Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Ni irihe somo twavana ku mugizi wa nabi?

Ni irihe somo twavana ku mugizi wa nabi?

Umugizi wa nabi dushaka kuvanaho isomo ni uwo Yesu arimo avugisha kuri iyi shusho. Uwo mugizi wa nabi yari ababajwe n’ibyaha bye. Yabwiye Yesu ati “uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.” Nk’uko ubibona kuri iyi shusho, Yesu arimo aravugana na we. Ese uzi icyo arimo amubwira? * Yesu arimo aramubwira ati “ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”

Utekereza ko iyo paradizo izaba imeze ite?— Kugira ngo tumenye igisubizo cy’ukuri, reka tugire icyo tuvuga kuri paradizo Imana yahaye umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva. Iyo paradizo yari he? Ese yari mu ijuru cyangwa yari ku isi?

Niba ushubije ko yari ku isi, ibyo uvuze ni ukuri. Ku bw’ibyo, niba tuvuze ko umugizi wa nabi azaba muri “paradizo,” dushobora kuvuga ko azaba kuri iyi isi izahinduka paradizo. Iyo paradizo izaba imeze ite? — Reka tubisuzume.

Bibiliya ivuga ko Yehova amaze kurema abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva, yabashyize muri paradizo hano ku isi. Iyo paradizo yitwaga “ubusitani bwa Edeni.” Ese uriyumvisha ukuntu “ubusitani bwa Edeni” bwari bwiza?— Koko rero ubwo busitani bwari bwiza cyane kuruta ubundi bwose abantu babonye.

Ubitekerezaho iki? Ese Yesu azaza ku isi kubana n’uwo mugizi wa nabi wari ubabajwe n’ibyaha bye?— Oya, Yesu azaba ari mu ijuru ari umwami w’ubwami buzategeka isi izaba yahindutse paradizo. Ku bw’ibyo, Yesu azaba ari kumwe n’umugizi wa nabi, mu buryo bw’uko azamuzura maze akitabwaho ari muri paradizo. None se kuki Yesu azemera ko umuntu wahoze ari umugizi wa nabi aba muri paradizo?— Reka na byo tubisuzume.

Ni byo koko uwo mugizi wa nabi yakoze ibibi byinshi. Ariko n’abandi bantu benshi babarirwa muri za miriyari babaye hano ku isi, bagiye bakora ibyaha. Icyakora abenshi muri bo babitewe n’uko batigeze bigishwa ibyerekeye Yehova n’ibyo adusaba.

Ni yo mpamvu abantu benshi, hakubiyemo n’uwo mugizi wa nabi Yesu yavuganye na we ari ku giti cy’umubabaro, bazazukira kuba muri paradizo ku isi. Bazigishwa bamenye ibyo Imana ishaka. Icyo gihe ni bwo bazagaragaza niba bakunda Yehova by’ukuri koko.

None se bazagaragaza bate ko bakunda Yehova?Bazabyerekana bakora ibyo Imana ishaka. Koko rero, kuba muri paradizo, uhorana n’abantu bakunda Yehova kandi na bo bakundana, bizaba bishimishije cyane.

Soma iyi mirongo muri Bibiliya yawe

^ par. 3 Niba urimo usomera umwana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba gutuza, ugashishikariza umwana kugira icyo avuga.