Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IHUMURE MU GIHE WAPFUSHIJE

Icyagufasha kwihangana—Icyo wakora ubu

Icyagufasha kwihangana—Icyo wakora ubu

Uramutse ushaka inama zigufasha kwihangana mu gihe wapfushije ushobora kubona nyinshi cyane, ariko hakaba izigufasha kurusha izindi. Nk’uko twigeze kubivuga, abantu ntibababara kimwe. Inama zafasha umuntu umwe zishobora kutagira icyo zimarira undi.

Ariko nubwo bimeze bityo, hari inama z’ingenzi zafashije benshi kwihangana. Zavuzwe n’abajyanama mu by’ihungabana kandi zikubiyemo amahame ahora ahuje n’igihe aboneka muri Bibiliya.

1: JYA WEMERA KO INSHUTI N’ABAVANDIMWE BAGUFASHA

  • Hari abahanga bavuga ko iki ari cyo kintu k’ingenzi gifasha umuntu kudaheranwa n’agahinda. Icyakora hari igihe uba ushaka kuba uri wenyine. Hari n’igihe ushobora kurakarira abantu bagerageza kugufasha kandi ibyo si igitangaza.

  • Nubwo atari ngombwa ko buri gihe waba uri kumwe n’abantu, nanone ntugahore witaruye abandi kuko hari igihe uzabakenera. Jya ubabwira mu bugwaneza icyo wifuza ko bagukorera n’icyo udashaka.

  • Jya ugena igihe gikwiriye wamara uri kumwe n’abandi n’igihe wamara uri wenyine.

IHAME: “Ababiri baruta umwe . . . Kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa.”—Umubwiriza 4:9, 10.

2: JYA URYA NEZA KANDI UKORE SIPORO

  • Kurya neza bigufasha kugabanya imihangayiko uterwa no gupfusha. Jya wihatira kurya imbuto n’imboga n’ibiribwa birimo intungamubiri.

  • Jya unywa amazi menshi n’ibindi binyobwa bifitiye umubiri akamaro.

  • Niba wumva udashaka kurya, jya urya duke duke inshuro nyinshi. Ushobora no kubaza muganga ibindi bintu warya. *

  • Kugenda n’amaguru n’izindi siporo, bishobora kugabanya imihangayiko. Mu gihe ukora siporo ushobora gutekereza ku wawe wapfuye cyangwa bigatuma udakomeza kumutekerezaho.

IHAME: “Nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya.”—Abefeso 5:29.

3: JYA URUHUKA BIHAGIJE

  • Gusinzira ni ngombwa cyane ku bantu bapfushije kuko agahinda gatuma umuntu agira umunaniro udasanzwe.

  • Uge wirinda kunywa ikawa nyinshi n’inzoga nyinshi kuko bishobora gutuma ubura ibitotsi.

IHAME: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubwiriza 4:6.

4: JYA USHYIRA MU GACIRO

  • Jya wibuka ko abantu batababara kimwe. Ubwo rero ni wowe uzihitiramo inama zagufasha kwihanganira agahinda.

  • Abantu benshi bumva ko kubwira abandi agahinda kabo bibafasha, mu gihe abandi bo bahitamo kwicecekera. Ibyo abahanga ntibabivugaho rumwe. Niba wifuza kugira uwo ubwira ibikuri ku mutima ariko ukumva bikugoye, jya uhera ku nshuti yawe kandi ugende uyibwira duke duke.

  • Hari ababona ko kurira bibagabanyiriza agahinda mu gihe abandi bo gashobora kugabanuka nubwo baba batarize cyane.

IHAME: “Umutima w’umuntu ni wo umenya agahinda afite.”—Imigani 14:10.

5: JYA WIRINDA IBYANGIZA UBUZIMA BWAWE

  • Hari abanywa inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize agahinda bafite. Ibyo byangiza ubuzima. Nubwo umuntu ashobora kumva bimworohereje, biba ari iby’igihe gito kandi amaherezo bimugiraho ingaruka. Ubwo rero, jya ushakira ihumure mu bintu bitakwangiriza ubuzima.

IHAME: “Nimucyo twiyezeho umwanda wose.”—2 Abakorinto 7:1.

6: JYA UKORESHA NEZA IGIHE CYAWE

  • Hari ababonye ko aho kugira ngo bakomeze guheranwa n’agahinda, ibyiza ari ugushakisha ibindi bintu byabafasha kudatekereza cyane ku byababayeho.

  • Gufasha inshuti zawe, kwiga ikintu gishya no kwidagadura bishobora gutuma agahinda kagabanuka.

  • Uko igihe gihita, uzagenda ugira icyo uhindura. Igihe umara udafite agahinda kizagenda kiyongera kandi ibyo bizaba bigaragaza ko utangiye koroherwa.

IHAME: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka; igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina.”—Umubwiriza 3:1, 4.

7: JYA UKORA IBYO WARI USANZWE UKORA

  • Uge ukora ibyo wari usanzwe ukora vuba uko bishoboka kose.

  • Iyo ukomeje kuryamira igihe, ugakomeza gukora akazi wari usanzwe ukora hamwe n’indi mirimo, bituma ubuzima bukomeza.

  • Jya uhugira mu bintu byiza bigufasha kwibagirwa agahinda ufite.

IHAME: “Si kenshi azajya yibuka iminsi yo kubaho kwe, kuko Imana imuha kunezerwa mu mutima.”—Umubwiriza 5:20.

8: JYA WIRINDA GUHITA UFATA IMYANZURO IKOMEYE

  • Abantu benshi bafata imyanzuro ikomeye bakimara gupfusha, amaherezo barabyicuza.

  • Niba bishoboka ntugahite wimuka aho wabaga, wirinde guhita uhindura akazi, cyangwa ngo uhite wikuraho ibintu by’uwapfuye.

IHAME: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.”—Imigani 21:5.

9: JYA WIBUKA UWAWE WAPFUYE

  • Abenshi mu bantu bapfushije, basanze ari ngombwa gukora ibintu bizatuma bakomeza kwibuka umuntu wabo wapfuye.

  • Gushaka amafoto y’uwapfuye cyangwa ukandika ibintu wamwibukiraho, bishobora kuguhumuriza.

  • Jya ubika ibintu bizajya bikwibutsa ibihe byiza mwagiranye maze uge ubireba.

IHAME: “Ibuka iminsi ya kera.”—Gutegeka kwa Kabiri 32:7.

10: JYA UFATA IKIRUHUKO

  • Byaba byiza ugiye ufata ikiruhuko.

  • Niba gufata ikiruhuko kirekire bidashoboka, ushobora kujya mu kiruhuko cy’umunsi umwe cyangwa ibiri, wenda ukajya gusura inzu ndangamurage, cyangwa ugatembera n’amaguru cyangwa n’imodoka.

  • Guhindura akantu n’iyo kaba koroheje kuri gahunda usanganywe na byo bishobora kugufasha.

IHAME: “Nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.”—Mariko 6:31.

11: JYA UFASHA ABANDI

  • Jya wibuka ko kumarana igihe n’abandi ubafasha bishobora gutuma umererwa neza.

  • Ushobora gufasha abandi bantu bababajwe n’urupfu rw’uwawe, urugero nk’inshuti na bene wanyu bakeneye ihumure.

  • Kwita ku bandi no kubahumuriza bishobora kugufasha kongera kugira ibyishimo kandi bigatuma wumva ufite agaciro.

IHAME: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

12: ONGERA USUZUME IBYO USHYIRA MU MWANYA WA MBERE

  • Agahinda gashobora gutuma uhindura ibyo washyiraga mu mwanya wa mbere.

  • Uge uboneraho umwanya wo kwigenzura urebe uko ukoresha ubuzima bwawe.

  • Uge ugira icyo uhindura mu gihe bikenewe.

IHAME: “Kujya mu nzu irimo umuborogo biruta kujya mu nzu irimo ibirori, kuko iryo ari ryo herezo ry’abantu bose, kandi umuntu ukiriho yagombye kubizirikana mu mutima we.”—Umubwiriza 7:2.

Mu by’ukuri, nta kintu cyakwibagiza burundu agahinda watewe n’uwawe wapfuye. Icyakora abenshi mu bapfushije ababo, bivugiye ko gukora ibintu byavuzwe muri iyi ngingo byabafashije kubona ihumure. Birumvikana ko tutavuze ibintu byose byagufasha kudaheranwa n’agahinda. Ariko nugerageza gukora bimwe muri byo, bizakugabanyiriza agahinda.

^ par. 13 Nta buryo bwihariye bwo kwivuza iyi gazeti ya Nimukanguke! irutisha ubundi.