Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese inama Bibiliya itanga ziracyafite akamaro?

Ese inama Bibiliya itanga ziracyafite akamaro?

BAMWE BARABIHAKANA. Hari umuganga wavuze ko gutanga inama wifashishije Bibiliya, ari nko kwigisha shimi ukoresheje igitabo cyo mu myaka ya 1920. Umuntu utemera Bibiliya ashobora no kuvuga ko ari nko gukoresha agatabo karimo amabwiriza ya mudasobwa ya kera kandi ufite igezweho. Muri make bavuga ko Bibiliya itagihuje n’igihe.

None se kuki umuntu yakoresha icyo gitabo cya kera kandi isi yarateye imbere mu by’ikoranabuhanga? Ubundi se, imbuga za interineti nyinshi ntizitanga inama n’ubuyobozi bihuje n’igihe! Ibiganiro byo kuri tereviziyo n’ibindi bitangazamakuru biba birimo inama z’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze y’abantu n’imibereho yabo, iz’abantu bakomeye n’iz’abanditsi. Nanone hari amazu agurisha ibitabo birimo inama zafasha abantu, kandi biragurwa cyane.

Ese ko hari ahantu henshi twashakira inama zihuje n’igihe, kuki twakwigora tuzishakira muri Bibiliya imaze imyaka 2.000 yanditswe? Ese aho ba bantu batemera Bibiliya, ntibaba baravuze ukuri? Oya. Ubumenyi n’ikoranabuhanga bigenda bihinduka, ariko imiterere y’umuntu ntihinduka. Muri iki gihe na bwo abantu bifuza kumenya intego y’ubuzima, kugira ibyishimo, umutekano, umuryango mwiza n’inshuti nziza.

Nubwo Bibiliya yanditswe kera, igira icyo ivuga kuri izo ngingo n’ibindi bintu bitandukanye. Uretse n’ibyo, yahumetswe n’Umuremyi wacu. Ishobora kutuyobora mu mibereho yacu yose kandi ikaduha ibikenewe byose ngo duhangane n’ibibazo (2 Timoteyo 3:16, 17). Ikindi kandi, itanga inama zihora zihuje n’igihe, zitazigera zita agaciro. Bibiliya igira iti: “Ijambo ry’Imana ni rizima.”—Abaheburayo 4:12.

Ese ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri? Ese Bibiliya ihuje n’igihe? Ese inama itanga ziracyafite akamaro? Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi, ari na yo ya mbere muri nomero zihariye, izadufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.