UMUNARA W’UMURINZI Kamena 2013 | Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?

Imana ni yo yonyine izavanaho urwikekwe n’ivangura ry’amoko. Izabikora ite kandi ryari?

INGINGO Y'IBANZE

Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi yose

Urwikekwe ni iki? Kuki twavuga ko ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye ariko kikaba cyogeye ku isi hose?

INGINGO Y'IBANZE

Urwikekwe ruzashira ryari?

Ibintu byabaye bigaragaza ko Bibiliya irimo ifasha abantu bo mu moko atandukanye kunesha urwikekwe. Ese ruzashira burundu?

EGERA YEHOVA

Yehova ‘ntarobanura ku butoni’

Imana yumva amasengesho y’abagaragu bayo ititaye ku ibara ry’uruhu, igihugu cyangwa urwego rw’imibereho. Ibyo tubibwirwa n’iki?

Ubutunzi bw’agaciro bwamaze igihe kirekire buhishwe

Menya uko Bibiliya ya kera y’ikinyajeworujiya yavumbuwe.

Ese birakwiriye gusenga abatagatifu?

Uko Bibiliya ibona ibyo gusenga abatagatifu bifitanye isano n’igisubizo cy’ikibazo kigira kiti “ese twagombye gutinya kwegera Imana?

JYA WIGISHA ABANA BAWE

Ni irihe somo twavana ku mugizi wa nabi?

Igihe Yesu yari agiye gupfa, yasezeranyije umugizi wa nabi bari kumwe ko bazabana muri paradizo. Ni iki yashakaga kuvuga? Kandi se iyo paradizo izaba imeze ite?

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Nubwo abantu benshi bashyiraho imihati ngo ku isi habe amahoro, abantu ntibashoboye kubigeraho. Menya impamvu.

Ibindi wasomera kuri interineti

Ese Abahamya ba Yehova borohera abantu bo mu yandi madini?

Sobanukirwa uko koroherana ari ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri.