Soma ibirimo

Bibiliya ni iki?

Bibiliya ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya irimo ibitabo byahumetswe 66. Yanditswe mu gihe kingana n’imyaka 1 600. Bibiliya irimo ubutumwa bwaturutse ku Mana ni ukuvuga “Ijambo ry’Imana”.—1 Abatesalonike 2:13.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Ukuri ku birebana na Bibiliya

  •   Ni nde wanditse Bibiliya? Imana ni yo Mwanditsi wa Bibiliya, yakoresheje abagabo bagera kuri 40 kugira ngo bayandike. Muri abo bagabo harimo Mose, umwami Dawidi, Matayo, Mariko, Luka na Yohana. a Imana yababwiraga ibitekerezo byayo bakabyandika.—2 Timoteyo 3:16.

     Dufate urugero: Iyo umuyobozi abwiye umunyamabanga we kwandika ibaruwa, iyo baruwa iba irimo ibitekerezo by’uwo muyobozi. Ubwo rero iyo baruwa iba ari iy’uwo muyobozi nubwo yanditswe n’umunyamabanga. Muri ubwo buryo, nubwo Imana yakoresheje abantu ngo bandike ubutumwa bwayo, Imana ni yo Mwanditsi wa Bibiliya.

  •   Ijambo “Bibiliya” risobanura iki? Ijambo “Bibiliya” rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki biblia, risobanura ngo: “ibitabo bito.” Nyuma yaho, ijambo biblia ryaje gukoreshwa risobanura ibitabo bito byashyizwe hamwe bigakora Bibiliya.

  •   Bibiliya yanditswe ryari? Bibiliya yanditswe mu gihe k’imyaka irenga 1 600. Batangiye kuyandika mu mwaka wa 1513 M.Y., hanyuma irangira mu mwaka wa 98 N.Y.

  •   Haba hari inyandiko ya Bibiliya y’umwimerere? Oya. Nta mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya ukiriho. Ibyo biterwa nuko abayanditse bakoreshaga ibikoresho bitaramba urugero nk’imfunzo n’impu, kandi ni byo byabonekaga. Icyakora, abandukuzi b’abahanga bamaze ibinyejana byinshi bandukura izo nyandiko babyitondeye, kandi bakazibika neza kugira ngo abantu bazabaho mu bihe biri imbere bazabashe gusoma ibyari bizikubiyemo.

  •   “Isezerano rya Kera” n’“Isezerano Rishya” ni iki? Icyo abantu bakunze kwita Isezerano rya Kera ni igice cya Bibiliya cyanditswe mu Giheburayo, b nanone kitwa Ibyanditswe by’Igiheburayo. Naho icyo abantu bakunda kwita Isezerano Rishya kerekeza ku gice cya Bibiliya cyanditswe mu Kigiriki nanone kitwa Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Ibyo bice byombi ni byo bigize igitabo kitwa Ibyanditswe Byera. c

  •   Bibiliya ikubiyemo iki? Ibice bitandukanye byo muri Bibiliya birimo amateka, amategeko, ubuhanuzi, ibisigo, imigani, indirimbo n’amabaruwa.—Reba “ Urutonde rw’ibitabo byo muri Bibiliya.”

 Ni ibiki bivugwa muri Bibiliya?

 Bibiliya itangira itubwira muri make ukuntu Imana Ishobora byose yaremye ijuru n’isi. Imana yakoresheje Bibiliya itumenyesha izina ryayo, ari ryo Yehova kandi isaba abantu kuyimenya.—Zaburi 83:18.

 Bibiliya isobanura uko Imana yaharabitswe n’uko izeza izina ryayo.

 Nanone Bibiliya iduhishurira umugambi Imana ifitiye isi n’abantu kandi ko mu gihe kizaza izagira icyo ikora ngo ivaneho ibiteza abantu imibabaro bahura na yo.

 Bibiliya itanga inama zadufasha mu buzima bwa buri munsi. Urugero:

  •   Kubana neza n’abandi. “Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—Matayo 7:12.

     Icyo bisobanura: Tugomba gufata abandi nk’uko twifuza ko badufata.

  •   Guhangana n’imihangayiko. “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”—Matayo 6:34.

     Icyo bisobanura: Aho kugira ngo duhangayikishwe n’ibizatubaho mu gihe kiri imbere, byaba byiza twibanze ku bibazo dufite uyu munsi.

  •   Kugira umuryango mwiza. “Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”—Abefeso 5:33.

     Icyo bisobanura: Urukundo no kubahana ni byo bituma abagize umuryango bagira ibyishimo.

