mbasaba inyungu nyinshi bikabije. Nakundaga kubeshya no gutekera abantu umutwe kugira ngo mbarye utwabo. Byageze aho bimbera nk’ibiyobyabwenge.

Igihe nari mfite imyaka 14, nari maze kuba umuhanga mu gutekera abantu umutwe. Urugero, nashoboraga kugura ibintu byinshi bisize zahabu, urugero nk’amasaha, ibikomo n’impeta maze ngateraho kashe yemeza ko bikoze muri zahabu iri ku gipimo cya 14, hanyuma nkabigurisha ku mihanda cyangwa muri za parikingi z’amaduka. Nari naratwawe no kubona amafaranga ntavunikiye. Hari igihe mu munsi umwe nungutse amadolari 10.000 (hafi miriyoni 7 z’amanyarwanda).

Igihe nari mfite imyaka 15 nirukanywe mu kigo ngororamuco hanyuma mbura aho mba. Nararaga mu mihanda, mu busitani cyangwa incuti zanjye zikancumbikira.

Incuro nyinshi abapolisi baramfataga bakampata ibibazo bitewe n’ibikorwa nakoraga byo kuriganya abantu. Icyakora sinigeze mfungwa kuko ntacuruzaga ibintu byibwe. Ariko natangaga amande menshi kubera ibicuruzwa bya magendu, nkerekana ibyangombwa by’ibihimbano kandi ngacuruza ntabifitiye uruhushya. Kubera ko nta muntu natinyaga, nagurizaga abantu amafaranga nkabasaba inyungu nyinshi bikabije. Ibyo byari biteje akaga kandi hari igihe nagendanaga imbunda, rimwe na rimwe nkaba ndi kumwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Nabonye Bibiliya bwa mbere igihe nari mfite imyaka 17. Icyo gihe umugore w’incuti yanjye twabanaga yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Icyakora amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya yagenderagaho yarambangamiraga bituma muta njya kwibanira n’undi mugore.

Ibintu byaje guhinduka igihe uwo mugore twari dusigaye tubana na we yatangiraga kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya. Yarahindutse, kandi natangajwe n’ukuntu yagendaga aba umuntu w’umugwaneza kandi wihangana. Yansabye ko tujyana mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ndabyemera. Nakiriwe n’abantu b’abagwaneza kandi biyubashye. Bari batandukanye n’abandi cyane. Sinari narigeze numva ko mfite agaciro mu muryango wanjye, kandi kuva mu bwana bwanjye sinari narigeze nkundwa cyangwa ngo ngaragarizwe ineza. Urukundo rurangwa n’ubwuzu nagaragarijwe n’Abahamya ba Yehova ni rwo nifuzaga. Igihe bansabaga ko banyigisha Bibiliya, nabyemeye nishimye.

Ibyo nize muri Bibiliya byarokoye ubuzima bwanjye. Narimo ncura umugambi wo kujya kwiba mfatanyije n’abandi bantu babiri kugira ngo ngaruze amadolari arenga 50.000 nari naratakaje mu rusimbi. Nshimishwa cyane n’uko ntagiyeyo. Abo twari kujyana bakomeje uwo mugambi, maze umwe muri bo arafatwa arafungwa undi aricwa.

Uko nakomezaga kwiga Bibiliya, ni ko nagendaga mbona ko hari ibintu byinshi ngomba guhindura. Urugero, nasobanukiwe ibivugwa mu 1 Abakorinto 6:10, hagira hati “abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.” Igihe nasomaga uwo murongo, namenye ukuntu ibyo nakoraga ari bibi cyane amarira arisuka. Naje kubona ko ngomba guhinduka mu buryo bwuzuye (Abaroma 12:2). Nari umunyarugomo kandi nariyenzaga, ndetse nkabeshya cyane.

Icyakora nanone kwiga Bibiliya byatumye menya ko Yehova agira impuhwe n’imbabazi (Yesaya 1:18). Nasenze nshyizeho umwete, nsaba Yehova ko yamfasha gucika ku ngeso nari mfite, kandi koko yagiye amfasha buhoro buhoro maze ndahinduka. Intambwe y’ingenzi twateye jye na wa mugore twabanaga ni uko twasezeranye imbere y’amategeko.

Ubu ndacyariho kuko nakurikije amahame yo muri Bibiliya

Nagize imyaka 24 narashatse kandi mfite abana batatu. Icyo gihe nagombaga gushaka akazi kemewe n’amategeko. Icyakora nari narize amashuri make kandi sinari nzwi. Nanone nongeye gusenga Yehova mutitiriza, hanyuma njya gushaka akazi. Nabwiraga abo najyaga gusaba akazi ko nifuza guhindura imyifatire ngakora akazi ka ba nyakabyizi katarangwamo uburiganya. Hari n’igihe nababwiraga ko niga Bibiliya kandi ko nshaka kuba umuntu mwiza. Abenshi muri bo banyimye akazi. Amaherezo, nyuma yo guhishurira uwambazaga ibibazo amateka mabi nanyuzemo, yarambwiye ati “ndumva ngomba kuguha akazi, nubwo ntazi mu by’ukuri impamvu ibinteye.” Ntekereza ko icyo cyari igisubizo cy’amasengesho yanjye. Nyuma y’aho jye n’umugore wanjye twarabatijwe tuba Abahamya ba Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu ndacyariho kubera ko ndi Umukristo kandi nkaba nkurikiza amahame yo muri Bibiliya. Mfite umuryango mwiza, kandi mfite umutimanama utancira urubanza kuko nzi neza ko Yehova yambabariye.

Hashize imyaka 14 ndi umupayiniya cyangwa umubwiriza umara igihe kirekire mu murimo, mfasha abandi kumenya icyo Bibiliya yigisha. Vuba aha, umugore wanjye na we yifatanyije nanjye muri uwo murimo. Nshimishwa n’uko muri iyi myaka 30 ishize, maze gufasha abantu 22 dukorana, na bo bagatangira gusenga Yehova. Ndacyajya mu maduka ariko ntagiye kuriganya abantu nk’uko kera nabigenzaga. Ubu iyo ngiyeyo, akenshi mba ngiye kubwira abandi ibyo nizera. Nifuza kubagezaho ubutumwa bw’ibyiringiro buvuga ko abantu bazaba mu isi nshya itarangwamo uburiganya.Zaburi 37:10, 11.