 Ese Bibiliya yaba yarahindutse?

 Oya. Abahanga mu bya Bibiliya bagereranyije kopi ya Bibiliya dufite ubu hamwe n’inyandiko za kera zandikishijwe intoki, babona ko ubutumwa buyikubiyemo butigeze buhinduka. Kandi ibyo birumvikana rwose, niba Imana ishaka ko abantu basoma ubutumwa bwayo kandi bakabusobanukirwa, izakomeza kuburinda nta kabuza. dYesaya 40:8.

 Kuki hariho ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya?

 Muri iki igihe abasoma Bibiliya benshi ntibasobanukiwe indimi zakoreshejwe muri Bibiliya za kera. Bibiliya irimo “ubutumwa bwiza” bugenewe “amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 14:6). Ni yo mpamvu abantu bakeneye kubona Bibiliya mu rurimi bumva neza, bakayisoma kandi bagasobanukirwa neza ubutumwa buturuka ku Mana.

 Hari ubwoko butatu bw’ingenzi bw’ubuhinduzi:

  •   Bibiliya zahinduwe ijambo ku ijambo ni ukuvuga ko bahinduye buri jambo aho bishoboka hose.

  •   Bibiliya zahinduye ibitekerezo ni ukuvuga ko bakoresheje amagambo bashaka kumvikanisha ibyavuzwe mu mwandiko w’umwimerere.

  •   Bibiliya zahinduwe basubiramo ibyavuzwe ni ukuvuga ko basubiragamo umwandiko bakoresheje amagambo yabo kugira ngo bawuryoshye. Icyakora kuba abo bahinduzi bihatira gutuma izo Bibiliya zorohera abazisoma, bituma ibitekerezo byo mu mwandiko w’umwimerere bihinduka.

 Bibiliya ihinduye neza ni ikoresha ururimi rwumvikana, igahindura umwandiko w’umwimerere ijambo ku rindi igihe cyose imikoreshereze y’ururimi ibyemera, kugira ngo bageze ku bantu ubutumwa buturuka ku Mana kandi buhuje n’ukuri. e

 Ni nde wagenaga ibyagombaga kwandikwa muri Bibiliya?

 Imana ni yo yahisemo ibigomba gushyirwa muri Bibiliya, kuko ari yo Mwanditsi wayo. Yahisemo ishyanga rya Isirayeli ngo ribe ari ryo ‘ribika amagambo yera y’Imana,’ akubiye mu Byanditswe by’Igiheburayo.—Abaroma 3:2.

 Ese hari bimwe mu bitabo byo muri Bibiliya byabuze?

 Oya. Bibiliya iruzuye, nta gitabo na kimwe “cyabuze.” Hari abashobora kuvuga ko hari bimwe mu bitabo bya kera byahishwe kandi byaragombaga kujya muri Bibiliya. f Icyakora, Bibiliya ubwayo irimo ibihamya bigaragaza ko ibivugwamo bihuje n’ukuri (2 Timoteyo 1:13). Nanone dukurikije ibyo, ibitabo byose byahumetswe n’Imana biruzuzanya. Ariko ibyo si ko bimeze ku bitabo byose bya kera abantu bavuga ko byagombye kuba biri muri Bibiliya. g

 Uko wabona imirongo muri Bibiliya

  Urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya

a Niba wifuza kubona urutonde rw’ibitabo byose bya Bibiliya, ababyanditse n’igihe byandikiwe, reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo: “Urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya.”

b Bimwe mu bitabo bya Bibiliya byanditswe mu rurimi rw’Icyarameyi, rumeze nk’Igiheburayo.

c Abenshi mu basoma Bibiliya bahitamo gukoresha imvugo ngo “Ibyanditswe by’Igiheburayo” hamwe n’“Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo.” Ibyo bituma abantu batumva ko “Isezerano rya Kera” ritagihuje n’igihe kandi ko ryasimbuwe n’“Isezerano Rishya.”

d Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Bibiliya yaba yarahindutse?

e Abantu benshi bakunda gusoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kubera ko ihuje n’ukuri kandi yumvikana neza. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ihuje n’ukuri?

f Izo nyandiko zihurijwe mu cyo bita Apocrypha. Dukurikije igitabo Encyclopædia Britannica, “Ijambo Apocrypha ryerekeza ku bitabo bitahumetswe cyangwa ibitabo bitemewe mu rutonde rw’ibitabo byo muri Bibiliya.

g Niba wifuza kumenya byinshi, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese hari andi Mavanjiri avuga ibya Yesu?